DIANE RWIGARA – IHURIZO RIKOMEREYE INGOMA YA KAGAME

Diane Shima Rwigara, ni umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Nta gihe kinini gishize atangiye kumvikana mu itangazamakuru kuko yatangiye igihe Se umubyara yagiraga ibibazo, igihe inzu yubakaga yagwiraga abakozi hariya mu Kiyovu. Iyo ni na yo yari intandaro y’ibibazo yagiranye n’ubutegetsi kugeza igihe yapfiriye amarabira. Umukobwa we Diane Shima yavuze ko yishwe, ataguye mu mpanuka nkuko bivugwa.

Muri iki gihe rero ingoma ya Kagame iribaza icyo yakora ngo  ikome imbere uyu mwari wariye karungu, wamaze gutinyuka, akaba agiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ubutegetsi  bufite ububasha bwose ndetse n’uburyo bwo kuba bwakwiba amatora, bugatangaza ibyo bushaka nk’uko bisanzwe. Ariko kureka Diane Rwigara agahabwa urubuga rwo kuvugira mu ruhame, bishobora gutuma abanyarwanda benshi babona ko bishoboka kuvuga ukuri kandi ntugire icyo uba, bityo umubare w’abavuga ukuri ukaba munini kubacecekesha bikaruhanya. Kuko ibyo Diane atinyuka kuvuga ubu benshi barimo n’abari mu butegetsi barabizi, birababangamiye nyamara intwaro y’iterabwoba iracyabatsikamiye. Abatarashoboye guceceka bafashe iy’ubuhungiro. Ubu rero abanyarwanda batangiye kwanga guhunga!

Aho bikomereye rero, nuko bamuretse akiyamamaza, nubwo atatsinda, baba batakaje intwaro ikomeye yo gucecekesha rubanda kuko babona ko kuvuga mu Rwanda noneho bishoboka. Abacurabyaha baramutse bamuvugutiye bakamushakira ibyaha, agafatwa agafungwa, byagaragaza ubwoba ku butegetsi buriho ko n’umwana w’umukobwa witwaje ukuri gusa ahimbirwa ibyaha agafungwa. Byaba kandi byongeye gushimangira ikinyoma mu butabera bw’u Rwanda, Violette Uwamahoro aherutse guserura ubwo yakozaga isoni inzego z’ubucurabyaha bw’u Rwanda. Baba abanyarwanda, baba abanyamahanga, babona ko ubucurabyaha bw’u Rwanda bukomeje imihigo. Si natinda ku ngaruka bishobora gukururira Leta iriho ku rwego mpuzamahanga, kuko ntawamenya iby’iki gihe uko bimeze. Ariko na zo ntizabura kuko amahanga yamaze gukenga. Ikindi rero, biragoye cyane gufata umuntu wacitse ku icumu, umaze imyaka mynishi mu Rwanda atagira dossier imurega icyaha icyo ari cyo cyose ngo umushinje gupfobya jenoside! Kandi icyo ni cyo cyaha gikunze gufunga abanyapolitike hano. Keretse kuvuga ko ashishikariza abaturage kwanga ubutegetsi buriho na perezida. Kandi uretse hano mu gihugu cyacu n’ibindi bikora nkacyo, nta handi iki cyaha kiba! Ubundi se kuki ubutegetsi bwumva ko nshinzwe kubukunda? Kuki bubimpatira? Igitugu kirenze icyo ni ikihe?   Kandi n’ubwo yafatwa akaregwa iki cyaha agafungwa, na none byaba bigaragaje ubwoba ubutegetsi bufitiye ukuri, kandi ntibyacira aho! Kuko ibihe biragenda bihinduka. Mushayidi yarafunzwe biremera, Ntaganda arafungwa biremera, Ingabire arafungwa biremera, Rusagara na Byabagamba barafungwa biremera, ariko uko byemera niko bigenda bica intege ubutegetsi! Ni ko abaturage babukundaga bose bagenda babwanga n’ubwo batabivuga uko biri. Kuri Diane rero bishobora kudakunda! Bishobora kuba agakabyo kabyara ibindi bibazo, byaba bishingiye ku mwiryane cyangwa bishingiye ku gufatirwa ibihano ku rwego mpuzamahanga. Kandi aho u Rwanda rugeze uwakuraho inkunga ingana n’urumiya, ibintu byadogera! Iyi nzira nayo iteye ikibazo!

Indi nzira yamukoma imbere bashobora kugerageza ni ukumwambura ubuzima hanyuma abamwishe yenda  “bakazirega bakemera icyaha”; kuba  yapfa nk’uko se yapfuye cyangwa kuraswa “kumanyway’ihangu” cyangwa akicwa “n’indwara’. Ibi na byo nta bwo byoroheye ubutegetsi, kuko amaraso amaze gutemba ari menshi kandi amaraso arasama! Gushaka gukemura ikibazo mu nzira zo kwica, ni na ko hagenda havuka abanyarwanda benshi bariye karungu kurusha. Ndatanga urugero: Rwigara Assinapol ntiyigeze ajya muri politike, ariko urupfu rwe rwatumye abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo bayinjiramo! Kumusenyera bigwiza abanzi b’ubutegetsi buriho, none urwo rupfu ruteye umukobwa we gutinyuka ibitatinyukwaga muri iki gihugu! Guhitana Diane Rwigara rero byatuma havuka abandi benshi bameze nka we, cyangwa bamurengeje gushirika ubwoba.  Bishobora no kutagwa neza u Rwanda mu nshuti za rwo zimaze gusobanukirwa neza uko rukora kandi zitakirufiteho inyungu cyane nka mbere.

Ubundi buryo ubutegetsi buriho bukunda gukoresha ni ugutanga bitugukwaha cyangwa ruswa, yaba iyo gutanga umwanya mu butegetsi ngo bagucecekeshe, cyangwa kuguha inyungu izo ari zo zose. Bityo ukaruca ukarumira nk’abandi bose baba barayobotse kugeza igihe utagikenewe, bakaguhigika. Ibi na byo ntibishoboka kuri Diane Rwigara. Uyu mwana yavukiye mu mafaranga ayakuriramo, ku buryo nta cyo yararikira ngo kimutere guca ukubiri n’umutimanama we! Ibirenze ibyo kandi, ni uko impamvu imuteye gufata iki cyemezo irenze ubutunzi cyangwa imyanya, cyangwa gukunda ubutegetsi! Iyi ni impamvu ikomeye cyane idashobora kugurwa! Ni na cyo giteye ubwoba ubutegtsi buriho, ko hari abantu benshi bazakomeza kugenda biyemeza nk’uko Diane yiyemeje. Maze umubare w’abahunga ukaba muke ndetse  abahunze bakabona agatege bakagaruka, maze inkubiri igamije impinduramatwara ikaba iratangiye!

Indi nzira bashobora gukoresha, ni ukumuharabika no gukoresha abamuzi mu buto bwe kumuhimbira amahano n’ibikorwa bibi atigeze akora bagamije kumuha akato,  kumusiga isura mbi muri rubanda no kumwangisha imbaga y’abanyarwanda. Ibyo nabyo ntabwo byaba ari bishya kuri Diane Rwigara n’ umuryango we cyangwa ndetse no ku banyarwanda babibona. Bamaze kumenyera bene iyo mikorere yagaragaye ku bandi benshi ku buryo kubigenza batyo byagaragaza intege nke z’ingoma!

Ubundi buryo ishyaka riri ku butegetsi n’abambari baryo bakunda gukoresha, ni ukugutumaho abantu mufite icyo mupfana cyangwa inshuti zawe magara ngo bagutere ubwoba, baguce intege cyangwa bagukoreshe amakosa baguture mu mutego. Ibi rero na byo kuri Diane nti byoroshye, kuko yagize igihe gihagije cyo kureba inshuti z’umuryango we, no kuzishungura kuva aho se yatangiye kugirana ibibazon’ubutegetsi. Azi ushobora kumugira inama, azi n’uwamuroha. Kandi buriya nta bwoba Diane asigaranye burenze kubona Se bamutera ibyuma mu mutwe bakamupfunya atarapfa, ibyo byose bakabimukorera arengana, nkuko uyu mwari yabibwiye rubanda! Yagiye gufata iki cyemezo yiyemeje ibishobora gukurikiraho byose, ku buryo kumufunga cyangwa kumwica byaba ari nko kumworohereza inzira ndende asanzwemo y’ubuzima n’agahinda yatewe n’ibyo abona. Dore rero urugero rw’ukuntu kurenganya rubanda bituma havukamo abantu bihaze! Ni na ko byagenda ubutegetsi buriho buramutse bushatse gukoresha imwe muri izo nzira navuze haruguru cyangwa n’izindi izarizo zose.

Buri ntwari igira umwihariko wa yo. Uyu mwari yigomwe byinshi! Yego yabayeho neza muri rusange, ariko yari agifite uburyo n’umwanya wo kwirukira ibyo abenshi bahangayikira, kuko bibanezeza mu myumvire mike yabo! Byose abikubise inshuro, ashoka urugamba, kuko abona ko abagabo bakagize icyo bakora bashahutse! Abo ni “Abatutsi b’inda ndende” n’ “Abahutu bahanaguweho igisogororo”! Uyu mwari Diane Rwigara yitanzeho ingurane y’akababaro k’Abanyarwanda! MBEGA INKWANO Y’IGICIRO GIKOMEYE!!!!

Nitegereje amateka y’iki gihungu kuva ku ngoma ya cyami, repebulika zabanjirije iyi, ndetse n’iyi ndabona nyigerereye. Sindabona ikintu kinanira iminsi! Abakurambere ni bo bavuze ko iteka inzovu mu rwabya. Umwana w’umuhanzi nawe ati “Sindabona urukundo rutsindwa ndarahiye!”

Diane si umuswa, si n’injiji. Yarize aranaminuza ndetse muri kaminuza zo hanze y’iki gihugu. Ibyo akora arabizi. Azi neza ko gutsinda amatora mu Rwanda rwa FPR bigoye bidashoboka ariyo yayateguye. Niba umukuru w’akanama k’amatora yihandagaza akavuga ngo “Diane Rwigara nta we nzi, ni ubwambere mwumvise” ibyo biraca amarenge. Diane azi ibyabaye kuri Twagiramungu muri 2003. Azi ibyabaye kuri Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard. Azi kandi ko abantu bajya bahimbirwa ibyaha bagafungwa, arareba Rusagara na Byabagamba aho bari. Azi neza ko mu Rwanda umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi mu buryo nya bwo, uretse iby’ikinamico nk’iya bariya bakoreshwa na FPR, ahura n’ibibazo bikomeye. Amananiza amutegerereje muri iriya nzira arayazi: nko kwanga kwakira ubusabe bwe bwo kwiyamamaza, kuvuga ko hari ibibuzemo, gutinda kumusubiza ko yemerewe bakazamusubiza hasigaye amasaha ngo batangaze urutonde rwanyuma rwabemerewe, na bwo bakavuga ko hari ibibuze, cyangwa ubundi buryo bwose bamukumira, bakoresheje akanama gashinzwe amatora; gutera ubwoba abamushyigikira, kubahutaza cyangwa gukora ibindi bikorwa by’urugomo harimo kumwima aho gukorerera inama, gutinza impushya zimwemerera kwiyamamaza, n’ibindi byose bishoboka. Ariko ibyose bizaba birushaho kugaragaza ka karengane Diane Rwigara ashaka kurwanya!

Niba ibyo byose uyu mwari abizi neza,  kuki yiyemeje gutangira iyi nzira ndende? Iki nicyo abanyarwanda bakwiriye kwibazaho kuko kigomba kuba kirusha imbaraga ibyo bindi byose. Ni nacyo gishobora guha Diane Rwigara intsinzi. Kagame n’ingoma ye nabo bakwiriye kugitinya, bakanacyitondera kuko nibitwara nabi muri iri hurizo nta bwo bizabasiga amahoro. Si ndagura ndagena.

Nyagasaza Siliveri

i Rubungo

1 COMMENT

  1. La campagne de Diane Shima Rwigara m’a inspire cette réflexion:

    Le danger d’un pouvoir contrôlé par une minorité.

    Quand le pouvoir est aux mains d’une minorité, tels le parti Nazi de l’Allemagne hitlérienne, le parti bolchevik de Russie, le parti communiste de Corée du Nord ou l’orientation aujourd’hui du parti d’Erdogan de Turquie, la tendance naturelle sera de se reposer sur cette minorité en lui conférant des tas de faveurs. Et comme c’est une minorité, il s’agira alors d’une usurpation de pouvoir, pour autant que nous maintenons que la Démocratie est le gouvernement d’un pays par la majorité du peuple. Cette majorité trouve l’occasion de se mesurer et s’exprimer dans un vote clair, libre, transparent et dénué de toute forme de contrainte. Car si le vote ne jouit pas de tells attributs, cela signifie que la Démocratie n’y existe pas. Alors la nation court le danger futur d’un conflit intérieur plus ou moins lointain.
    Pour que le système fonctionne bien, la majorité devra appliquer une bonne politique d’intégration, évitant le danger d’une contrainte de la majorité sur la minorité. Il découle de ce qui précède, que si la minorité est bien intégrée, la majorité y trouvera toujours son compte. En effet un peuple intégré et défendu comme tel et protégé dans tous ses intérêts, jouit d’une harmonie qui englobe nécessairement la minorité parce qu’ainsi confondue dans la grande majorité du peuple dont elle fait partie intégrante. Ceci c’est le principe même de la Démocratie qui est le gouvernement du peuple, par le peuple et pour le peuple.
    Qui sera le chef de ce peuple?
    Il faut que le Chef de la nation soit un personage issu de cette majorité populaire pour que, appliquant la Politique de l’intérêt général commun, il offre la garantie que le pouvoir ne tombe jamais dans le giron d’un petit groupe.
    Pour le cas du Rwanda, compte tenu de toute l’Histoire de la Nation, il faut que ce personage charismatique qui mènera à bon port cette Politique, soit d’émanation Hutu, mais pas du genre Hutu écran ou Hutu parade comme cela était le cas avec Pasteur Bizimungu. Par contre, ce sera une personnalité Hutu purifié de toute tendance ethniste de dictature de la majorité sur n’importe quelle minorité, soit-elle Twa, Tutsi ou même d’origine religieuse. En somme une personnalité alliant une intégrité morale reconnue et un sens politique très ouvert.
    De même que les groupes minoritaires ne doivent jamais prétendre accéder au pouvoir de la nation comme voie d’assurance du contrôle des richesses qui sont par essence le patrimoine de l’ensemble du Peuple. Lesquelles richesses doivent être équitablement réparties entre toutes les composantes de la population.
    Sur ce chapitre, il faudrait rechercher l’amitié et l’assistance des pays déjà démocratiquement avancés en se basant sur une diplomatie active et régulièrement évaluée qui privilégie le concept de “win-win” au profit de tout le peuple.
    En conclusion,
    Je suis heureux de voir le phénomène Diane Rwigara, à qui je souhaite beaucoup de courage et surtout de succès, continuer à gagner du terrain. Mais je m’inquiète sur le fait d’une possible récupération par un groupe nourri des ideologies d’une domination ethniste minoritaire comme souvent dans le passé et le présent de l’Histoire du Rwanda.
    Puisse-t-elle dès lors pour l’intérêt du peuple, éviter de tomber dans ce piège!
    Le combat est d’actualité. On ne pourra le gagner que par une lute acharnée et concertée. Il faudra bien la dernière énergie pour que le pouvoir au Rwanda retourne enfin dans les mains de l’ensemble du peuple tel que enraciné et souligné dans les principes politiques d’une vraie Démocratie.
    L’objectif de tout parti politique devrait être de faire barrage une fois pour toutes, à l’usurpation du pouvoir du peuple par une minorité avide d’enrichissement et de mise sous tutelle de la majorité du Peuple Rwandais.
    Prions Dieu pour qu’Il nous choisisse et nous envoie un tel leader charismatique.

    Dr A Gasarasi 20170509

Comments are closed.