Abakorera politiki hanze bagombye guhagurukira rimwe bose bakajya gukorera politiki mu Rwanda

Banyarwanda nshuti zanjye n’amwe banyapolitiki cyane cyane abakorera hanze y’u Rwanda !

Maze kunva icyemezo cy’ishyaka ISHEMA cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda n’umukandida waryo Padiri Thomas NAHIMANA mu matora ateganyijwe muri 2017 none hakaba hiyongereyeho ishyaka PDR IHUMURE riyobowe na bwana RUSESABAGINA na ryo ryiyemeje kujya gukorera mu Rwanda ndetse rikaba rizatangaho bwana RUSESABAGINA umukandida k’umwanya wa perezida mu matora yo muri 2017.

Njye mbona ko igihe cyagombye kuba iki ngo amashyaka yose ya politiki ndetse n’imiryango idaharanira inyungu za politiki bose bakorere hamwe bohereza benshi mu bayobozi n’abayoboke bayo kujya gutera ingabo aba bose bashaka impinduka mu Rwanda !

“Abishyize hamwe Imana irabasanga” kandi “Abishyize hamwe nta kibananira ” . Muhagarike rero gukomeza kurebana ku jisho ” Ngo reka ndebe ko koko bazajyayo !!!” Ahubwo nimwegerane igihe gisigaye ni gito ngo démocratie iboneke mu Rwanda . Mwita igihe ahubwo nimuvugane mukore gahunda nk’abajyana hanyuma mujye kotsa igitutu buriya butegetsi butinya DEMOKARASI , UKWISHYIRA UKWIZANA maze murebe ko butivanaho na mbere ya 2017 !

Nta kindi abanyarwanda barimo kwicwa n’inzara, barimo kurwara amavunja, barimo kuburirwa irengero cyangwa kuraswa ku manywa y’ihangu babategerejeho uretse kubarokora batarashira kuko ubwo bugome bwose bubakorerwa basigaye aribwo barya mu gitondo , bakabwiririrwa bakanaburarira !!!

Iryo ryari ijambo ry’intangamarara rigenewe abanyapolitiki , abanyarwanda , ndetse n’abanyamahanga bakunda u Rwanda .

Mugire icyumweru cyiza !

D . NGOGA