Akarere ka Kicukiro kafashe inzu za nyakwigendera Fréderic Ngoga kavuga ko uwazitagaho yabuze.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku italiki 23 Mutarama 2020, nibwo mu gitondo cya kare umuyobozi ushinzwe imiturire mu Karere ka Kicukiro aherekejwe n’abapolisi 3 bageze mu gipangu kirimo amazu 3 akodeshwa ya nyakwigendera Fréderic Ngoga, ababwira ko kuva uwo munsi izo nzu zigiye mu maboko y’akarere kubera ko uwari umugenzuzi w’izo nzu, madame Yvette Rukundo yaburiwe irengero, akaba yari amaze igihe ashakishwa na Police kuva mu kwezi kwa 10 Umwaka wa 2019.

Abari bacumbitse muri izo nzu babwiwe ko amafaranga yo gukodesha batanganga buri kwezi bazajya bayaha umukozi ushinzwe imitungo idafite ba nyirayo ku biro by’Akarere.

Abatuye muri ako gace baravuga ko icyo cyemezo gifitanye isano n’umudamu witwa Rehema Uwimana wahoze atuye aho akaza gutangariza itangazamakuru ko umugabo we wahoze ari umunyepolitike utavuga rumwe na leta Boniface Twagirimana, ashobora kuba yarishwe na leta. Uwo mudamu yaje kuva muri izo nzu ntabwo bazi aho yagiye, ariko kandi ndetse n’uwamukodeshaga Yvette Rukundo nawe yaje kubura, bikekwa ko yahungiye yanze y’igihugu kubera impamvu zitaramenyekana dore ko inzego z’umutekano mu karere ka Kicukiro twabajije (RIB na Police) zatubwiye ko zamushakishaga ariko ntawe ufungiye muri stations za police cyangwa RIB.

Amakuru twashoboye kubona ava mu baturage batuye avuga ko umuyobozi wa Police mu karere ka Kicukiro ngo yaje aho kenshi ashakisha Yvette Rukundo, akanasaba abatuye aho n’abayobozi b’inzego z’ibanze ko nibamubona bazahita bamumenyesha.

Kugeza ubu ari Boniface Twagirimana wakodeshaga izo nzu ntabwo araboneka, ndetse na Yvette Rukundo wamukodeshaga nawe ni uko.