Dr Naason Munyandamutsa azize urw’ikirago cyangwa azize kuvugisha ukuri?

    Dr Naasson Munyandamutsa yari muntu ki?

    Yavukiye i Rwamatamu ahahoze hitwa ku Kibuye, ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba, tariki ya 2/7/1958. Aho ni naho yize amashuri ye abanza.

    Amashuri yisumbuye yayize i Gitwe, ubu ni mu karere ka Ruhango mu majyepfo y’Igihugu. Arangije amashuri yisumbuye, Dr Naasson yakomeje amashuri y’ubuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Aharangiza mu mwaka wA 1985 ahita ajya kuvura abarwayi bo mu mutwe i Ndera.

    Nyuma yaho yakomeje amashuri mu gihugu cy’ubusuwisi abonerayo impamyabushobozi y’ikirenga mu kuvura uburwayi bwo mu mutwe ( Specialist in Psychiatry-Psychotherapy).

    Guhera mu 1989 yakoze mu mavuriro atandukanye mu byerekeranye no kuvura abarwayi bo mu mutwe mu busuwisi.

    Yagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1996 aza ahagarariye ishami ry’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’Ubusuwisi (Cooperation Suisse) mu mushinga wo kubaka bundi bushya ubushobozi bwo gufasha abahungabanyijwe na Jenocide  mu 1994.

    Dr Naasson Munyandamutsa azwi nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kubyutsa no kongerera ubushobozi ibigo bitandukanye mu Rwanda bishinzwe gufasha abarwayi bo mu mutwe ndetse n’abahungabanijwe na Jenocide mu Rwanda muri 1994. Muri byo harimo ibitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera, Ikigo cy’igihugu cyita ku bahungabanyijwe na Jenocide, kuri ubu cyaguriwe inshingano ndetse cyimurirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK).

    Dr Munyandamutsa kandi yafashije imiryango myinshi kwiyubaka harimo n’iy’abacitse ku icumu nka Ibuka, Avega, AERG n’indi.

    Yagize kandi uruhare rukomeye mu gushinga Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP) yabereye umuyobozi Wungirije kugeza muri Werurwe 2013.

    Dr Munyandamutsa yari kandi n’Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umuyobozi w’ishami ryo kwigisha abaganga kuvura indwara zo mu mutwe.

    Yabonye ibihembo bitandukanye mu gufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, harimo icyo yaboneye mu Busuwisi mu kwita ku burenganzira bwa muntu mu kwita ku barwayi bo mu mutwe mu mwaka w’i 2011.

    Icya kabiri yakibonye mu mwaka wa 2013 cyitwa “Barbara Chester Award” yaboneye muri Arizona ( USA). Icyo gihembo kikaba cyari icyo kumushimira ku bikorwa bitandukanye yakoze mu kuvura ibikomere bya nyuma ya Genocide mu 1994.

    Nk’uko byatangajwe na Dr Joseph Nkurunziza, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Never Again Rwanda ngo Docteur Munyandamutsa Naasson wari Umuyobozi w’uyu muryango, mu ijoro ryo ku itariki ya 01/03/2016 yitabye Imana azize indwara, hari amakuru avuguruzanya avuga aho yaguye bamwe bakavuga ko yaguye mu rugo abandi bakavuga ko yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.

    Hari benshi bibaza byinshi ku rupfu rw’uyu nyakwigendera dore ko ari mu bagaragaje batarya iminwa ko badashyigikiye ko itegeko nshinga ry’u Rwanda rihindurwa kubera inyungu z’umuntu umwe. Nabibutsa ko uretse kuba yakomokaga ku Kibuye yari inshuti n’abandi banyakibuye bishwe mu minsi ishize nka Assiel Kabera na Assinappol Rwigara.

    Hano hasi mushobora kwirebera no kwiyumvira ikiganiro Nyakwigendera yatanze agaragaza ko adashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka kubera umuntu umwe.