FDU-MN-INKUBIRI YIFATANYIJE N’ABANYARWANDA MURI UKU KWEZI KW’ICYUNAMO

Bwana Eugène ndahayo

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

FDU-MN-INKUBIRI ni ishyaka ryemera ku buryo butaziguye jenoside yakorewe Abatutsi b’imbere mu gihugu mw’itumba ryo muri 1994 bazira ubwoko bwabo.

Muri iki gihe cy’icyunamo, FDU-MN-INKUBIRI ikaba yifatanyije n’Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda, kwunamira inzirakarengane z’Abatutsi zishwe muri icyo gihe. Tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo; agahinda kabo ni ko kacu.

FDU-MN-INKUBIRI irunamira kandi irazirikana Abahutu bishwe. Hari abicanywe n’Abatutsi bazira ibitekerezo byabo no kuba badashyigikiye ubutegetsi bwariho muri icyo gihe. Hari n’abishwe umusubizo na FPR bazira ubwoko bwabo mu gihugu imbere no hanze y’igihugu, cyane cyane mu cyahoze cyitwa Zaïre (RDC). FDU-MN-INKUBIRI yiyemeje guharanira no gukora ibishoboka byose ngo inzirakarengane z’Abahutu zihabwe icyubahiro zikwiye kandi n’ubwo bwicanyi bwakozwe na FPR bwemerwe nka jenoside n’inzego zibishinzwe nkuko amaraporo menshi ya LONI yabigaragaje, cyane iyitwa “Mapping Report”.

Birababaje kubona hari Abanyarwanda badashobora kurebana impuhwe undi munyarwanda uwo ari we wese, icyo yaba ari cyo cyose n’aho yaba aturuka hose, batumva ko intimba afite ari nk’iyabo.

Nta Munyarwanda waba warabonye uko abicanyi b’impande zombi biraye muri rubanda imipanga, impiri, imbunda n’udufuni bikavugiriza kugeza ubwo nta Munyarwanda utarakozwe mu nda, nta kinonko na kimwe cy’i Rwanda cyasigaye kitanyoye amaraso y’Umunyarwanda, nta banga n’igikombe by’i Rwanda byasigaye bitirangiriwemo n’amarira n’imiborogo by’inzirakarengane zasogotwaga, nta gahuru, nta mugezi n’uruzi by’i Rwanda byasigaye bidahetse imirambo y’Abanyarwanda, nta gasozi k’i Rwanda kasigaye katavugiyeho ibisasu n’ibibombe, nta mbwa y’i Rwanda itarariye umurambo w’Umunyarwanda, maze ngo akomeze guhakana ko Abatutsi cyangwa Abahutu bishwe bazira gusa icyo bari cyo.

Igihe kirageze ngo Abanyarwanda dutuze, dusane imitima, twubake igihugu cyacu mu bwubahane, abahahamutse bose bahumurizwe.

Igihe kirageze ngo Abanyarwanda dushakire hamwe uburyo buboneye bwo gucyemura burundu ikibazo cy’amakimbirane ashingiye kw’ivangura, guheza no kwikubira byabaye karande, tubane mu gihugu mu mahoro, mu bwisanzure, mu bwubahane n’ubwihanganirane.

Tuzabigeraho ari uko nk’abenegihugu twiyemeje guhinduka tukaba Abanyarwanda bashya, mu gihugu gishya mu mibanire mishya. Biradusaba guca inzigo n’inzika; biradusaba kutaba imbohe cyangwa abacakara b’ubwoko n’ibindi bidutanya.

Ibihe nk’ibi by’icyunamo, aho kuba impamvu yo gushyamirana no guhangana, byari bikwiye kutubera umwanya wo gutsinda kamere y’umutima w’ibuye tugafatana urunana, umwanya wo kuzirikana, gutabara no guhoza imfubyi, wo guhumuriza abari mu kaga, wo gufungurira abahejwe, wo guha amazi abafite inyota, wo kumurikira abari mu mwijima, wo kuvugira imbohe, wo kurengera inzirakarengane.

Lyon, ku wa 06 Mata 2015.
Eugène NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru wa FDU-MN-INKUBIRI