Yanditswe na Frank Steven Ruta
Imyigaragambyo yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017 ku mupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda ikaba yamaze igihe cy’amasaha asaga atatu.
Icyateye imyigaragambyo ni umuvunjayi w’umunya Uganda witwa Justus Tweyogyere wafashwe na Polisi y’u Rwanda. Noneho abakiga b’i Kabale aho uwo muvunjayi akomoka bakora imyigaragambyo bafunga umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda.
Polisi y’u Rwanda yemeza aya makuru ikavuga ko iyi myigaragambyo yatangiye isaa mbiri za mu gitondo imara igihe cy’amasaha atatu abigaragambyaga bakaba barafunze umuhanda ku mupaka bakoresheje amabuye n’ibiti.
Abigaragambyaga bavugaga ko bamagana itabwa muri yombi ry’umuvujanyi w’umunya Uganda witwa Justus Tweyogyere, ufungiye mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yemeje ko Tweyogyere yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda tariki ya 16 Ukuboza 2017 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no gukora ubuvunjayi bunyuranyije n’amategeko. Ngo ikibazo cya Justus Tweyogyere kiri mu nzego zisanzwe z’ubutabera kandi ngo ibiro bihagarariye Uganda mu Rwanda byamenyeshejwe iki kibazo uregwa agifatwa ndetse ngo yashoboye gusurwa n’umuryango we kimwe n’abakozi b’Ambasade ya Uganda mu Rwanda, ngo kandi yahawe uburenganzira bwo gushaka umwunganira mu mategeko.
Uyu Justus Tweyogyere yatawe muri yombi ngo ari kumwe n’undi bakorana ubucuruzi we w’umunyarwanda witwa Aime Chaste Nyirishema, bahuje ibirego bakekwaho byo gukoresha impapuro mpimpano no gukora ubuvunjayi butemewe n’amategeko.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2017, uyu Justus Tweyogyere yari yafashwe na Polisi y’u Rwanda na none igihe gito ashinjwa kuba yarinjiye mu Rwanda ava muri Uganda afite arenga 10.000 by’amadolari ntiyabimenyesha abashinzwe abinjira n’abasohoka nk’uko amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda abiteganya.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikomeza ibivuga ngo icyo gihe Justus Tweyogyere yarihanangirijwe ararekurwa asubira i Kabale amaze kwerekana ibimenyetso bya ngombwa by’aho yavuye ndetse n’abo bakorana mu bafite ibiro bivunja amafaranga mu Rwanda. Kandi ngo yagiriwe inama yo guhora akurikiza amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda.
Abayobozi ba Uganda n’u Rwanda bagiranye ibiganiro kuri iki kibazo ngo Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza kuri iyi myigaragambyo.