U Rwanda rwakiriye Adham Amin Hassoun wari ufungiye iterabwoba muri Amerika!

Adham Amin Hassoun

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abayobozi b’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020 baravuga ko bakiriye umuntu utagira igihugu witwa Adham Amin Hassoun wari wirukanywe na Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yo kurangiza igifungo cye.

Muri iryo tangazo Leta y’u Rwanda ivuga ko yakoze icyo gikorwa cyo kwakira Adham Amin Hassoun ku bw’ubugiraneza mu kubahiriza amasezerano yo mu 1954 agenga abantu batagira ubwenegihugu u Rwanda rwashyizeho umukono.

Ababikurikiranira hafi bemeza ariko ko iki gikorwa gifite ikibyihishe inyuma hakaba hakekwa inyungu za Diplomasi ndetse n’amafaranga Leta Zunze ubumwe zaba zarahaye abayobozi b’u Rwanda mu rwego rwo kwikiza uyu mugabo wari ikibazo ku bayobozi b’Amerika basaga nk’aho babuze aho bashyira nyuma yo kurangiza igihano.

Adham Amin Hassoun ni muntu ki?

Adham Amin Hassoun w’imyaka 58 y’amavuko, yavukiye mu. gihugu cya Liban akaba ariko afite inkomoko muri Palestina yimukiye muri  muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu myaka ya 1980.

Akigera muri Amerika yafunzwe bwa mbere mu 2002 azira kurenza igihe viza yamwemereraga kuba muri Amerika ikarangira.

Mu 2007 yongeye gufungwa ashinjwaga kugira uruhare mu gutegura umugambi w’ubwicanyi, gushimuta no gukomeretsa abaturage b’Amerika, n’ibindi byaha by’iterabwoba yashinjwaga gukorana n’uwitwa José Padilla na Kifah Wael Jayyous.

Bivugwa ko yamaze igihe kirenga umwaka n’igice afungiwe ahantu hatazwi, nyuma ajyanwa muri gereza ya Batavia. Yarekuwe muri iyo gereza mu mwaka wa 2018 nyuma yo kurangiza igifungo k’imyaka 15 ku byaha by’iterabwoba yashinjwaga.

Akigera hanze, bamwe mu bayobozi batangaje ko Hassoun wari urangije igifungo  agiteje inkeke, bashingiye ku kuba hari imfungwa babanaga yamushinjaga ko yateguriye muri gereza ikindi gitero yagombaga kugaba ku ruganda rwa gazi akimara kurekurwa.

Yarafashwe afungirwa muri kasho ariko biza gutahurwa ko uwo mugenzi we yamubeshyeraga, nk’uko yagiye abikora no ku bandi  yageretseho ikinyoma kimwe kubera kutishimira ko bamutanze kuva muri gereza.

Igihe yagezwaga imbere y’ubutabera, umucamanza yavuze ko Hassoun atari mu mugambi wagutse wo kwivugana Abanyamerika, ahubwo yakoranaga n’imiryango yatekerezaga ko igamije guhashya ubuhezanguni bw’Abayisilamu.

N’ubwo bamwe mu bayobozi bo muri Amerika bahamyaga ko Hassoun ari ikihebe akwiye gufungwa burundu cyangwa akirukanwa ku butaka bw’Amerika, abamwunganira mu mategeko bakomeje kugaragaza ko arengana.

Mu minsi ishize ni bwo Umucamanza  Elizabeth Wolford yanzuye ko nta bihamya abamushinja bagaragaza ko ari umuntu uteje ikibazo Amerika, ategeka ko yarekurwa.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamwirukanye ku butaka bwazo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020.