FPR INKOTANYI IGOMBA KUMENYA KO ITERABWOBA RYAYO NTAWE RIGIKANGA.

Mu gihe ubutegetsi buyobowe na FPR bukomeje kwiruka ku muyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri ngo bumugirire nabi bukoresheje abambari babwo, butaretse no kuburabuza Imberakuri ziri kuborera mu magereza yabwo, nka Eric Nshimyumuremyi ubu bimuye aho yari afungiye muri gereza ya Nyarugenge bakajya kumujugunya muri gereza ya Miyove i Byumba aho umuryango we n’ishyaka batazajya bamugeraho uko byari bisanzwe; Rikagaruka no ku ngirwarubanza leta iyobowe na FPR yashyizemo umuyobozi w’ishyaka wungirije bwana Alexis BAKUNZIBAKE,ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

Abambari b’ingoma iyobowe na FPR ntako badakora kugirango bivugane umuyobozi w’ishyaka wungirije bwana Alexis BAKUNZIBAKE kugeza naho basigaye bafotora aho bakeka ko yaba ari hose kugirango bazahamutsinde,ibyo kandi bikaba byarafashe intera nyuma yuko uyu muyobozi yanze ubuhendabana FPR isanzwe ibeshyeshya abantu kugirango bajye kuyikomera amashyi.

Mu rwego rwo gutera ubwoba kandi leta ya Kigali yacuze ikirego maze igishyiramo ibyaha birimo: guhungabanya umutekano w’igihugu,gukorana n’imitwe yitwaje intwaro,kwanga kwitaba ubutabera,kwiyitirira ishyaka…nkuko bigaragara mu nyandiko y’urubanza No RP 0023/14/HC/KIG rugomba kubera mu cyumba cya gatatu cya Minisiteri y’ubutabera kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015.

Kuba ubushinjacyaha bukurikiranyeho umuyobozi wungirije ibyaha twavuze haruguru nta kindi bugamije usibye gukomeza kwereka abanyarwanda ko igihugu cyacu nta butabera bwigenga kigira.

Ishyaka PS-imberakuri riramenyesha abanyarwanda ariko cyane cyane abayobozi ba FPR-Inkotanyi ko amayeri ya leta yo gukoresha ubucamanza mu gucura impapuro zo gufata abanyarwanda aho bibereye hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku isi yose, yamaze gusaza. Iki kikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza aho leta ya Kigali igeze ihirima.

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye kumara impungenge buri mu nyarwanda wifuza kandi agaharanira impinduka y’amahoro ko agomba gutsinda iterabwoba rya FPR maze agafatanya n’abandi kuyikuraho.

Ishyaka PS Imberakuri kandi rirongera kwibutsa buri wese ko gukorana n’urugaga FDLR bitaritunguye kuburyo FPR yajya ibigenderaho igatera abantu ubwoba,aha FPR yagombye kumenya ko imivuno yayo yashaje yakagombye guca indi bigishoboka maze ikemera kwicarana n’abayirwanya maze bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije u Rwanda.

Aho kwica Gitera uzice ikibimutera!

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.