RIB yahaye Aimable Karasira gasopo!

Aimable Karasira

Umunyarwanda Karasira Aimable uzwiho gushima ibikwiye no kunenga ibitagenda ataruma ahuha,  amaze kurekurwa nyuma yo kwirirwa mu ibazwa ku biro bikuru by’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.

KARASIRA Aimable yihanagirijwe bwa nyuma na RIB

Dufatiye ku kiganiro twahawe na Nyirubwite nyuma yo kurekurwa, gufatwa kwa Karasira Aimable kwabayeho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08/12/2020 , nyuma gato ya saa sita z’amanywa, ubwo yahamagarwaga n’umwe mu bakozi ba RIB (Umugenzacyaha) wajyaga amufata n’ubusanzwe mu bihe byashize, ariko kuri iyi nshuro akaba yari amuhamagaye amubwira ko hari ibyo akeneye ko baba biganirira.

Karasira Aimable udafite icyo yikanga kuko ntacyo yishisha cyangwa yishinja, yamwitabye, barahura. Nyuma yo guhura, ubwo bicaraga mu modoka, uwamuhamagaye yahise ayiha umuriro ayerekeza ku biro by’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ahageze yabajijwe byinshi ku bitekerezo amaze iminsi atanga, ariko icyatinzweho kiba kubazwa impamvu apfobya Jenoside, abwirwa ko yihanangirijwe bwa nyuma, anahabwa impapuro zo gusinyaho (statements) zirimo ingingo ivuga ko niyongera azahita afungwa.

Karasira Aimable yatangarije IREME NEWS ko yarekuwe nyuma gato ya saa kumi n’imwe ahagana ku mugoroba.

Twagerageje kubona amakuru ku Muvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, ariko ntiyashimye kudusubiza kuri iyi ngingo.

Karasira Aimable yatawe muri yombi nyuma y’impuruza eshatu, imwe ni iyakozwe na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa 08/12/2020 mu kiganiro cyiswe “Zinduka” aho basubiragamo amagambo y’akaminuramuhini y’impuruza yakozwe na Tom Ndahiro, nawe akaba yarafatiye ku mpuruza-kirego yakozwe n’umunyamakuru Kagire Edmund.

Ubu butumwa rutwitsi bwakurikiwe na benshi basabira gukubitwa intahe mu gahanga batatu bashyizwe mu majwi, aribo Etienne Gatanazi wa “Real Talk”, Karasira Aimable wa “Ukuri Mbona” na Nsengimana Theoneste wa “Umubavu TV”, uko ari eshatu zikorera kuri Youtube.

Karasira Aimable yahoze ari umwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, yahagaritswe ku kazi mu minsi ishize , nabwo nyuma y’impuruza zari zakozwe na bamwe mu batishimira ibitekerezo atanga, barimo umuyobozi umwe wavuze ko umeze nka Karasira atagomba kurerera u Rwanda.

Inkuru dukesha umunyamakuru NTWALI John Williams w’ikinyamakuru IREME.NEWS