Icyitonderwa Jean Baptiste ntabwo yaburanye ngo kuko gereza afungiyemo yabuze uburyo bwo kumutwara mu rukiko!

Jean Baptiste Icyitonderwa

Bwana Icyitonderwa Jean Baptiste urubanza rwe ntirwashoboye kuba none tariki ya 2 Werurwe 2016 ngo kuko gereza afungiyemo yabuze uburyo bwo kumutwara mu rukiko!

Bwana Icyitonderwa Jean Baptiste,impirimbanyi ikomeye ya demukarasi n`uburenganzira bwa muntu yatawe muri yombi na leta ya Kigali muri 2013 imuziza ko ngo yashishikarije abanyeshuri ba za kaminuza kwandikira Minisitiri w`intebe wariho icyo gihe(Piyeri Damiyani Habumuremyi) ubwo mu ibaruwa bari bamugeneye bamusabaga ko yabafasha leta igasubira kucyemezo yari yafashe cyo kubahagarikira inguzanyo zo kwiga hashingiwe ku byiciro by`ubudehe abaturage badasiba kugaragaza ko bikorwa bishingiye ku kinyoma ku bijyanye n`imibereho ya rubanda muri rusange aho abayobozi b`inzego zibanze baba bashaka kwerekana ko nta mukene ukiba aho bayobora ngo hato batubikirwa imbehe bazira ibyabatijwe mu mvugo yubu ko ngo badakunda igihugu cg bagisebya!

Iyi baruwa yabanje gushakirwa icyaha cy`imyigaragambyo ariko ntibyakunda neza nyuma iza gutekinikwamo icyaha cy`inyandiko mpimbano maze abavugwa ko aribo bashishikarije abandi kwandikira inzego zibishinzwe ngo zibarenganure bahigwa bukware kuburyo bamwe byabaye ngombwa ko bahunga urwababyaye.

Jean Baptiste we ntiyahunze kuko yumvaga kwandikira umuyobozi bitagize icyaha ariko ntibyabujije urukiko kumuhanisha igifungo cy`imyaka 6 rumushinja inyandiko mpimbano. Icyari gitangaje muri uru rubanza rwari rwaburanishijwe n`urukiko rukuru rwa Kigali ni uko ubushinjacyaha bwamushinjije icyaha bukoreje inyandiko itari umwimerere ndetse igaragaza ibimemyetso ko ntaho ihuriye niyari yandikiwe minisitiri w`intebe kandi nyamara mu mategeko ntibyemewe,ariko ntibyabujije umucamanza wo mu rukiko rukuru guhumiriza agakatira iyi nzirakarengane ngo gufungwa imyaka itandatu.

Nyuma Jean Baptiste yarajuriye maze urukiko rutanga itariki yuyu munsi tariki ya 2 Werurwe 2016 ko ariho azaburanishwa runamuha urupapuro rumuhamagaza kuburana none Gereza iti twabuze uburyo bwo kumugeza mu rukiko!

Boniface Twagirimana