UBUTUMWA BUVUYE MU BUNYAMABANGA BW’INAMA Y’ABEPISIKOPI GATOLIKA Y’UBUTABERA N’AMAHORO KU CYUMWERU CY’UBUMWE N’UBWIYUNGE KIZAHIMBAZWA KU WA 1-7 UKWAKIRA 2017 

Kigali, ku wa 19-09-2017

 

Nimureke Imana ibigarurire! Nitureke Imana ubwayo itwunge kugira ngo muri Yezu Kristu Umwana Wayo duhinduke abatunganiye Imana (Reba 2 Kor 5, 20-21).

Bakristu bavandimwe,

Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, nyuma y’amahano akomeye yabaye muri iki gihugu indunduro yayo ikaba Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni kimwe mu bigize ubutumwa bwa Kiliziya ivoma mu Nkuru Nziza y’Umukiro yatumwe kwamamaza ku bantu bose. By’umwihariko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikaba yariyemeje gufatanya na Leta kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu bana b’U Rwanda.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro nk’urwego rwa Kiliziya niyo yashinzwe n’Ubuyobozi bwa Kiliziya yo mu Rwanda, gushyira by’umwihariko mu bikorwa  iyo nshingano. Niyo ikorana bya hafi  n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubumwe n’Ubwiyunge nk’umufatanyabikorwa. Iyi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikaba ishinzwe gukangurira Abanyarwanda bose guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge nk’igikorwa gihoraho cy’umusingi w’iterambere rirambye. Kubera uruhare ubumwe n’ubwiyunge bifite ku mahoro rusange y’Igihugu n’iterambere ryacyo, Leta y’U Rwanda yashyizeho icyumweru ngarukamwaka cyo kwita ku Bumwe n’Ubwiyunge mu Gihugu hose. Biri n’ amahire rero kuri twe nk’Abakrisitu dusanzwe duharanira buri munsi inzira zose zibanisha abantu mu mahoro, mu bwumvikane no mu rukundo.

Guhera mu mwaka wa 2016, nkuko byagejejwe ku Nama y’Abaminisitiri, hemejwe ko icyumweru ngarukamwaka cy’ubumwe n’ubwiyunge kizajya  kizihizwa  ku matariki amwe  ndahinduka buri mwaka, kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 7 Ukwakira. Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rw’Igihugu yandikiye za Komisiyo z’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi zose kugira ngo nazo zibutse Paruwasi zose n’ibigo bizishamikiyeho, zizigezaho ubu butumwa zizifashisha muri icyo cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti:  « UBUMWE N’UBWIYUNGE NI UMUSINGI W’ITERAMBERE RIRAMBYE».

Kuri iyi nshuro ya 10 hizihizwa icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, ku birebana n’imiryango ishingiye ku kwemera, turasabwa kwibanda ku bikorwa bikurikira bitabujije n’ibindi byihariye bisanzweho gukomeza:

– gutanga inyigisho zishishikariza abayoboke bayo ubumwe n’ubwiyunge;

– gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi,   kuvugisha ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga;

– Gutegura isengesho ryihariye ryo gusabira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu materaniro na misa zo mu Cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge;

– Gutegura mu materaniro na misa zo mu Cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge (1-7 Ukwakira 2017) inyigisho n’ubutumwa   bishishikariza   abayoboke ibi bikurikira:

– Kwimakaza  ubumwe mu muryango (ubumwe hagati y’abagize umuryango ubwabo, kugira umuryango igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu hirindwa ibiganiro n’ibitekerezo by’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ku bana n’urubyiruko);

– Gusaba no gutanga imbabazi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi;

– Kugena ibikorwa byihariye byo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Cyumweru   cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge kandi isaba abafatanyabikorwa bayo bose bakorera mu Rwanda, gutanga raporo izajya iyifasha kumenya neza ishusho y’intera ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu bigezeho. Kubera iyo mpamvu, turasaba Komisiyo z’ubutabera n’Amahoro muri buri Diyosezi kuzegeranya bidatinze raporo zikubiyemo ibyakozwe hirya no hino muri icyo cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, zikagezwa kuri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rw’igihugu narwo ruzazibumbira hamwe ngo zigezwe muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge zitunganye.

Raporo z’ibikorwa by’Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge  kuri buri rwego  igomba kugaragaza ingingo zikurikira:

  1. Kugaragaza ibikorwa by’ingenzi byaranze icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge;
  2. Kugaragaza igihe n’aho ibikorwa byabereye n’uburyo byitabiriwe;
  3. Kugaragaza ibitekerezo byatanzwe mu biganiro mu ngingo zikurikira:
  4. Ibyishimirwa byagezweho mu bumwe n’ubwiyunge;
  5. Inzitizi zikigaragara;
  6. Ingamba cyangwa inama zitangwa ku bikwiye kunozwa cyangwa gukorwa;

N.B: Ibi bitekerezo bigomba kuba bifitanye isano n’insanganyamatsiko igenderwaho.

  1. Ibikorwa by’umwihariko (by’indashyikirwa) byaratirwa abandi (agashya);
  2. Inama ku byazibandwaho ubutaha mu mitegurire y’Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Abakristu  ntidukwiye gufata ubumwe n’Ubwiyunge nk’igikorwa cya politiki  kigamije kubanisha abantu gusa, cyangwa ngo bugarukirizwe ku bushyamirane bwabaye mu moko nkuko byagiye bifatwa mu mateka maremare y’iki gihugu, ahubwo tugomba kumva ko aho igihugu kigeze, ubumwe nyakuri bukenewe bugomba kuba umusemburo w’iterambere rirambye ryita kuri bose, rishingiye ku ndangagaciro z’ukuri, ubutabera,  ubufatanye, n’uburenganzira bw’ibanze kuri bose. Imbuto z’Ubumwe n’Ubwiyunge zikwiye kandi  kurushaho kugaragara mu nzego zose, haba mu buyobozi kimwe no mu bayoborwa, himikwa ukuri n’ubwizerane.

Amadini nayo nkuko byagiye bigaragara hamwe na hamwe, akwiye kuba ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge, yirinda kuba inzira y’ubushyamirane; ahubwo akaba koko inzira y’ubumwe hagati yayo no hagati y’abayoboke ba buri dini, ndetse hagashakishwa n’ibikorwa bifatika biyahuza. Gahunda z’Ubumwe n’ubwiyunge mu nzego zinyuranye za Kiliziya, ntizikwiye kwibagirwa Umuryango nawo ugaragara muri iki gihe, nk’uri mu bibazo by’inzitane bikeneye kwitabwaho.

 

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo  y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro,

Padiri Vincent Gasana

 

Bimenyeshejwe:

Myr Antoine KAMBANDA, Perezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro

  1. Jean de Dieu HODARI, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi