Uyu mugabo banyarwanda !! Uyu mugabo. Nyamara biza tubireba tugaceceka !!!

Yanditswe na Jean Baptiste Byumvuhore

Ngize nti uyu mugabo, dukomeza kurebera, mu bunararibonye bwe, mu mashuli yize ye, mu burere yahawe we ubwe, mu ishyaka abalizwamo rye nyine, mu mu mutima nama we ubwe. Uyu mugabo banyarwanda mureke muzamenya aho ali kuganisha urubyiruko.

Mumwumve uko asesengura amateka, akayahengamisha aho ashaka, abizi neza kandi yabigambiriye rwose. Ukuntu atamika urubyiruko ibinyoma gusa gusa, Apfunyikira abana banyu uburozi bw’ubuhezanguni, bw’urwangano, bw’inzika ahembera inzigo ; urubyiruko rukamira bunguri ibyo avuga, abakuze bazi amateka, bize baminuje, bakarebera bagaceceka. Uyu mugabo banyarwanda, muzaba mwumva ibye ahazaza. Nako muzaba mwumva, nyuma muzagire muti “twaratunguwe”

Yatangiye avuga, akongera akavugaga, akongeraga akavuga, tukumva duti ibyo avuga si byo, nyuma bikagarukira aho. Ubu rero aho bigeze, bisigaye bitagikwiye kureberwa. Ku bindeba ndavuze ngo Stop !!

Ubu nandika, ndahamagarira abanyarwanda bose, bashaka u Rwanda rutuwe n’abanyarwanda bifuza kubana mu mudendezo, mu bwubahane bagendera ku mateka nyakuli atavanzemo propaganda, ngo mukingire ingabo abana banyu mu mitekerereze bali gushyirwamo, ibica ubwonko, ibagira abapagani, bazavamo abicani batababalira mu gihe kizaza.

Ndahamagarira urubyiruko ngo mutandukanye histoire (amateka) na propaganda, ni ibintu bihabanye. Mu mateka habamo ABAYEMERA (les croyants, bayabwiwe) hakabamo n’ABAYAZI balimo (ABAYABAYEMO n,ABAYAHAGAZEHO) Uko bimeze ubu, abayahagazeho bitwa abanzi, abayemera bakitwa abakunzi, ba nde se ahubwo…… ?

Ndagira ngo mbabwire ko maze kumva ibiganiro Dr Jean Damascene Bizimana amaze igihe atambutsa ngera aho ngatekereza ko « Haramutse hazameneka andi maraso u Rwanda, uyu Jean Damascene, azaba yarabigizemo uruhare kandi ali kubikora ndebera, urebera, tureberaaaaaa !!

Birakwiye ko abanyarwabda biyumvamo ko bafite intego igira iti : « ntabwo nzongera kurebera » Duhangana n’iyi Minisiteri y’amacakubiri.

Uwumva yumve!!!