Ubuzima bwa Dr. NIYITEGEKA Théoneste buri hagati y’urupfu n’umupfumu !

Amakuru atangwa n’abo mu muryango wa Dr.Niyitegeka Théoneste wari usanzwe afungiye muri gereza ya Mpanga( ubu bita gereza ya Nyanza)aremeza ko isaha n’isaha biteguye kuba bamenyeshwa ko yashizemo umwuka kubera ibikorwa by’urugomo n’ubugome ngo yaba yarakorewe agahondagurwa bikomeye kuburyo nyuma yo kumusura bemeza ko kuba yakongera guhembuka byaba ari igitangaza cya Nyagasani wenyine !

Nkuko abo mu muryango we babitangaza ngo tariki ya 7 Gashyantare 2014 Dr. Niyitegeka Théoneste ngo yari afitanye gahunda n’umunyamategeko we umwunganira mu rwego rwo kureba uko bategura ikirego bakarega hanze y’inkiko z’igihugu, kubera ikibazo cye cyo kuba yarahimbiwe dosiye muri gacaca ndetse agakatirwa imyaka 15 yose nta muntu numwe umushinja ibyo byaha ubonetse ariko bikaba bitarabujije ko akatirwa by’amaherere ! Amakuru akomeza avuga ko umunyamategeko uri kumufasha gutegura icyo kirego yaje bakaganira ndetse ngo Dr. Niyitegeka amuha inyandiko zose yumvaga ko zazafasha umwunganira gutegura neza icyo kirego. Nyuma yo kurangiza kuvugana n’umwunganizi we ngo abacungagereza bashatse kwaka uwo mwunganizi we ibyo bimenyetso yari ahawe n’umukiririya we ariko uwo munyamategeko ababwira ko ibyo bintu bitemewe n’amategeko kandi ko we abereyeho kuyubahiriza arabibima arataha.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma yuko uwo munyamategeko aviriye aho kuri gereza ya Mpanga ngo abacungagereza barimo na bamwe mu bayobozi biyo gereza ngo biroshye kuri Dr. NIYITEGEKA Théoneste maze baramuhondagura bamugira intere ngo bamubaza ibijyanye nicyo kirego kirimo gutegurwa,ubwo ngo bamaze kumukorera ibyo bikorwa by’agashinyaguro bahise bafata icyemezo cyo guhita mamwimura igitagaranya bajya kumufungira muri gereza ya Rusizi( i Cyangugu) aho ngo yatwawe ahinahiniwe mu modoka nk’abatwaye umutwaro.

Abo mu muryango we batangaza ko tariki ya 15 Gashyantare 2014 bagiye kumusura aho yagiye kujugunywa iyo za Cyangugu ariko ngo basanze yaravunaguwe bikomeye kuburyo atabasha kubyuka aho aryamye,ntabasha kuvuga ngo ntanubwo abasha kuba yagira icyo atamira , by’umwihariko ngo akaba yarahise afungirwa muri ‘cachot’ imbere muri iyo gereza kuburyo bo bemeza ko bakurikije uko bamubonye nta kizere bafite ko ashobora kurokoka ingaruka zizo nkoni !

Gusa ngo kuva aho Dr. NIYITEGEKA afatiye icyemezo cyo kuregera inkiko zo hanze y’igihugu ngo nibwo yatangiye kwibasirwa by’umwihariko dore ko nta rwego na rumwe rwo mu gihugu ateretse uburyo yarengenyijwe muri gacaca ariko ntawabashije kugira icyo amusubiza.

Mu matora yo mu mwaka wa 2003 Dr. Niyitegeka yari mu batanze candidature ku mwanya wa perezida wa repuburika, nyuma yayo matora nabwo yakomeje kugira uruhare mu kunenga no gutanga ibitekerezo bye ku miyoborere y’igitugu iri mu Rwanda, ibi bikaba biri mubyo ashobora kuba yarazize kuko yari yaranze guceceka nk’abandi bose ngo arebere akarengane k’abanyarwanda.

Ni ryari mu Rwanda ubuyobozi bwaho buzamenya ko ubuzima bw’umuntu buri hejuru ya byose kandi ko bugomba kubahwa n’uwo ariwe wese?

Boniface Twagirimana