Ambasaderi JMV Ndagijimana arasubiza Bwana Tatien Ndolimana Miheto

Ambasaderi JMV Ndagijimana

Bavandimwe nshuti mbagejejeho inyandiko y’umunyacyubahiro Tatien Ndolimana Miheto ku kibazo cyo kwibuka. Na none mboherereje igisubizo namuhaye mw’izina ry’umuryango IBUKABOSE -RENGERABOSE mbereye umuvugizi. Aho gusenya imitima y’abanyarwanda twe twiyemeje kubunga duhereye ku burêshye bw’ubumuntu bwabo budahangarwa.

Dore igisubizo cyacu:

“Ivanguramoko rigera naho rivangura inzirakarengane rigaragaza ubwoba abakoze ubwicanyi baterwa nuko bazageraho bagakuriranwa. En un mot, niba abantu bose bareshya, twe mu muryango IBUKABOSE-RENGERABOSE twemera ko “Abaguye mu mahano yose ari abavandimwe kandi ko bareshyaga imbere y’Imana n’amategeko. Kubivuga tukanabikora ntaho bihuriye na négationnisme.

So, FPR-INKOTANYI ibishaka cyangwa itabishaka, tuzakomeza inkundura y’ubutabera kugira ngo akarengane kambura ubumuntu igice kinini cy’abanyarwanda karandurwe gahereye mu mizi.

Tuzakomeza kwibuka BOSE, inzirakarengane ZOSE tutavangura amoko kandi tutitaye ku budagangarwa bamwe bagerageza kwiha nkaho ari ibigirwamana. Kubona umuntu nka Tatien Ndolimana Miheto ufite umwanya ukomeye muri FPR no mu butegetsi yandika ibintu byigisha ivanguramoko nkiri biteye ikibazo gikomeye kandi bigaragaza amahame shingiro y’ingoma iri ku butegetsi. Bigaragaza na none ko abishe bakunze kwanga ko abo bishe bibukwa!

Conclusion : twese abemera ko abahutu, abatwa n’abatutsi ari a bavandimwe, abemera ko nta mahoro azabaho mu gihugu kivangura abazima, kikavangura abapfuye, NIDUHAGURUKIRE RIMWE twamagane imvugo n’inyandiko z’INDOBANURE zigamije kutwambura ubumuntu Imana yaduhaye.

Nizeze abemera amahame y’uburêshye bw’abanyarwanda ko umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE utazacibwa intege n’iterabwoba ry’ishyaka rya FPR-INKOTANYI. Ahubwo tugiye kwongera umurego mu bikorwa byo guha agaciro ababyeyi bacu, abavandimwe n’inshuti zazize politike cyangwa ubwoko baremanywe.

Abashaka kudupfukirana bazakorwa n’isoni. L’heure de la mobilisation pour l’égalité citoyenne a sonné. L’instrumentalisation du génocide pour exclure une partie des Rwandais ne passera pas.

Abifuza kumenya neza amahame ya UBUKABOSE-RENGERABOSE basoma ibisobanuro mu nyandiko zikurikira :

1 . http://www.france-rwanda.info/…/amb-jmv-ndagijimana-arasoba…
2. http://www.france-rwanda.info/…/kwibuka-bose-ni-wo-musingi-…