Umupadiri usengana n’abagiye guhanurira Kagame nawe yatawe muri yombi!

    Mu ijoro ryo kuwa mbere taliki 22/7/2013 Polisi y’U Rwanda yataye muri yombi Umupadiri witwa Eugene Murenzi wari muri Paroisse ya Kibuye wiyemerera ko ari Intwarane kandi asengana nazo.

    Ubwo Umuryango waganiraga na Padiri Murenzi Eugene, ku kibazo cy’abantu bagera kuri 11 bafatiwe ku rugo rwa Perezida Kagame mu Kiyovu bavuga ko bamwifuza ngo aze bamuhanurire ibigiye kuba, Padiri nawe icyo gihe yemereye Umuryango ko ari Intwarane kandi amazemo igihe.

    Tukaba ari nayo pamvu dukeka y’itabwa muri yombi rye kuko ubwo twageragezaga kubaza amakuru y’impamo Umuvugizi wa Polisi muri Kigali, Spt Urbain Mwiseneza, yadutangarije koko hari umupadiri wafashwe iri joro ariko yirinda kugira andi makuru adutangariza.

    Mgr Smaragde Mbonyintege , Umuvugizi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, akaba yatangarije Umuryango ko Padiri Eugene Murenzi ari Intwarane kandi Intwarane zitabarirwa muri Kiliziya Gatolika. Yagize ati : « Padiri Eugene Murenzi ni Intwarane, bariya ntibabarirwa muri Kiliziya Gatolika, bari mu ryabo dini. Barabahagaritse baranga ngo ni Intwarane. »

    Ku kibazo cy’uko yaba yamenye ko afunze yagize ati : « yigize Intwarane turababuza baranga, agize icyo akora kitari kiza yahanwa nk’abandi banyarwanda ».

    Source:umuryango

    Comments are closed.