Gen Niyombare yaganiriye n’ikinyamakuru Jeune Afrique

Gen Godefroid Niyombare

Hari hagiye imyaka igera kuri ibiri atavugwa mu bitangazamakuru, nyuma y’aho igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kiburiyemo muri Gicurasi 2015. Ubu noneho Général Godefroid Niyombare yemeye kugira icyo avuga mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique kizasohoka kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2017.

Nk’uko umunyamakuru Olivier Caslin wagiranye ikiganiro na Général Godefroid Niyombare abitangaza mu kiganiro yagiranye na Televiziyo TV5 kuri uyu wa kane tariki ya 04 Gicurasi 2017, ngo uwo musirikare wahoze akomeye mu gihugu cy’U Burundi ngo iki gihe cy’imyaka 2 atagaragara akimaze yihishahisha mu mashyamba hagati Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Général Godefroid Niyombare ngo aho ari mu mashyamba ayoboye umutwe witwa FOREBU ngo ugizwe n’abasirikare bakabakaba 1000, ariko ngo arabona igihe kitaragera ngo avuge ko atangije intambara.

Muri icyo kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique kizasohoka kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2017, Général Godefroid Niyombare aravuga asa nk’ujijisha, akavuga ko atigeze afata intwaro ngo arwanye ubutegetsi ariko akongera akavuga ko nibiba ngombwa azafata intwaro agahirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Général Niyombare kandi ngo yiteguye kuba yagirana ibiganiro n’abategetsi b’u Burundi, ariko ibyo biganiro bikaba bigamije gusaba ko Perezida Nkurunziza yisobanura imbere y’abarundi kandi akava ku butegetsi inzira zikigendwa!

Nabibutsa ko muri Gicurasi 2015, mu gihe Perezida Nkurunziza yari mu rugendo mu mahanga, Général Godefroid Niyombare yatangaje ko yafashwe ubutegetsi mu Burundi, ibyo bikaba byaramaze amasaha make, uwo mugambi ukaburiramo ndetse bikarangira abari bafatanyije nawe hafi ya bose batawe muri yombi na Perezida Nkurunziza agarutse mu gihugu.

Byagiye bivugwa kenshi ko Général Godefroid Niyombare yapfuye ariko amakuru yizewe avuga ko ari muzima uretse ko bamwe mu bari kumwe nawe mu kurwanya ubutegetsi mu Burundi bagiye bicwa n’inzego z’iperereza z’u Rwanda bakekwaho gukorana n’ubutegetsi bw’i Bujumbura cyangwa badafite intumbero imwe n’iy’ubutegetsi bw’u Rwanda ku kibazo cy’u Burundi.

N’ubwo bwose Général Godefroid Niyombare yavuze ko amaze iyi myaka 2 hagati y’u Burundi na Congo ndetse akabeshya ko adaherukanye n’umuryango we, amakuru ubwanditsi bwacu bwashoboye kubona ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko Général Godefroid Niyombare ndetse n’abandi yahunganye nabo n’imiryango yabo ubu bibereye i Kigali aho bacumbikiwe n’inzego z’iperereza mu mazu azwi nka Safe House aho bameze nk’abafunze ku buryo bitotombera ubwo buzima babayeho, upfa kwemererwa kwidegembya uko ashatse ni Alexis Sinduhije.

Mu gace ka Nyarutarama mu Rwanda inkuru ni kimomo ntawe uyobewe ko ari ho Général Godefroid Niyombare atuye n’umuryango we kuva yahunga mu 2015.

Marc Matabaro