Uburyo urwego rw’ubutasi rwa polisi y’igihugu rwivuganye Supretendant Camarade Rukabu

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko urwego rw’ubutasi rwa Polisi (Special Intelligence) rwaraye rwishe umupolisi mukuru ari we Supretendant Camarade Rukabu, ibi bikaba byarabereye mu nzira ataha ava mu butumwa bw’akazi i Darfur, agana i Kigali, ubwo yari kumwe na bagenzi be.

Nk’uko bamwe mu bapolisi bakoranaga i Darfur babivuga, bemeza ko mugenzi wabo Camarade Rukabu nta ndwara n’imwe yigeze ataka kuva yagera mu butumwa bw’akazi ka Loni, akazi ko kurinda amahoro muri Darfur, kugeza ku munota wa nyuma ubwo yuriraga indege yamukuraga Darfur imuganisha ku kibuga cy’indege cyo muri Uganda, aho yagombaga gufata ikiruhuko cy’iminsi micye, mbere yuko akomeza i Kigali.

Amakuru dukura mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemeza ko Kagame yemeje ko Supretendant Rukabu Camarade yicwa, mbere y’uko arenga ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, dore ko maneko za perezida Kagame zari zimaze kubona amakuru yemeza ko ngo yashoboraga kubacika, igikorwa cyo kumwica bamuroze kikaburiramo, amabwiriza perezida Kagame yari yahaye maneko wa Polisi, ACP Kalisa Faustin, kitarashyirwa mu bikorwa.

Mu rwego rwo gutanguranwa no gutwara ubuzima bw’uyu mupolisi mukuru wakoreye u Rwanda igihe kinini kugirango atabacika, dore ko yagombaga gutandukana na bagenzi be bavanye i Darfur, bageze ku kibuga cy’indege Entebbe akajya gusura umuryango we muri Uganda, ni nabwo bamuheraga uburozi mu cyo kunywa, ubwo bicaga akanyota ku kibuga cy’indege Entebbe, mbere yuko bagenzi be bafata indege ikomeza i Kigali.

Nk’uko bamwe mu bari aho ku kibuga cy’indege Entebbe babitangarije Umuvugizi, ubwo Supretendant Rukabu yicaga akanyota ni na ko yavuganaga n’umwe mu bavandimwe be, mu gihe na none yari ategereje undi wazaga kumwakira, mu gihe yari akirimo kuvugana n’umwe mu banvandimwe be, ni bwo yahise asamba telefoni yikubita hasi, apfa amarabira ku buryo yaba umuryango we, cyangwa inzego z’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Entebbe, baje kumutabara kugirango bamutware kwa muganga, bagasanga umwuka w’abazima wamushizemo.

Ibi bikaba bibaye nyuma gato y’uko yahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department) rubisabwe na none na maneko wa Polisi, umwicanyi ruharwa ACP Kalisa Faustin, wari wamukozeho raporo yamushinjaga ibirego by’uko yavugaga nabi ubutegetsi bwa perezida Kagame.

Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko, n’ubwo Supretendant Camarade Rukabu yateye utwatsi ibyo birego, akavuga ko bamubeshyera, baje kumugezaho ubutumwa buvuye kwa perezida Kagame, bumusaba kurecyeraho kunenga ubutegetsi bwe.

Nyuma Supretendant Camarade Rukabu yaje kujya mu butumwa bw’akazi i Darfur yibaza ko ibirego bamuregaga byo kuvuga nabi ubutegetsi bwa Kagame, byarangiriye hariya, nyamara si ko byari bimeze, dore ko izo nzego zakomeje gukoresha bagenzi be bari bamwegereye gukomeza kumugendaho, kugeza ejo ku munota wa nyuma ubwo bamwicaga urw’agashinyaguro, bamutsinze ku gasi ko ku kibuga cy’indege Entebbe.

Gasasira, Sweden.

umuvugizi.com

11 COMMENTS

  1. Imana imwakire. yakoreye indashima; ubwo se gukorera igihugu bya mumariye iki? kuba mugihugu udafitemo umutekano ikiza wahunga. kagame n’abambari be ariko mubareke, kuko ntakitagira iherezo.

  2. UMURYANGOWE NI WIHANAGURE GUSA IMANA NIYO MURENGEZI WABYOSE UBWOSE KOKO NKUMUNTU WA TUMWE MUBUTUMWA AKABA APFUYE ADASUHUZE ABANABE NUMUGOREWE NDUZI YARAMAZEYO IGIHE KIREKIRE ARIKO IMANA IZAMURENGERA
    GUSA MUHUMURE NIGIHE GITO IMANA IGAKORA IBITANGAZA

  3. Ariko n’ubwo bamukoze biriya (bamwishe), nizere ko nawe nta muntu yaba yarabikoze (umuntu yaba yarishe)! Erega ikibazo kiri muri uru Rwanda kiratureba twese! Ejo hashize Kagame yirirwaga ahonyora ABAHUTU then abatutsi muti yego aho! None dore mugezweho ..! Nimuhagarare mwumve icyo twabarushije!

    Akarengane ni ikintu kibi ..!
    Muze duharanire kukarwanya …

  4. Wowe Gasasira wanditse iyi nkuru washingiye kuki wemeza ko yishwe n’amarozi ko ibipimo byo kwa muganga ataribyo byerekanye, mbese ubwo ibyo ubeshya ko Camarade yarozwe wasobanuye n’abamuroze ko mbona usa naho wali uhali aliho abunywa? aho ahubwo niba yararozwe siwowe waba warabigizemo uruhare? uti bagombye kumwicira Entebbe atarabacika ngo ajye mu Rwanda none se ko wumva yazaga mu Rwanda nyine kandi ukavuga ko yashakaga kubacika, ubwo yabacikiragahe aza mu gihugu, ulimo rwose kwerekana icyo ushaka kugeraho iyo mba wowe nali kuvuga icyo nshaka kuvuga ntabeshye bya giswa. Uti Kalisa niwe wamukurikiranye, ahubwo se uwo uvuga aho ali ubu urahazi? ujye ubeshya wanabajije ufite information zuzuye nuko wenda ubeshya ababeshyeka nyine, Kalisa yibereye mu mashuli hanze amazeyo igihe kinini, none urahimba? Rukabu yapfuye nyine nkuko n’abandi bose bapfa nkuko nawe uzapfa, wenda yazize inzoga ataherukaga dore ko Darfur ntazibayo kandi akaba yarazikundaga cyane.. tegereza uzamenya urupfu rwe neza, abaganga babigaragaje..

    • Wowe Bumva,reka rwose kuba MILITANT cyane kuko nawe niba utabizi umunsi wawe uzagera.
      Uzababririze uko Intwari z’igihugu nka NDUGUTEY,BAGIRE,n’abandi benshi uko bagiye bicwa kandi ari bo bafashe igihugu,naho sobuja ubereye MILITANT yabaga yibereye mu ndaki akajya agera aho ba Nyakwigendera barangije gufata.
      Ushyigikiye uwarangije guta agaciro twaramumenye ni nayo mpamvu ijambo asigaye yaragize iturufu ari AGACIRO kugira ngo arebe niba kamugarukira ariko byararangiye.Twaramumenye bihagije uburyo mu buzima bwe bwose yabayeho ari RUKARABANKABAakaba ari na byo byamugejeje ku ntebe yicayeho uyu munsi.Ikibabaje ni uko igihe nikigera KAGAME atazigera yibuka cg ngo azirikane ko wamubereye MILITANT bigeze aho.!!!!

  5. Muvandimwe wacu camarade,Nyagasani akwakire mu bayo,kandi ntituzakwibagirwa na rimwe,igendere uri intwari.
    Icyo mfite ho icyizere ni uko uwakwishe(KAGOME)nawe umunsi we urahari kandi azapfa urupfu ruri inyuma y’urwawe.Ndihanganisha umuryango wa Nyakwigendera,mukomere twifatanije namwe mu gahinda.
    KAGAME WE AYA MARASO UKOMEJE KUMENA MU BANYARWANDA UZAYABAZWA BIRENZE UKO KADAFI YAYABAJIJWE,NDABYIZEYE IJANA KU IJANA.

  6. Gasasira se ibinyoma yandikaga se ntimubizi? ibi nibyo byamuranze kuva yitwa we, ni impositor, umubeshyi kabuhariwe, uwo Kalisa se bavuga aheruka mu Rwanda ryari? ese ko batatubwira abo basangiraga? mu kahe kabari? aho yavaga n’aho yajyaga biracurikiranije ibinyoma bidafite epfo na ruguru!

    • Wowe sabin uri inkomamashyi bikabije pee,ubwo se ushaka kwemeza ko Gasasirant kuri avuga na rimwe?Kuvuga ko adaheruka mu Rwanda nta gaciro bifite kuko kuvugisha ukuri bidasaba ko ugomba kuba uri mu Rwanda.Ubwo se niba uri mu gihugu ukuri uvuga ni ukuhe ko ari MILITANT wa KAGAME n’ubwicanyi bwe.Gusa wowe menya ko na KADAFI yari afite aba MILITANTS barenze kure abo SOBUJA afite ariko ntibyamubujije gupfa ataye agaciro bikabije.Wibuke kandi uburyo CHARLES TAYLOR yari akunzwe n’abanyamerika mu gihe yari igikoresho cyabo ariko igihe cyarageze agciro ke kaba umuyonga none dore aho ari!!!Ariko nangwa na TAYLOR, sobuja we azapfa urwa nyuma ya KADAFI.

  7. None se Kagame ni we utanga ubwo burozi ?
    kuki abantu bemera kuba ibikoresho kugeza ubwo bemeye kwica abandi ?
    Buri wese azahembwa ibihwanye n’ibyo yakoze .

Comments are closed.