Umutekano wa nyirarureshwa w’ “Akamasa kazamara inka kazivukamo”

Gallican Gasana

Kuri uyu wa kane taliki ya 13 Mata hazindutse inkuru y’incamugongo y’umubyeyi wiciwe ku Kicukiro ku manwa y’ihangu ahagana saa tatu za mu gitondo.

Nkimara kwunva iyi nkuru, ikibazo cya mbere cyanje mu mutwe ni nka ba batwa bibarizaga bati:’ Ya mabati mwatwemereye….” Nanjye reka nunge mu rya benshi ngire nti, wa mutekano bahora baturirimbira, batwizeza; ko mbona ari uwa nyirarureshwa, ko mbona ari nka ya mabati ya muvoma yari yaremereye abatwa?

Bishoboka bite mu gihugu gihora kirata umutekano, abantu b’ingeli zose bicwa maze uwabishe akaburirwa irengero?

bishoboka bite ko abantu bicwa umusubizo hakabura numwe ukurikiranwa kandi duhora twizezwa umutekano usesuye! Nako ngo keretse uzakora kuri ya nyubako(convention center) niwe ngo bazica.

Igihugu hicwa Procureur, Ministre, Umuganga wihariye wa perezida, Abacuruzi bo mu rwego rwo hejuru, Umuturage usanzwe, Umusaza, Umukecuru, Umuzunguzayi ndetse na Mayibobo; ejo bugacya bakikomereza nkaho ntacyabaye? Keretse niba ari irindi tekinika rizakurikiraho naho ubundi ntabwo byunvikana.

Uwo mubyeyi wishwe ari muri bamwe bizeye ibitangaza na wa mutekano bahora batubwira, arataha ava mu buhungiro none bamweretse ko yizeye amasinde. Birababaje.

Ntihagire uza ambwira ngo hose kw’isi bibaho tureke gukabya nkuko bahora babyitwaza iyo hari ishyano ryabaye bakabura uko barisobanura.

Ubugizi bwa nabi nibyo ntaho butaba, ariko rero niyo bwabaye nibura nihakorwe anketi uwakosheje ahanwe. None se niba nta na anketi ziba tuzaceceke ngo ni uko n’ahandi kw’isi bibaho.

Uwagonze Rwigara na nubu ngo aracyihishe ntibaramenya aho ari; ngo uwo ni umutekano.
Muganga wa perezida (Dr Gasakure) araswa nushinzwe kumurinda ntihabe inkurikizi ngo nguwo umutekano.

Maitre Nzamwita Toy bamurasira kuri convention; sinibaza ko yari agiye kuyisenya nkuko byemejwe ko abo bo bazajya bicwa bataranayigeraho. Ngo nguwo umutekano.

Umuzunguzayi agakubitwa akicwa ntagire ugezwa imbere y’ubutabera n’abandi benshi tutashobora kurondora hano; ngo uwo ni umutekano.

Jye uwo mutekano niwo nise Umutekano wa nyirarureshwa.

Iribagiza Christine Imana imuhe iruhuko ridashira.

Gallican Gasana