Buri muntu akwiye guhitamo cyangwa kumenya aho ahagaze hagati yizi ideologies 2

Mbere yo kugira icyo nvuga, ndabanza gushimira byimaze abanyarwanda bose by’umwihariko abarwanashyaka n’impirimbanyi nyakuri za democratie muri Repubulika y’u Rwanda. Ntihagire abanyunva nabi, kuko nimerako impirimbanyi za demokarasi ari nyinshi cyanee kandi by’umwihariko mbanze nashimire zimwe murizo zimaze imyaka irenga 20 ziri mumashyamba zinyagirwa, ziriho ubuzima bubi bushoboka ariko zikaba zitarigeze zicika intege kugeza igihe abanyarwanda twipakuruye iyi ngoma ya cyami yafashe repubulika ho bunyago.

Nanditse iyi nyandiko kugirnago nunganire indi nyandiko yigeze ihita ku imbuga za internet yavugaga kuri ideologies 2. Tubanze twisegure kuba byaratwaye igihe kinini kugirango twunganire iyo nyandiko byatewe ahanini nuko kwandikira hano mu gihugu bitoroshye kubera umutekano.

Tumaze iminsi dusoma inyandiko zitandukanye ndetse twunva no ku maradio abantu bagerageza kugaragaza ibitekerezo byabo kubijyanye nibibazo bya politique igihugu cyacu gifite kuva imyaka amagana n’amagana.

Tutanyuze  hirya no hino rero cyangwa ngo tubanze dusubire mu mateka dore uko tubona ideologies 2 zihanganye kandi twibwirako umuntu wese by’umwihariko abanyapolitiki bakagombye kwibaza aho bahagaze;

Mbere y’umwaka wa 1959 u Rwanda rwayobowe n’ubutegetsi bwa cyami imyaka amagana n’amagana;

Nukuvugako rero muri iyo myaka yose rero hari ideologie imwe yayoboraga igihugu. Nkuko twabivuze ntabwo dusubira mu mateka ariko reka tugerageze kwibukiranya bimwe mubyo iyi ideologie yari ishingiyeho (kandi igishingiyeho kuko ideologie ntijya ishira muri beneyo):

1-    Kunva ko nyamuke (tutsi) ariwe wavukanye imbuto yo gutegeka akikubira ubutegetsi bwose hatitawe ku kiguzi cyangwa ingaruka ibyo byatera; ko umuhutu adashobora gutegeka;

2-    Kunvako bumwe muburyo bwo kuguma kubutegetsi aruko hagomba gukandamizwa icyitwa umuhutu wese, agahora agenda yunamye apfukamiye umututsi; ko amaraso y’umuhutu cyangwa undi wese utavugana rumwe nabanyirubutegetsi agomba kwicwa, ntaburenganzira afite bwo kubaho;

3-    Kunvako umuhutu agomba guhora ari umugaragu w’umututsi;

4-    Abacurabwenge biyi ideologie baba tutsi, babashije kunvisha umututsi wese ko umuhutu ari umwanzi we kandi ko badahuje amaraso, ko agomba kumufata nkumwanzi kugeza apfuye.

Mu myaka y’ 1956-1958, nibwo ideologie ya kabiri yavutse; iza ari ingaruka z’ibyo ingomba ya cyami na ideologie yayo yo kugira umuhutu igicibwa mu gihugu cye. Mubyukuri nukuvugako icyo gihe nibwo Intwali kandi ababyeyi ba repubulika babonye ko ideologie ya cyami igomba kugira iyindi isimbuzwa igamije gukuraho amahano nakaga abanyarwanda bari babayemo amagana n’amagana y’imyaka.

Aho rero niho havukiye Ideologie ya Democratie muri Republica, kugirango isimbure igitungu, shiku n’umujishi by’ingoma ya cyami.

Iyi ideologie nshya (twise iya 2) rero ninayo yaje kwigaranzura ubwami ishyiraho republika 1959 binyuze muri revolution.

Bimwe mubyo iyo ideologie yari inshingiyeho kandi igishingiyeho kuko nayo ntaho izajya:

1-    Buri munyarwanda wese, nongere nti wese ariga uburenganzira bungana n’ubwundi

(bitandukanye na idelogie ya cyami yo igamije ko umututsi ahora akandagiye kumutwe w’umuhutu)

2-    Ko umutegetsi uwo ariwe wese, uhereye kunzego zo hasi ukagera kuri president wa repubulika ahyirwako kandi agakurwaho n’abaturage binyuze mu matora y’umucyo

(bitandukanye na ideologie ya cyami yo umutegetsi agomba kuba umututsi gusa nawe kandi wavukanye imbuto kandi akayobora kugeza apfuye)

3-    Ko umunyarwanda wese n’umuturarwanda wese yakwishyira akizana, akagira uburenganzira ntavogerwa, akavuga akamuri kumutima ntacyo yikanga.

(Bitandukanye na ideologie ya cyami, udashobora kuvuga icyo utekereza, udashobora kuvuga umwami, kandi akaba ari wica agakiza kandi akaba ari hejuru y’amategeko)

Aho rero nifuzako abantu basoma iyi nyandiko bunva neza kugirango batazajya bakomeza kugwa mu mutego wa idelogie ya cyami nuko; Kuba ideologie ya kidemokarasi muri repubulika yaraje ije guhangana na niya cyami ndetse ikaza gukuraho ubutegetsi bushingiye kubwami, kuba yari irangajwe imbere na MDR ndetse n’intwali za repubulika zo mubwoko bwabahutu, kandi zashakaga kurenganura ubwoko bwabo nta narimwe higeze hashyirwa imbere ibitekerezo byo gukandamiza abatutsi cyangwa se ngo iyi ideologie inshingire kukugira abatutsi ingaruzwamuheto nkuko byari bimeze imyaka amagana n’amagana abahutu bamaze baba mubucakara mugihugu cyabo. Ibi kandi mukaba munabonako nyine aribyo byagarutse aho FPR ishimutiye repubulika; ikitwa umuhutu wese cyahindutse ingeruzwamuheto.

Nkuko muri iyi minsi byakomejwe kugarukwaho n’abanyarwanda benshi kandi dushimira; ikigaragara nuko izo ideologie zombi arizo zihanganye kugeza ubu! Kuruhande rumwe hari Ubutegetsi bwa cyami bwaje gukora ishyaka UNAR 1959, burakomeza kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ubwo UNAR yahinduye izina muri za 1989 ikitwa FPR akaba ariyo ikomeze gutsimbataza iyo ideologie ya cyami.

Kurundi ruhande hari Ideologie ya kidemokarasi muri republika, yarangajwe imbere n’ishyaka MDR ikazana demokarasi na republika, nyuma bamwe mubarwanashyaka bayo (mubihe bya za 1990-1994) bakaza kujya bagwa mu mitego babaga batezwe n’abacurabwenge ba UNAR/FPR, ariko nubu bikaba birazwi ko iyi ideologie ihari kandi ariyo ihanganganye ni ngoma ya cyami ya FPR/UNAR.

Iyi ideologie niyo usanga hari amashyaka ya opposition nyakuri ahanganye na  FPR/UNAR agenderaho ndetse yewe n’abantu kugiti cyabo badafite amashyaka barimo usanga ebenshi bibona muri iyi ideologie ya kidemokalasi muri repubulika.

Muri make rero byakagombye koroha ko buri wese agira uruhande arimo muri izo ideologie 2; Ijambo ry’imana rivugako ngo niba udakonje kandi ntubire ngiye kukuruka!

Nibwirako igihe kigeze abanyarwanda bagahitamo aho bahagaze, soit muri ideologie ya cyami (bagakomezanya n’umwami wabo wica agakiza, agakandamiza ikitwa umuhutu wese ndetse n’umututsi wese utavuga rumwe nawe, agasaba umwana w’umuhutu gusaba imbabazi akivuka, akunvako hakwiye kwiga ubwoko bumwe, etc.) cyangwase bagahitamo (abanyarwanda) gufatanya nabo abahuje ideologie itandukanye niya cyami; nukuvuga ideologie yemera amahame ya kidemokarasi muri Repubulika bakicarana bakarebera hamwe ibibatanya bakabikemura hanyuma bakunga ubumwe kugirango twongere twipakurure ingoma ya cyami ubugira kabiri.

Mu mwanzuro wacu rero twifuzaga gushimangira cyane ko ideologie ya kidemokarasi muri repubulika idakwiye kwitwa mputu ( ideologie Hutu), ababyita batyo baba baguye mu mutego wa UNAR na FPR, kuberako kuba ari ideologie yazanywe cyangwa se yitabirirwa ahanini n’abahutu, (kimwe nuko hari abahutu nkaba Rucagu, ba Bamporiki n’abandi, bitabira ideologie ya cyami) ntabwo bivuzeko igamije kwegezayo abatutsi cyangwa kubihimuraho (kwihorera) kubikorwa bibi bagiye bakorerwa kungoma zose za cyami na FPR/UNAR. Ideologie ya kidemocaratie muri republika icyo igamije nuko abanyarwanda n’abaturarwanda bose babaho mu bwisanzure, bakagira uburenganzi bugana imbere y’amategeko, bakagira amahirwe angana hatitawe k’ubwo bwabo, bitandukanye cyane nuko ideologie ya cyami yafashe bunyago repubulika ubu irimo gukora.

Cyo rero abiyunvamo amatwara ya kitemokarasi kandi bunvako ko bahangahikishijwe nibikorwa niyi ngoma ya FPR, nukuvuga UNAR ivuguruye irimo ikora, mucyo dushyire hamwe duhuze imbaraga, mwirinde ababashuka ndetse nabashaka kongera kubakoresha amakosa nkayabaye mugihe cyahise bibwirako ngo bazi amayeri cyane cyangwase ubwenge bwinshi cyane kurusha abandi, hanyuma tubashe kwongera kwipakurura aba bashimusi ba repubulika.

Tubifurize umwaka mushya muhire wa 2015, uzabe umwaka wo gushyira hamwe no gutsinda iyi ngoma cyami ya FPR/UNAR.

Murakongera kugira democratie muri republika

Yozefu Ngwije,

Muhanga- Intara y’amajyepfo