Affaire Rwigara: DMI ihisemo gukorera police urusyo rushyushye

Icyumweru cyari kigiye gushira abantu batakamba basaba ko ubutegetsi bwarekura umuryango wa Assinapol Rwigara bwari bwarafatiriye buterekana n’aho bubafungiye. Mu gihe abantu bibazaga igikurikiraho Paul Kagame uyobora u Rwanda yahise yitanguranwa abwira abadepite na gouvernement ko ajyiye gufunga Diane amushinja kunyereza umutungo w’igihugu atigeze agiramo umwanya w’ubuyobozi, bivuga ko n’umutungo wa leta ntaho yahuriye na wo by’ukuri.

Kuva ubwo abarinda Kagame ubwabo bajyiye kugota kwa Assinapol Rwigara nk’uko Kagame yari yabisabye, ariko amabwiriza yo kutigaragaza nk’abamurinda ntayatangwa ari na yo mpamvu baje gusakirana n’abanyamakuru induru zikavuga.

 Police bahise bayikorera ibisinde

Abanyamakuru bakimara kugaragaza ko babangamiwe n’abarinda perezida Kagame byakwiriye ku mbuga no ku maradiyo akorera hanze Kagame aza kubimenya. Byaje kuba umwaku ubwo ambassadeur wa America yahamagaraga Mushikiwabo amubaza icyo aba GP bakora kwa Assinapol, Mushikiwabo amubwira ko abaza ibyo ari byo akamubwira. Kagame na we yavuganye n’abazungu b’inshuti ze ndetse na Mushikiwabo, bamubwira ko kuba aba GP bari kwa Assinapol bihindura ikibazo kikagaragara hagati ya perezidanse na Diane aho kuba ku misoro.

Kagame mu gicuku yahise ahamagara Yozefu Nzabamwita uyobora iperereza ry’igihugu aramutuka cyane, anamutegekageka  guhita ahagarika ibyo bintu izina rya perezida rikava muri iyo dossier,  kandi akereka amahanga ko ntaho ahuriye na byo. Nzabamwita uyobora iperereza ryari ririnze abo kwa Rwigara yahamagaye Badege  uvugira police mu gicuku cyo ku wa gatandatu gishyira ku cyumweru amusaba gukora itangazo rivuguruza ibyavuzwe mu gihe umu GP werekanye ikarita ye yahise afungwa n’ubwo amafoto ye yari yakwiriye hose. Badege wari uzi ko icyo kibazo banze ko police icyinjiramo yahise atanga amabwiriza kuri telephone abwira abari kuri garde ya police ngo bandike itangazo ko mu rugo rwo kwa Rwigara ruri mu gace karindwa n’aba GP mu bisanzwe, anahakana ko police idafite umuryango wa Rwigara ahubwo avuga ko ngo bari iwabo.

Kuri uyu wa mbere mu gitondo, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders yahamagaye Louise Mushikiwabo amumenyesha ko u Bubiligi buhangayikishijwe n’ibura ry’abo mu muryango wa Assinapol banafite ubwenegihugu bw’u bubiligi, asaba Mushikiwabo kureka ambassadeur w’u Bubiligi  akabasura aho bafungiwe cyangwa se akamwemeza ko bari iwabo mu rugo ambassadeur akabasangayo.

Mushikiwabo yabaririje aho bari asanga batari muri police.  Dan munyuza yahamagaye Nzabamwita amubaza icyakorwa ubwo hari nka saa tanu z’amanywa kuri uyu wa mbere,  Nzabamwita atumiza byihutirwa umubiligi witwa Alain Billen u Rwanda rwahaye akazi ko kuruvugira mu itangazamakuru  akoresheje urubuga rwa internet yashinze rwitwa Panora actu. Com anahemberwa. Ntitwashoboye kumenya icyo Alain billen na Faustin Kagame bavuganye na Nzabamwita, gusa mu ma saa sita Alain billen yahise asohora inyandiko yise “ Diane Rwigara n’est pas en garde a Vue. Elle et sa famille sont sous enquête” pour des raisons fiscales.

Saa saba  z’amanywa ni bwo Nzabamwita ubwe yahamagaye Dan Munyuza amusaba kwihutana imodoka bagakura uwo muryango mu nzu DMI yari yabafungiyemo bakabajyana iwabo nta muntu ubimenye. Saa munani n’iminota 35 ni ho abo kwa Rwigara bagejejwe mu rugo iwabo, ariko ntabwo bababwiye byinshi bababwiye ngo bajye mu nzu bitunganye  nk’abari iwabo. Ku buryo butunguranye, saa kumi n’igice imodoka za police zaje nk’iya gatera n’inzego abapolisi burira inzu nk’abashakisha abajura, badakomanze batanasabye gukingurirwa ngo hagire uwanga. Bahise bakurikirwa n’abanyamakuru ba system, barimo aba Kigali Today na igihe.com na bo bahamagawe byihutirwa kuri telephone. Ubwo bahise babasohora mu nzu babashyira mu modoka za police barabatwara, ngo bigaragare ko bari bamaze iminsi bihishe iwabo baranze kwitaba police y’igihugu.

Kagame ni we uri inyuma y’ikibazo cyo kwa Assinapol, ubutabera na police ni ibikoresho bihuzagurika

Nta wamenya impamvu yateye DMI gukora iri kinamico ryayisabye imbaraga dore ko police yo bari bayishyize ku ruhande. Gusa ikigaragara bidasubirwaho ni uko ikibazo cyo kwa Assinapol ari icya kagame ubwe, ni we wiyemeje kubabuza uburyo agakoresha inzego ze atanazisobanuriye ibikorwa ari na cyo gituma zihuzagurika.  Kagame ngo ntiyihanganira ko Diane Rwigara yamukora mu jijsho, kandi yiteguye kubabaza uriya muryango ku buryo bwose bushoboka. Mu biteganijwe hari uko bari butandukanye umuryango wose buri wese bari bumujyane ukwe bakamutegeka gusinya inyandiko zateguwe zemera icyaha. Mu byaha baregwa kandi hongeweho no gusuzugura inzego z’ubutegetsi, kugira ngo bemeze ko abo kwa Assinapol bari baranze kwitaba police bakaguma iwabo mu rugo.

Ni ukubitega amaso

Rukirande Edson

Kigali

3 COMMENTS

  1. None se kuki Diane Rwigara baje kumufata kuwambere yavuze ko batari bubone uko bava murugo bakomeza kujya kwitaba kubera ko police yabatwaye amafaranga yose?
    Ibyo se ntibivuze ko bagumye murugo ahubwo bagategekwa kujya bitaba kuri police?

  2. ark c usibye ko abagome batagira konje ubu niyo baba baranyereje imisoro batwara famiye yose?? ntanumwe wavamo akabahagararira? nge icyo mbona nuko kagame na shitani itazamwemera kuko ni umugome utangaje!!! knd mbona iriya famille iba yarahunze kera aho kugirango izabe k`abandi!!!

  3. Singaye nuwavuzeko nyiramongi ntamugore umurimo arindaya gusa icyanika undi mubyeyi yareba ibyobakorera abana binfubyi urumujyana ma mubi wa mugore we umuntu utarengera undi mugore wabagejeje aho muraho kurito ntebe apu nkuvumiye kugahera

Comments are closed.