Bahati Innocent ari he? Gushimutwa mu Rwanda byabaye karande.

Umusizi Innocent Bahati, waburiwe irengero

Bahati ni umusizi, utekereza mu bwisanzure , uvuga ukuri ku bibera mu Rwanda kandi ushyira ahagaragara ibibazo byinshi leta y’u Rwanda idashaka ko abaturage bavuga. Ibyo bibazo ni nk’ubukene, inzara, gahunda yuburezi bwazambye, ubwiyunge butabaho no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Yaburiwe irengero kuva ku cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021. Twese tuzi ko gushimutwa byabaye karande mu Rwanda kandi ko abanyarwanda benshi bashatse gushyira ahagaragara akarengane bibasirwa na guverinoma iriho.

Mu isuzuma rusange ry’ingarukabihe (UPR) ryabereye i Geneve ku ya 25 Mutarama 2021, ibihugu byinshi byahamagariye guverinoma y’u Rwanda guhagarika ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku baturage barwo.

Nkabanyarwanda, turasaba natwe leta yu Rwanda kureka Bahati agasubira mu rugo amahoro, kuberako kuba umuhanzi no kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bitagomba gufatwa nk’icyaha. Ahubwo umusizi nka Bahati afitiye agaciro gakomeye igihugu.

Turahamagarira kandi abahanzi bose bo mu Rwanda n’abandi banyarwanda bose ko bazamura amajwi bagasaba ko Bahati yagaruka. Twamaze gutakaza Kizito Mihigo, ubu noneho reka dukore kuburyo ntakibi cyaba kuli Bahati Innocent.

Murakoze