Abataripfana b’Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma.
Nk’uko twabyibanzeho mu nama z’ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ishema zabaye muri aya mezi abiri ashize, kwiyandikisha nk’umurwanashyaka ni byiza cyane ariko ni intambwe ya mbere. Kwinjira mu ishyaka ubwabyo ntibituma umuntu ahita ahinduka umunyapolitiki, agomba no gufata igihe cyo kwihugura kugira ngo ahabwe cyangwa yunguke ubumenyi bumufasha guhangana n’ibibazo bya politiki no gutanga umuganda we mu kubibonera ibisubizo. Iyo ayo mahugurwa adakozwe umuntu yitwa umunyapolitiki ariko agakomeza kwitekerereza nk’umuturage usanzwe. Haba habuze ikintu gikomeye. Ishyaka ryacu ryakomeje kubisobanura , abiyandikishije mu makipe Ishema ni urubuga baba bahawe rwo kwitoza ibya politiki. Uwiyemeje kwinjira mu ikipe , yemera no gukora imyitozo ya ngombwa: (1)Gukurikirana amakuru avugwa ku Rwanda no ku Karere k’Ibiyaga bigari ;
(2)gukurikirana neza ibiganiro binyuranye bitangwa n’abayobozi b’ishyaka,
(3)gusoma inkuru zihita ku rubuga .http://ishemaparty.mobi/ Twibutse ko hari inkuru zifite icyo zatwungura zisohoka ku rubuga http://leprophete.fr cyangwa ku zindi mbuga, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru akora uko ashoboye akazishyira ku rubuga rw’ishyaka ryacu kugira ngo muzisome bitabagoye. Nyabune mujye mufata igihe cyo gusoma izo nkuru kuko kenshi ziba zirimo inyigisho.
Indi nama nagira abayobozi b’amakipe Ishema ni uko batatinya gufata za « Initiatives » , bagahuza Abarwanashyaka kenshi, bakajya impaka ku makuru agezweho , bagafata ingamba zo gushyigikira Ishyaka muri gahunda ribagezaho, ari izihutirwa , ari n’izizashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere. Bagomba no gutinyuka kugenderera abatari mu ishyaka ryacu bakarimenyekanisha mu bwubuhane.
N’ubwo gukora politiki bifitiye igihugu cyose akamaro, si urugamba rworoshye: ababyiyemeje ntibakwiye kwiryamira ngo bagone. Muri make dore ingingo eshatu dukunze kuvuga ko zihatse ibikorwa bya politiki by’ishyaka ryacu :
1.Kumenya « umukeba »(adversaire) duhanganye. Koko rero nta munyarwanda n’umwe dufata nk’umwanzi wacu ! : Nta na rimwe umurwanashyaka w’Ishyaka Ishema agomba kwibagirwa ko, muri iki gihe, nta wundi mukeba (adversaire) duhanganye utari Agatsiko kayobowe na Paul Kagame kigaruriye FPR. Ibyo bituma Ishyaka ry’Inkotanyi-FPR ariryo tugomba guhozaho ijisho kuko ariryo rifite ubutegetsi kandi rikaba ribukoresha nabi mu guhonyora uburenganzira shingiro bwa rubanda. Aka Gatsiko kibwira ko ubutegetsi ari umwihariko wako tugomba kukarwanya mu buryo bwose bushoboka. Nanone ariko n’andi mashyaka bigaragara ko afitanye ibanga cyangwa akaba ashyigikiye FPR ntidushobora kuyafata nk’incuti, bibaye ngombwa nayo twayahangara.
2.Kumenya neza urugamba turiho turwana Burya muri politiki habamo ingamba(batailles) nyinshi . Zose ntiziterurirwa rimwe. Muri iki gihe Ishyaka Ishema rishyize imbere urugamba rwo kujya mu gihugu guhangana n’Iterabwoba rya FPR-Kagame, Ikinyoma gikwirakwiza impuha n’Ingeso yo kwikubira ibyiza byose by’igihugu hashingiwe ahanini ku irondakoko. Ikigamijwe nta kindi kitari ugufatanya n’imbaga y’urubyiruko rwagizwe abakene n’abashomeri kugira ngo duharanire « AMAHIRWE ANGANA » ku bana bose b’u Rwanda. Umushinga duteruye ni uwo« Kunga Abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne ». Mukwiye rwose kwihutira kuwusoma mwitonze kandi mukagerageza kumva no kwicengezamo ziriya ngingo 33 ziwugize bityo mukishakamo ubushobozi bwo kuwusobanurira rubanda.
3.Indangagaciro turwanira ishyaka
Ntabwo Ishyaka Ishema rirwana intambara ritazi uko zashojwe kandi ntirizigera rirwanira ubusa .Icyo tugamije ni uko indangagaciro z’Ukuri(Vérité) , Ubutwari (Courage) n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu(Justice Sociale) zahabwa intebe mu migenzereze y’abenegihugu bose, Ishuri rya Repubulika rikifashishwa kugira ngo zirusheho gucengezwa mu mitima no mu mitwe y’abana bacu.
Niyo mpamvu Demokarasi y’Impanga tuzakomeza kuyitekerezaho, kuyinoza no kuyiganiraho n’abenegihugu b’amoko anyuranye kugira ngo turebe uko yazashyirwa mu bikorwa hagamijwe guca burundu umuco wo kwikubira ibyiza by’igihugu hashingiwe ku irondakoko cyangwa irondakarere.
Inzira y’amahoro dushyize imbere ni indangagaciro yerekana ko rwose kubaha ubuzima bwa buri mwenegihugu ariyo ntego yacu. Ariko byumvikane neza, kuvuga ko dushyize imbere inzira y’amahoro ntibivuga ko twakwicara gusa tukarebeera abafite uburambe mu kumena amaraso ya rubanda ! Uko byamera kose abo bo bazabibazwa kandi bazagira uko babiryora.
Umwanzuro
Mu gihe Ishyaka Ishema ryiteguye bidasubirwaho gutera intambwe yo kujya gukorera politique mu Rwanda ndetse ibyo rikabifatanya n’andi mashyaka tureba mu cyerekezo kimwe, birakwiye ko inzego z’ishyaka ryacu zarushaho kunozwa, abarwanashyaka bacu bakamenya neza « Ikipe bakinamo » iyo ariyo.
Turasaba Abanyarwanda bose bibona mu bitekerezo by’Ishyaka Ishema ko bagerageza kudushyigikira bihutira gutanga inkunga yabo ayariyo yose.
Bantu bacu aho muri kw’isi hose ni ukwigomwa ikidali kimwe cyangwa icupa rimwe gusa rya Mutzing maze mugasunika ubwato bw’inyabutatu kugeza twambutse inkombe, kandi abasaare babwo babasezeranyije kutabatenguha mu gukura igihugu cyacu mu muhengeri w’amaganya cyashyizwemo na FPR inkotanyi guhera mu kwakira 1990.
Uyu mwaka w’i 2016 mu kwezi kwa 11 ntihazarenga Abanyarwanda batabonye Ishema Party risesekaye i Kigali muri gahunda yo kwitegura amatora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2017 ndetse n’ay’Intumwa za rubanda yo muri 2018. Ngiyo intego twihaye kandi nidufatanya namwe ntakizatubuza kuyisohoza.
Mboneyeho gushimira byimazeyo abakunzi b’Ishema Party barishyigikiye kuva rivuka ku italiki ya 28/01/2013 kugeza ubu; ibyo twagezeho birashimishije kandi ngo « nyir’amaso yerekwa bike ibindi akibonera !».
Reka twibwirire na babandi bakunze kwivugira ngo« Nikundira Ishyaka Ishema » ariko akaba ntacyo bakora ngo batere inkunga gahunda zaryo. Inkunga yabo irakenewe cyane, ubu kurusha ejo hashize.
Ababishoboye batera inkunga y’amafaranga dore ko ariyo ikenewe cyane muri iki gihe cyo kwitegura urugendo, bagakoresha iyi konti :
AIPAD-ISHEMA:
IBAN:FR7630003010200003728024158
BIC:SOGEFRPP
RIB: 30003 01020 00037280241 58
Mbifurije mwese kugira ishema ryo guhaguruka mugaharanira kuba Abasangiragihugu basaranganyije ibyiza byacyo. Imana ibahundagazeho imigisha yayo.
Abakunda gusenga tubasabye inkunga yo kuzirikana Ishema Party mu mirimo irimo gukora muri iyi minsi ijyanye no kunoza imishinga yo kuzahura abanyarwanda bazahajwe n’imiyoborere mibi.
Murakoze.
Déogratias Basesayabo,
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Umutungo,
Intara y’Amajyaruguru n’Ububiligi.