Isesengura: Guverinoma yo mu buhungiro: Ni Padiri Nahimana utumva abanyarwanda cyangwa nibo batamwumva?

Mbere na mbere mu gutangira iyi nyandiko ndabanza kwisegura ku bazayisoma bazisanga ibikubiyemo bihushanye n’imyemerere yabo, uko babona ibintu cyangwa uko bifuza ko bigenda.

Iyi nyandiko ishingiye ku isesengura rya politiki rishingiye ku buryo umuntu nkanjye nitegereje nkurikije igihe maze nitegereza politiki y’u Rwanda yaba iya opposition, iya Leta ya FPR ndetse n’uburyo amahanga yitwara mu kibazo cy’u Rwanda tutaretse n’uburyo abanyarwanda bari hanze bitwara muri politiki nyarwanda.

Imiterere ya Padiri Nahimana ubwe nk’umuntu n’ishyaka rye ISHEMA.

Padiri Nahimana Thomas ni umuhanga byaba mu mivugire yisobanura cyangwa anasobanura gahunda ze za politiki, akoresha ingufu nyinshi ngo yiyegereze abantu benshi kandi hafi ya bose bashoboka ariko ntabibyaza umusaruro kuko abo yegereye bose ahubwo niwe ubibwira ntabatege amatwi bihagije. Ndetse ntanashake no gushaka kubigaho ngo arebe inyungu yababyaza ahubwo ashaka kubirukansa muri wa muvuduko we benshi bakunze kwitiranya no guhubuka. (Padiri Nahimana akunze gusubiza ku bibazo byinshi bitandukanye agira ati: “ibyo twarangije kubyigaho, uko tuzabikora byarangije gutegurwa ntimubigireho ikibazo!” ibi bituma benshi bajya mu gihirahiro ndetse bagatangira gushidikanya.)

Hari abantu benshi badafite amakuru ahagije bibwira ko ngo Padiri Nahimana yihererana ibintu ngo agakora wenyine ntabwire abandi! Ibyo siko biri kuko amakuru dufite ni uko nta munyapolitiki, nta muryango wa société civile, nta muntu ku giti cye uvuga rikijyana utavuga rumwe na Leta ya FPR Padiri Nahimana atagezeho ngo baganire. Ikibazo ni iki ko abo bose Padiri Nahimana ashobora kubageraho bakavugana nyuma ibintu bipfira hehe? Abo bantu nibo badashobotse cyangwa ni Padiri Nahimana udashobotse?

Kuba mu kubaka Ishyaka Ishema harabayeho imbogamizi zaratumye hakurikiraho ikimeze nko kunanirwa kwinjira mu mpuzamashyaka zikomeye biri mu mpamvu nyamukuru zanatumye n’ubundi igihe Padiri yavuze ko agiye gushinga Leta abaraguza umutwe babonaga rugikubita ko abazayijyamo ari abantu n’ubundi byari kumworohera n’ubundi gushyira mu ishyaka rye cyangwa mu mpuzamashyaka yiswe Nouvelle Génération.

Ese Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yumva yiyizeye cyane akumva ko yihagije ntashake kumva abandi cyangwa ngo ahe umwanya ibitekerezo byabo mu mipango ye? Ese Padiri Nahimana ntabwo yaba ahubuka cyangwa yikundira guca mu nzira y’ubusamo? Ese Padiri Nahimana ntabwo yaba akina Politiki mu buryo buhabanye cyane na kamere y’uko abanyarwanda duteye? Ese ni abanyarwanda batumva Padiri Nahimana cyangwa niwe utabumva?

Igitekerezo cya Guverinoma yo mu buhungiro ni uguhubuka gukomeye

Mbere yo kuvuga kuri iyi ngingo umuntu yabanza kwibaza ikibazo gikurikira: igitekerezo cya Guverinoma yo mu buhungiro Padiri Nahimana yakigize amaze kwangirwa kwinjira mu Rwanda bwa kabiri cyangwa yari agisanganwe?

Gushyiraho ikimeze nka Guverinoma yo mu buhungiro ubwabyo si bibi ahubwo ikibi ni izina “Guverinoma” rifite uburemere bunini kandi risaba byinshi bigoye kubona ndetse iryo zina riremerera abari muri iyo Guverinoma ndetse n’ibihugu byakayifashije byisanga byinjiye mu bibazo bya diplomasi ku buryo n’inkunga byari gutanga biba bitakinayitanze.

Kwitwa Guverinoma, ugashyiraho Perezida wa Repubulika, Ministre w’Intebe n’abaministre ni ibintu bikomeye nibaza ko Padiri Nahimana yahubutse cyane kuko byari byoroshye kuvuga ko hazajyaho Komite igamije kubohora abanyarwanda mu mwanya wa Guverinoma naho abaministre bakitwa ba Komiseri.

Ari Padiri Nahimana ari abaministre be bigiye kubagora kujya bagira ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga bibakira kuko akenshi kugira ngo wemere Guverinoma ya Nahimana ugomba kubanza kwemeza ko utemera iri i Kigali iyobowe na Perezida Kagame! Ni ukuvuga ko igihugu kizakira Padiri Nahimana cyangwa umwe mu bamistre be, Leta y’u Rwanda ishobora guhita icana umubano nacyo ndetse yaba inafite uyihagarariye muri icyo gihugu ikamuhamagaza ikanahambiriza uri i Kigali agataha iwabo.

Nyamara Padiri ari umukuru wa Komite, we n’abakomiseri be aho bajya bajya mu mahanga gusobanura ibibazo by’u Rwanda nta bibazo bya Diplomasi byatera ndetse na Leta y’u Rwanda ntabwo byajya biba ngombwa ko ishaka kwikura mu isoni ngo iteze ibibazo bya diplomasi.

Izina Guverinoma ubwabyo byagaragaye ko rishyushya imitwe kurusha akamaro iyo Guverinoma izamara. Muri Make kwitwa Perezida kwa Padiri Nahimana ni ikosa rikomeye rigiye gutuma asa nk’aho yikingiranye cyangwa yifungiye imiryango imwe n’imwe yari isanzwe ifunguye cyangwa yari kuzafunguka mu minsi iri imbere.

Wenda byaba kuraguza umutwe ariko mpamya ndashidikanya ko hari benshi cyane cyane mu batavuga rumwe na Perezida Kagame batari mu mashyaka ya Politiki bari kwisunga Padiri mu gikorwa cyo kwishyira hamwe iyo kititwa Guverinoma kandi hagafatwa umwanya uhagije wo kugitegura hatabayeho guhutiraho.

Umwanzuro

Intambwe yo Padiri Nahimana na bagenzi be barangije kuyitera igisigaye ni ukumva inama bagirwa n’abafite ubushake bwo kubafasha kugira ngo igikorwa nyamukuru batangiye bashobore kugisohoza.

Ikihutitwa ni:

-ugukosora amakosa iyi Leta yatangiranye aho kwihagararaho (gushyira Ingabire na Mushayidi muri Leta)

-guhindura inyito y’ibintu bimwe na bimwe no gukuraho imyanya idafite icyo imaze ahubwo ari umuzigo

-gushyira abantu bamwe na bamwe mu myanya bigendeye ku bushobozi aho kugendera kw’isaranganya rishingiye ku moko, amashyaka n’ibindi….

-Gukoresha ingufu nyinshi mu kumvisha amahanga kurusha guta igihe mu banyarwanda ba ntamunoza

-Gufungurira imiryango abandi babyifuza

Ben Barugahare

 

5 COMMENTS

  1. Hari kimwe gikomeye wibagiwe. Igituma ubu bamwe cg benshi bahanze amaso uyu mupadiri ntakindi nuko ivyo andi mashyaka avuga abantu barabirambiwe kera! Gusobanura uko inzara yica abantu mu Rwanda ntibituma itabica. Kuvuga uko Kagame yica ahubwo bituma yongera umurego mukwica! Kujya kwibuka Karegeya uvuga ngo urakanga leta ya Kigali no kurata amarira y’ abapfakazi ntibituma Kagame atongera umubare w’ abapfakazi! Ibi nibyo bituma ntawe ugikeneye kumva RNC, FDU n’ abandi birirwa bavuga ubusa mubinyamakuru no kumaradiyo. Political action ni ngombwa!

  2. Iyo demukrasi yurwanda,ibunza abanaburwanda kwinjiramugihungu niyihe inshingiye kubabamugihungu gusa?leta yakigari ishobora kuzibonamumazi abira batangifite ningaruriro mugihe abaturage bamazekumenya ko harababuzwakwinjiramurwababyaye,mugire vuba amazi atarrenga inkombe,kuko turitayari gufasha umuntu wese ukumirwakwinjiramugihungu ke, bibayengombwa ko hakoreshwa igufu

  3. Uvuze neza, gusa mbona yanabivamo kuko ibyo uyu mugabo akora mbona ari ubuhubutsi buvanze n’ubwana muri Politiki (Lack of maturity), biranashoboka koko aho kuba politician yaba ari umunyamakuru gusa nabwo utaramenya gushungura neza ibyo atangaza, no kuba Padri yari yibeshye cyane,bityo akaba yaritiranyije impano ze! akwiriye kwicara agafata ka retreat akitekerezaho nahubundi aho agana si heza.

  4. Ikintu gikomeye cyane: abantu bose yashyizemo usanga nta mashuli bagira kandi nta n’imico myiza bagira. Urugero: abagore b’indaya Birwa basambana,abashofeli Birwa batukana kuri za twitter na face book…. birababaje

Comments are closed.