Abahuzabikorwa ba FDU bari i Burayi ibyo bikorwa byabo bahuza ntabwo mbizi:Twagiramungu

Nyuma y’inama y’amashyaka ya politiki arwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame yabereye i Bruxelles kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2014, Bwana Faustin Twagiramungu, umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza yaganiriye na Radio BBC Gahuza Miryango kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2014 asobanura uko inama yagenze n’ibyavuyemo.

Bwana Twagiramungu yatangarije BBC ko amashyaka yumvikanye uburyo azakorana, amashyaka yose avuga ko adashobora gupfa gukorana ngo hari ibintu bigomba kubanza kunononsorwa, ngo hari ibintu bya Plateforme bagomba kubanza kumvikanaho bazashyira mu itangazo bazasohora ku ya 1 Werurwe 2014 birimo Code de conduite ni ukuvuga imyitwarire y’amashyaka muri iyo plateforme igihe azaba ashyize hamwe, hakaba n’uburyo hazaba ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe ry’amashyaka.

Ngo mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 15 Gashyantare 2014 inama irangiye havugwamo ko kuya 1 Werurwe 2014 hazashyirwa umukono kuri ubwo bufatanye, ngo abazabyemera bazasinya naho abazaba bagifite ingingimira bakaba bazivuga bagasinya cyangwa bakanga gusinya ngo ni uko bizagenda nta kundi.

Ku kibazo cya FDLR ngo hari amashyaka 3 yumvikana ku kibazo cya FDLR, ni ukuvuga FDLR nyirizina yemeye ko yashyize intwaro hasi ikemeza ko yajya mu rwego rwa politiki igasobanura ibibazo by’impunzi ziri muri Congo, hakaza PS Imberakuri bafatanije muri FCLR Ubumwe na RDI Rwanda Rwiza nayo yiyemeje kugirana imikoranire nabo.

Andi mashyaka 3 asigaye ni ukuvuga PDR Ihumure ya Bwana Paul Rusesabagina, PDP Imanzi ya Bwana Déogratias Mushayidi na FDU Inkingi aya mashyaka uko ari 3 rero Bwana Twagiramungu avuga ko nta ngingimira zikaze afite uretse ishyaka rimwe muri yo rivuga ko hari ibintu 2 bitari byasobanurwa na FDLR, bumvikanye rero na FDLR ko bazafata umwanya bagasobanura ibyo bibazo 2.

Ku kibazo cya FDU Inkingi, Bwana Twagiramungu yavuze ko muri FDU bafashe icyemezo cy’uko Madame Ingabire Victoire yakomeza kuyobora ishyaka afashijwe na Bwana Boniface Twagirimana umwungirije by’agateganyo uri mu Rwanda azajya ashyira mu bikorwa ibitekerezo akura mu banyarwanda bari mu Rwanda, naho ngo abahuzabikorwa ba FDU Inkingi bari i Burayi ibyo bikorwa byabo bahuza i Burayi ntabwo abizi (Twagiramungu) wenda ngo bo barabizi ngo kuri Twagiramungu ibikorwa byinshi bya FDU biri mu Rwanda niho hari abanyarwanda benshi.

Ku bijyanye n’ibihugu byaba bishyigikiye iki gikorwa ndetse n’urugendo rwa Bwana Twagiramungu mu gihugu cya Tanzaniya, kuri Bwana Twagiramungu ngo kuba yaragiye mu rugendo muri Tanzaniya byavuzweho byinshi  ariko ngo kuba yabonana n’igihugu kimwe cyangwa 2 cyangwa 3 ni uburenganzi bwe ntawe agomba gusaba uruhushya ndetse nta n’uwo ngo agomba gusobanurira ku mugaragaro ibyo yaba yaraganiriye n’inshuti ze cyangwa abo yari agiye kureba.

Umva aho bwana Twagiramungu avugana n’umunyamakuru wa BBC hano:

Ubwanditsi

The Rwandan