REKA NGIRE ICYO NIBARIZA Noble MARARA na Mzee Boniface BENZIGE: ESE UBWO BWAMI MUKOMEJE GUCYEZA NI UBWO MU RWANDA RWA RYARI?

Bavandimwe Noble MARARA, na Mzee Boniface BENZIGE, mbanje kubasuhuza mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2017, uzababere uw’amata n’ubuki.

Noble Marara, mu nyandiko yawe yasohotse mu “Inyeneri News” ku ya 10 Mutarama 2017, wateruye umutwe wayo ugira uti

“Pasiteri Mpyisi n’igisambo Benzinge n’intwari Yimitse Yuhi VI”.

Muri iyo nyadiko yawe wakomeje ugira uti

“Pasiteri Mpyisi arakorera inyungu za Kagame ushaka gusenya ubwami, naho Benzinge yakoreye inyungu z’igihugu igihe cyose”

Nyemerera mbanze nkunganire nk’umusaza w’inararibonye, nkwibutsa ko ubundi mu muco mwiza w’iwacu i Rwanda, n’iyo waba utemera ibyo umuntu ugukuriye arimo kuvuga cyangwa se gukora, ariko akaba agukuriye (akuruta) haba mu cyubahiro cyangwa se mu myaka y’amavuko, ubundi indangagaciro z’umuco nyarwanda (moral values) zidutegeka kubahira uwo muntu icyo ari cyo.

Ntabwo bikwiye (ntabwo ari iby’i Rwanda) ko watinyuka umusaza nka Pasiteri MPYISI, n’imyaka ye, n’icyubahiro cye (nk’umukozi w’Imana) ngo umwite “igisambo”, n’iyo mwaba mwiherereye muri babiri mwenyine, nkanswe noneho gutinyuka ukamwubahukira ku rubuga nkoranyambaga n’urunguru. Rwose muvandimwe, ntuzongere gukora ikosa nk’iri ngiri.

Nanone nyemerera ngire icyo nkwibariza wowe na Mzee Boniface Benzige:

Muri iyo nyandiko yawe, usa nkaho urimo gushinja Pastor Mpyisi gukorera Prezida Kagame ngo “ushaka gusenya ubwami”, no gushimagiza Mzee

Boniface Bensige, uvuga ko we yamye “akorera inyungu z’igihugu igihe cyose”:

Ntabwo nazinduwe no kuburanira Pastor Mpyisi kuko ntiyabintumye, nta nubwo nazinduwe no kuburanira Prezida Kagame kuko nawe ntabyo yantumye, yewe ndetse nta n’impamvu zabyo nabona kuko nta kiza cye nzi, uretse ibyo ngenda mbona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ibyo ngenda numva mu makuru hirya no hino, kuko njye navuye mu Rwanda RPF itarafata ubutegetsi (igihugu) kandi na n’ubu ndacyari hanze y’u Rwanda kuko ntemera imiyoberere (social, political, economic & military system) ya RPF.

Ariko iyo nsomye inyandiko zigenda zinyura ku mbuga nkoranyambaga nk’uru rw’Inyenyeri News, cyane cyane izivuga iby’ubwami bw’u Rwanda, muri 2017, bintera kwibaza byinshi, cyane cyane nkibaza niba abanyarwanda tujya tumenya ko isi yikaraga (wheels keep turning), bikanyobera:

Noble Marara, reka ngire icyo nkwibariza:

1. Iki gihugu uvuga ko Mzee Boniface Benzige yamye aharanira inyungu zacyo iminsi yose ni ikihe?

Ko u Rwanda rwabaye Republika kuva muri Nzeri 25, 1961, kandi niba nibuka neza, Mzee Boniface Benzige ntabwo ari ku rutonde rw’abayobozi (abategetsi) baba abo muri Republika ya I (1962 – 1973); cyangwa se abo muri Republika ya II (1973 – 1994), cyangwa se abo muri Republika ya III (1944 up to date).

Ikindi kandi, ko amatora ya Kamarampaka (Referendum) yabaye ku ya 25 Nzeri 1961

yagaragaje icyifuzo cy’abanyarwanda bariho icyo gihe, kandi bari bafite imyaka y’amavuko ihagije yari iteganyijwe n’amategeko ibemerera gutora, icyo gihe bahisemo ko u Rwanda ruba Republika, bityo ubwami bw’u Rwanda, ndetse n’Umwami w’u Rwanda wari wimye Kalinga icyo gihe, ariwe Nyakwigndera Nyiricyubahiro Kigeli V Ndahindurwa, wacyezwaga nk’Umwami wa rubanda (Rwandan Peoples’ King), binyuze mu matora ya Kamarampaka, rwa rubanda yarabereye Umwami, nirwo rwavanyeho ubwami bwe burundu, mu gihe rwahitagamo ko u Rwanda ruba Republika.

Nshuti muvandimwe Noble Marara, na Mzee Boniface Benzige, n’abo bose mwita abiru, mwari mukwiye kuva ku ruhu, kuko inka y’ubwami yariwe cyera.

Burya kuri wa munsi utazibagirana mu mateka y’u Rwanda, cyane cyane by’umwihariko mu mateka ya Nyakwigendera Nyiricyubahiro Kigeli V Ndahindurwa, na Mzee Boniface Benzige Umwiru we mukuru, ariwo wo kuri 25 Nzeri 1961, burya ubwami n’imigenzo, n’imihango, n’imiziririzo yabwo yose, n’ibindi byabwo byose, byahambwe burundu.

Ninayo mpamvu ujya kubona ukabona nk’urukiko rw’abazungu (batazi iyo biva n’iyo bijya) nirwo rufashe icyemezo cy’aho umugogo wa Mzee ugomba gutabarizwa. Can you imagine?

None se koko, niba ubwo bwami bukiriho, n’ubwiru bwabo, ndetse n’imihango yabwo, ubwo bwaba bugifite akahe gaciro cyangwa iyihe “role” muri management ya “Royal Affairs” mu gihe ibyifuzo byabwo cyangwa se ibitekerezo byabwo (ubwiru & ubwami) nta gaciro bihabwa n’inzego (institutions) z’igihugu bwitwa ko bukoreramo?

Burya rero nuko abanyarwanda dusa nkaho dufite indwara yo kwibera muri “Denial”, cyane cyane iyo aribyo diduhesha amahoro (illusionary comfort) burya umunsi ababiligi bakuragaho umwami Yuhi Musinga ku ngufu, bagashyiraho Mutara Rudahigwa bidakozwe n’abiru, burya ubwiru bwari bwataye agaciro.
Si ibyo gusa: burya umunsi umwami Mutara Rudahigwa atangira mu mahanga (hanze y’u Rwanda: Bujumbura/Burundi – July 1959) barangiza bakamutabariza i Mwima (mu Rwanda), kandi imihango y’ubwiru itarabyemeraga, burya ubwiru bwarimo buta agaciro.

Ingero zuko abanyarwanda dukunda kwibera muri denial, ni nyinshi: nk’ubu ujya kumva ukumva umuntu w’umutegetsi kuri iyi ngoma ya RPF arihanukirye kuri T.V ati “Mwari muzi n’ibindi: burya mu Rwanda nta moko abayo, ubwoko bwacu ni ‘ndi umunyarwanda’ ”, ariko ntibigeze mu mu kwezi kwa Mata, bati “Kwibuka jenoside yakorerwe abatutsi”. None se “abatutsi” ni iki ntabwo ari ubwoko? None se ubu koko ngo nuko hashize imyaka irenga 20 ntarukandagizamo ikirenge, mwe muvuyeyo vuba wenda mwanyunganira (mwankosora) koko mwasize mu Rwanda nta batutsi bakibayo?

Wajya kumva ukumva undi mutegetsi w’umututsi, nako w’umunyarwanda, umaze kwijuta ayo yakamiwe na RPF nawe arihanukiriye ati burya bya bindi abahutu bise “Revolusiyo yo muri 1959 ntabyabayeho”, kandi yarenga ati mu Rwanda nta bwami bukibaho, ubu u Rwanda ni “Republic” kandi ni na “Presidential system”. Aha naho njye nibaza impamvu abo bategetsi bo muri RPF bemerako ko mu Rwanda nta bwami bukibaho, ariko ntibemere icyavanyeho ubwo bwami!!! Iyi nayo ni indi “denial” ya rurangiza.

Yewe , ingero za “denial estates” abanyarwanda bikundira kwituriramo ni nyinshi cyane, uwakomeza ntiyabona aho azandika ngo azazirangize.

None se bavandimwe Noble Marara na Mzee Boniface Benzige, ko kuva icyo gihe amateka y’u Rwanda yahinduye isura (nkuko byari byatangiye kuva kw’itariki ya 01 Ugushyingo 1959- intangiriro ya revolusiyo yo muri 1959), bigashyirwaho umukono ku mugaragaro mu ruhame, mu maso y’abanyarwanda b’icyo gihe ndetse n’amahanga yose, ku ya 01 Nyakanga 1962, ubwo ibendera ry’ababiligi ryamanukaga, noneho irya Republika y’u Rwanda rikazamurwa. Bityo ibandera rya republika y’u Rwanda ryari rigizwe n’amabara atatu (umutuku, umuhondo urimo inyuguti ya “R” y’umukara, nicyatsi kibisi) rigasimbura Kalinga, n’indilimbo y’ubahiriza igihugu (National Anthem – “Rwanda rwacu”) igasimbura imirishyo ya Kalinga (mbese nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda , kuva ku ya 25 Nzeri 1961, by’umwihariko kuva ku ya 01 Nyakanga 1962 ingoma mu Rwanda zahinduye imirishyo), kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ku ya 11 Mutarama 2017, u Rwanda ni Republika, nta mwami rugira, na Leta y’u Rwanda iyoborwa n’uba ari Prezida wa Republika mugihe runaka, ndetse ni nawe uba uyobora Guvernema, ubwo bwami mukomeje kwamamaza bushingiye kuki, ese ababucyeza ( rubanda rwabwo) ni bande?

Nyamara burya twitonze tukitegereza neza, maze tukanasesengura zimwe mu mvugo zakomeje kujya zikoreshwa na bamwe mu banyarwanda (abo umuntu yavuga ko basaritswe n’indwara “y’ibitotsi by’intekerezo – psychological amnesia”), yo kuba barakomeje kwishingikiriza inkovu z’imiringa, bagakomeza kwibeshya (denial) ko mu Rwanda hakiriho ubwami (kandi ahubwo ariko inzego za repubika zagendaga zirushaho gushinga imizi), no gukomeza gutwara uriya musaza nyakwigendera mu kigare bamwumvisha ko yari akiri ‘Umwami wa rubanda rw’u Rwanda”, kandi na we ubwe abizi ko urwo rubanda bakomezaga kumutwerera rwari rwaramuvanyeho amaboko ku ya 25 Nzeri 1961(umunsi rwahitagamo Republika rukayisimbuza ubwami), bagakomeza kumwumvisha ko ari ababiligi bamwirukanye mu gihugu, ko ngo na Loni (U.N) itegeze ibyemera, kandi iyo Loni ariyo yari ihagarariye amatora ya Kamarampaka (Referendum) yasezereye ubwami ikimika Republika (25 Nzeri 1961), iyo Loni ari nayo yemeye u Rwanda nka Republika yigenga mu rugaga rw’andi mahanga (Rwanda’s U.N Membership) ku ya 18 Nzeri 1962, njye nibaza iyo Loni muba muvuga (yaba itarigeze yemera ko u Rwanda rwabaye Republika yigenga kuva ku ya 01 Nyakanga 1962) iyo ari yo bikanyobera.
Njye ndahamya nivuye inyuma ko Mzee Boniface Benzige hamwe n’abandi biru bari kumwe nawe aho babanaga na Mzee Nyakwigendera mu buhungiro, iyo baza gufasha Mzee Nyakwigendera kwakira impinduka (Revolusiyo yo muri 1959) n’ukuri kw’amateka ye (to accept the actual realities of his own history), cyane cyane kwemera (to accept/to realise) ko amateka agenda ahinduka (history is dynamic – history is not static), kandi ko ibihe bigenda bisimburana (ibihe birasimburana, kuko no muri kamere y’ibidukikije niko bimeze, habaho itumba, impeshyi, umuhindo, urugaryi), ntibakomeze kumucunga mu kigare cy’u bwami butari bukiriho (illusionary kingship), uriya Musaza uherutse kwitahira aba yarasize yanditse andi mateka, yashoboraga kuzafasha abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri, badakomeje gupfa ibyubahiro n’indamu bitangwa n’imyanya yo mu butegetsi, akenshi buba bunagamije inyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa se z’akazu, cyangwa se z’agatstiko runaka, mu gihe imbaga nyamwishi (rubanda rugufi) ikomeje kuba igitabo cy’inzara n’urwitwazo rwa demokrasi cyangwa se rw’iterambere ridashyira agacucucucu mu nda.

Ibindi bibazo njye mfite nshaka kwibariza Noble Marara ndetse na Mzee Boniface Benzige ni ibi bikurikira:
2. None se ko uwigeze kuba umwami w’u Rwanda (1959 – 1961), akaba ari nawe wabaye umwami w’u Rwanda wa nyuma, mbere yuko u Rwanda ruhindura amateka yarwo, mu gihe abanyarwanda bihitiragamo inzira nshya ya Republika, ariwe Nyakwigendera Kigeli V Ndahindurwa yatabarutse, icyubahiro cye ko yari yarakivanye mu Rwanda nk’uko yari yarimye Kalinga k’umugaragaro, ni nayo mpamvu burya mu gihe yari akiraho iyo mu buhungiro iyo mwabanaga, mwagombye kuba mwarajyaga muvuga muti “Nyiricyubahiro Kigeli V Ndahindurwa , uwahoze [former] ari umwami w’u Rwanda”, none uwo wundi numva ko mwimitse, uwo “Yuhi VI” yimye iyihe ngoma (nubwo ngo haguma ubwami naho ingoma zo zibazwa)???.

3. None uwo Yuhi VI wanyu ko muvuga ko ari undi mwami w’u Rwanda wasimbuye Kigeli V, mu by’ukuri urwo Rwanda muvuga ni uruhe? Ese rubanda (abanyarwanda) mwaba mushaka kuvuga bazacyeza uwo Yuhi VI ni abahe? Ni ababa mu buhungiro cyangwa se mwaba mufite ikindi gihugu mwita u Rwanda twe abandi banyarwanda dushobora kuba tutazi?

4. Nkuko ingoma ya RPF nta gakiza yazaniye imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda (kuko amateka yaranze inzira RPF yafashemo ubutegetsi (cyane cyane intambara zayo za 1990-1998 mu Rwanda imbere no muri Kongo-DRC mu nkambi z’impunzi z’abahutu) yasize ibikomere, intimba, agahinda, uburakari, umujinya, amarira, imiborogo, inzika, inzigo, inzangano mu bantu, urwikekwe mu banyarwada b’ingeri zose, n’akarengane katagira urugero, ndetse n’ubukene butari bwarigeze bubaho mbere mu banyarwanda, kuva muri 1959 kugeza aya magingo), ni nako amateka mabi y’ubwami mu Rwanda, mu myaka tujya twumva (mu nkuru zivugwa no mu byanditswe mu bitabo bitandukanye) irenze nka 500 iyo ngoma ya cyami yamaze ikandamiza rubanda rugufi, hamwe n’impamvu zatumye iyo rubanda rugufi yipakurura iyo ngoma ya cyami n’ibyayo byose, bidashobora kuzibagirana.

Byaba bibaye bimwe mu dushya two kwandikwa muri “Guiness Book of Records”, abanyarwanda (rubanda rugufi – common peoples) bahisemo kongera kwibeshya, bagasubiza amateka yabo inyuma ngo banze Republika basubiye mu Bwami. Ariko njya numva ngo nta kidashoboka munsi y’ijuru, wabona ari njye utazi aho isi igeze!

None se ye, mwaba mwarakoze Survey (Sondage) on-line nibura noneho mugasanga abasubije ibibazo byanyu bashima ubwami kubusumbya republika?

Yewe reka ndekere aho nsinshaka kwizimba mu magambo, ntegereje ko Uwiteka naba akiduhagaritse buriya Noble Marara cyangwa se Mzee Boniface Benzige muri mwe uzahuguka mbere azansubize ibibazo nababajije, kuko burya ngo amagambo aryoha asubiwemo.

Kandi ndetse byaba byiza kurushaho, hagize n’abandi banyarwanda bagira icyo babivugaho, mu rwego rwo kwunganirana, wenda koko birashoboka ko abanyarwanda bo muri 2017 baba bararambiwe za Republika uko zagiye zisimburana (1962 – 2017 onwards) dore ko zose uko ari eshatu nta n’imwe muri zo umuntu yatangaho urugero (model of good governance) rwo kuba barakoreye inyungu rusange z’imbaga nyarwanda.

Abakuyeho republika ya mbere bayishinjaga kuba yararanzwe n’irondakarere (kiga-nduga), abakuyeho republika ya kabiri bo ibyo bayishinja ni agahomamunywa; nyamara n’ubwo nta nkumi yigaya, n’abagize republika ya gatatu nabo ntabwo ari ba “miseke igoroye”, kuko aba “freedom fighters” bagambiriye kuyitembagaza (republika ya 3) wa mugani w’Abarundi, muri byinshi bayirega harimo kuba ari republika ikorera inyungu “z’agatsiko k’abasagya” gusa gusa.

Njye navuye mu Rwanda imvura itaragwa, nshobora kuba narasigajwe inyuma n’amateka, nkaba ntazi aho u Rwanda n’abanyarwanda bageze mu rwego rwo kwihitiramo abayobozi n’ubuyobozi (socio-political system).

Birashoboka rero ko koko abanyarwanda bo muri 2017 baba bamaze kurambirwa ibipindi by’izo republika zose uko ari eshatu (zananiwe no gutoza cyangwa se kwigisha ubwiyunge nyakuri mu banyarwanda, ahubwo zigahitamo iturufu yo kubacamo ibice ngo zibone uko zibategekesha iterabwoba no gucecekesha burundu atavuga rumwe nazo), bakaba bishakira ubwami, dore ko ngo burya Umwami we aticaga ahubwo hicaga rubanda”!. Ndetse ngo burya Umwami nta n’ubwoko yagiraga, ngo yari umwami wa bose (abatutsi, abahutu, n’abatwa).

Reka tubitege amaso, mu gihe tunategereje ko amateka yiyandika.

Amahoro y’Imana akomeze abane na twe twese.

Inararibonye Albert GIRANEZA

1 COMMENT

  1. Uraho inararibonye Albert,
    Mbanje kugushimira isesengura ryimbitse ririmo ubushishozi n’ubuhanga ukoze kuri iki kibazo kirebana n’ubwami mu Rwanda. Ndemeranywa nawe 80%. Ariko nkuko bigaragara muri iyi nyandiko yawe, ibibazo by’uRwanda n’uruhererekane rw’ubuyobozi bubi bwaranze uRwanda kuva ruhangwa. Icyo wirengangije n’uruhare rw’abantu bitwa (inararibonye, abayobozi, impuguke, abakozi b’imana n’abandi bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu) mu kuyobya, gukandamiza, guteranya, kuvangura, kwica, kwicisha, kwiba …. Muri abo ndifuza gutunga agatoki Pastor Mpyisi. Ndifuza kukubaza: Ese we yaba arangwa n’izo (moral values) indangagaciro wavuze nk’umukambwe cg Pastor? Ese ubona azasiga uwuhe umurage nk’umuntu wabaye muri politiki y’uRwanda akaza no kuba icyamamare mw’ivuga butumwa? Es ubona imyitwarire ye (imvugo zo n’agahomamunwa) muri iki kibazo cy’umwami n’ubwami bimuhesha agaciro? Ese iyo ari akumwe n’ubuyobozi bwigamba ko bwica kandi buzica uwo ariwese uzageregeza guhangana nabwo ubona aba yitwaye nk’umkambwe, nka Pastor cg nk’umuyoboke wiyo ngoma (system)? Reka nanjye dekera aha nongera kugushimira kuri iyi nyandiko yawe.

Comments are closed.