TARIKI 21-28 MUTARAMA 2014: ICYUMWERU CYAHARIWE KUZIRIKANA INTWARI ZASHINZE REPUBULIKA Y’U RWANDA.

    ”Tumaze imyaka 20 twaragizwe Ibicibwa, ntidushaka kumara imyaka 500 kugirango twigobotore. Twanze kwitwa ba Ruvumwa mu gihugu cyacu!” JMV Minani

    Muri 1959, u Rwanda rwari rumaze imyaka irenga 500 igihu cy’icuraburindi kibuditse. Ubwo Rubanda shiku n’uburetwa byararugize ingaruzamuheto . Kayibanda na bagenzi be barahaguruka bati turanze ntabwo dushaka…Demokarasi iraza ica ubuhake mu Rwanda…

    Ishyaka ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu riramenyesha Abanyarwanda bose ko ryihaye umugambi w’uko buri mwaka hagati y’itariki 21-28 Mutarama rizajya rifata icyumweru cyose cyo kuzirikana no gukora ibikorwa bya Politiki byibutsa Abanyarwanda ubutwari bw’Impirimbanyi z’Impinduramatwara (Revolution) ya Rubanda 1959-1962 zagobotoye u Rwanda mu nzara z’Agatsiko k’ingoma ya Cyami, Kalinga na Gikolonize.

    Uyu mwaka insanganyamatsiko twihaye igira iti:

    ”FPR yidutobera amateka ngo tubyemere, duhangane n’ibinyoma byayo twigisha urubyiruko amateka y’ukuri tunarushishikariza kwishakamo ba Kayibanda benshi b’iki gihe.”

    Ishyaka ryacu ISANGANO riraham,agarira Abanyarwanda bose by’mwihariko Impirimbanyi zaryo zose ndetse n’andi mashyaka ya politiki aharanira impinduka na Demokarasi nyakuri kwitabira biki cyumweru by’umwihariko bakazirikana kandi bakagerageza kwigana ubutwari no gushyirahamwe kwaranze Impirimbanyi za Revolution ya Rubanda.

    Twibuke impirimbanyi 9 mu nyandiko ”Note sur l’aspect social du problème racial indigène” yaje kwamamara kw’izina rya ‘Manifeste des Bahutu’ yavugaga ku karengane ka Rubanda Rugufi (24 Werurwe 1957): Greogoire Kayibanda, Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Murindahabi, Godefrey Sentama, Sylvestre Munyambonera, Joseph Sibomana, na Joseph Habyarimana Gitera. Ntitwibagirwe n’izindi mpirimbanyi nka Aloys Munyangaju, Dominiko Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere n’ababagwaga mu ntege nka
    Juvenal Habyarimana wayoboye ingabo za mbere z’u Rwanda n’izindi mpirimbanyi cyane cyane izameneye amaraso yazo igihugu zanga guhera mu gasuzuguro, ikiboko n’uburetwa.

    Turabasaba abasheshe akanguhe n’abahanga mu mateka kwigisha urubyiruko amateka atagoretse kugirango urubyiruko rw’ubu rwishakemo Impirimbanyi nyinshi na ba Kayibanda b’ubu bo kugobotora u Rwanda mu nzara za Karinga y’ubu (FPR-Inkotanyi) yiyambitse uruhu rwa Repubulika kandi mu by’ukuri ari cyami y’icuraburindi bwa bundi bwicaga bugakiza.

    Muri iki cyumweru Ishyaka ryacu ISANGANO ryateganyije ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro mbwirwaruhame, ibiganiro ku mateka, gusura abanyarwanda cyane cyane abari mu nkambi muri Afurika, kuganira ku mateka yacu mu matsinda mato mato n’ibindi.

    Igikorwa cyo gusoza icyumweru kizaba tariki 28 Mutarama ku munsi usanzwe uzwi nk’umunsi wa Demokarasi mu Rwanda kera mbere yo kuraswa na FPR. Ibiteganywa kuri iyo tariki ya 28/01 muzabimenyeshwa mu minsi iri imbere.

    Turabasaba Abakunda Demokarasi bose kwitabira iki cyumweru.

    Mw’izina ry’Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka ISANGANO

    minani

    Jean Marie V. Minani

    Umuyobozi Mukuru
    ————————————————————————————————————
    ‘Amahirwe angana ku Banyarwanda bose mu gihugu kiyobowe muri Demokarasi na Repubulika’
    Website: www.isanganoarrdc.org, email: [email protected], Tel:004915216127584
    UKURI, DEMOKARASI, AMAJYAMBERE