Amarembera y’igitugu cya Kagame: Banyarwanda dushirike ubwoba duhirike ingoma ngome.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe rubyiruko mwese mukunda ubuzima, nongeye kubaramutsa mbifuriza ibihe byiza no guhirwa muri uyu mwaka mushya turimo wa 2019.

Mpereye ku nyandiko nabonye mu kinyamakuru «Indatwa» kidushyira mu majwi ngo aha twashyigikiye umuryango wa Rwigara, nagirango rwose mbizezeko tugikomeye kandi ko tutazatezuka guharanira ukuri n’amahoro, tukarwanira ubutabera kandi tukamagana ikinyoma n’akarengane uko byagenda kose.

Ntagombye gusubira mu mwirondoro wange no mu mateka yange, nagirango mbibutse ko icyatumye ntandukana na FPR twakoranye igihe nari Burugumesitiri muri Komini ya Kigembe muri 1995 atari uko natezutse ku ndangagaciro zange, ahubwo ni uko FPR yayobejwe n’umugabo Paul Kagame arayibohoza maze amahame twari twarashimye, akaducengera tukayarwanira kugera aho benshi batanga n’ubuzima bwabo ayatesha agaciro ; kuko ibyari amahame mu nyandiko yabigize umugani none yazanye amahame ye bwite ashingiye ku kinyoma, ubugome, ubwicanyi, ubujura no guhuguza imitungo y’abandi ndetse no kwambura abanyarwanda ubunyarwanda bwabo, akabikoreza urusyo, akabohereza ishyanga.

Twibwiraga ko ayo mahame ariyo yagombaga kubakirwaho u Rwanda rushya, ariko siko byagenze, n’ubu siko bimeze ndetse nta n’ikizere ko bizagira igaruriro, u Rwanda rwaroramye byararangiye.

Igihe twafataga igihugu muri 1994 twari dukereye gukiza Abanyarwanda, bagaturana mu bumwe no mu mahoro nyamara mugihe gito cyane hatangiye ubwicanyi bukaze, twe biraturenga bashaka kubitujandikamo kungufu turabyanga ; akaba ari nayo mbarutso yo kugirango natwe twisanze dufunze, turatotezwa bikaze ku bw’Imana turarokoka none natwe twagiye mu buhungiro.

Mugihe twaririmbaga tuvugako haje ingoma nziza izaca ubuhunzi burundu, ibikorwa bya Kagame na Leta ye bimaze gutuma Abanyarwanda benshi baba impunzi ku buryo burenze imivugirwe kandi ugasanga bitari hafi guhagarara kuko na n’ubu adahuga gucura inkumbi abana b’Abanyarwanda.

Ubu reo nkaba numva dukwiye, Banyarwanda, Banyarwandakazi gukanguka twese tugafatanya kugirango duharanire uburenganzira bwacu maze tunashake uburyo nyabwo twabohora igihugu cyacu mu maboko y’agatsiko. Rwose mwikangwa n’ibitotezo n’udutiku tudafashije; burya Imana niyo nkuru kandi n’uburenganzira buraharanirwa.

Nk’uko nabibamenyesheje ku rubuga rwange rwa facebook nge nahisemo cyanecyane kurwanira kuri Sit-in. Nge n’abasore n’inkumi bamwe babyiyemeje turabasabye rwose ngo namwe muze dufatanye kuko hariya hantu( kuri Sit-in) mbona ari ikimenyetso gihoraho kigaragaza ko abayoboye u Rwanda badahagarariye Abanyarwanda, ahubwo ko Abanyarwanda batazatuza batageze ku nshingano yabo yo kwishyiriraho abayobozi bitoreye, bizeye kandi banabikwiye.

Ejo ku itariki ya 15/01/2019 abaje kuri Sit-in twavuze ku bibazo biteye Abanyarwanda impungenge, twese twanzura dusaba ko ubwoba bwashira maze ari abagore n’abagabo tukambarira kurwanyiriza hamwe ikibi tukigobotora agatsiko, tukubaka rwa Rwanda rutemba amata n’ubuki.

Twanavuze kandi ku rubanza rwa Karegeya Patrick wenda ubu nandika rurimo rubera muri Afurika y’epfo, dusanga rushobora kutubera inzira yo kwemeza ukuri tuzi, twagiye tuvuga kenshi ariko abanyamahanga bashyigikiye agatsiko ntibatwumve. Igihe ni iki.

Ndasaba abasanzwe bategura imyigaragambyo ko baduteganyiriza umunsi tukazabasha gushyigikira ubutabera bwa Leta y’Afurika y’epfo ishobora kuba igiye kuba iya mbere mu kwerekana ubugome bwa Leta ya Kagame no kuba Kagame we ubwe ari umuntu ushobora gukora amarorerwa ayo ariyo yose kubera inyungu ze bwite, akirengagiza inyungu z’umuryango nyarwanda nk’uko yabaye nyirabayazana w’ibyago byagwiriye u Rwanda igihe yiyemeje guhanura indege ya Perezida Habyarimana.

Nimuze twese Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe rubyiruko dutere ikirenge mu cya Ingabire Victoire, Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi Rwigara, Déogratias Mushayidi, Docteur Théoneste Niyitegeka n’abandi banyarwanda b’intwali banze kunigwa n’ijambo kabone n’aho banigwa n’uwo baribwiye.

Moussa HABIMANA