Ibihe turimo : Kuyoboka uguhiga, guhakwa k’utazakugabira !

Amiel Nkuliza

Mu mwaka w’1950, nari ntarabaho, ariko naganiriye n’abariho, icyo gihe. Abasekuruza bacu bakibona abazungu basesekaye mu gihugu, ngo babaye nka wa wundi wabonye isha itamba, agata n’urwo yari yambaye. Aba ba gashakabuhake ngo babitaga ibimanuka, n’ubwo bihutiye kubayoboka. Ngo bihutiye no kubaha urukundo, ndetse n’urugwiro, babatura inkoko n’amagi yazo; amatungo sinakubwira, byose biba ibyabo, babimira bunguri.

Ibyo byose ngo ntibyamaze kabiri, kuko ubuhake babashakagaho ngo babubonyemo ubukonde, kubanyaga ibyabo, inzangano n’intambara zo guhiga ubutegetsi. Batanga urugero kuri Rucunshu yateranyije abega n’abanyiginya, bakongeraho indi Rucunshu yateranije abakiga n’abanyenduga, mu myaka ya za 1973-1976. Iyo Rucunshu ngo ikaba igikomeza kugeza mu kiswe ubwami bwa FPR, bwiyise Repubulika y’u Rwanda.

Izo Rucunshu zose, abazubatse n’abazisambuye, ngo ntibabanje gushungura amakosa yazikozwemo, haba iyo mu gitutsi, n’iyo mu gihutu, mbere yo kubaka izindi. Izi Rucunshu bazihera ku bwa Ruganzu Ndoli, kugeza mu mwaka w’1987 FPR yubatswe. Aba bose Musenyeli Gahamanyi ngo yarabitegereje, maze abatumaho Padiri Muvala, agira ati: «Mwirinde intambara z’ibimanuka, kuko abatarababariye Kayibanda, na twe ntibazatubabarira». Inzigo yabo yarakomeje kugeza apfuye (Gahamanyi), banga no kumushyingura (mu cyubahiro), kubera isoni n’ikimwaro, bamutumaho Gasana, ngo abe ari we ubahagararira (mu cyubahiro)!

«Ni jye, jyewe ; jye, jyenyine» !

Iyi ni imvugo ya Mgr Aloys Bigirumwami ; si iyanjye. Kuba wowe, wowe wenyine, wowe ubwawe, ni wowe bireba. Ni wowe ugomba kumenya icyo ushaka, icyo ukunda n’icyo wanga; ikibi n’ikiza. Iyo utazi ikiza n’ikibi, ntabwo uba uriho; uba urutwa n’uri mu mva. Uwo ukunda ni ugukunda; si ugucenga; si ukuriraho, si n’uwo ukeza; ntawe ukeza abami babiri.

Mu nama z’abapfayongo, bashitse bose ; n’iyonka. Bajya gukeza ubahiga, guhakwa k’utazabagabira ; guhakwa no guhakishwa ababo, ingaruka zabyo bazitera umugongo. Ingaruka ni izi zose ; ni izi zigiye kutumaraho abantu, inshuti n’abavandimwe, basa n’abahungiye ubwayi mu kigunda. Bari bazi ko bahunze ikibi, bagisanga n’iyo bagihungiye. Babuze amajyo, none bahisemo gusaba uwo bimye. Nta kibi, nta kaga, nko gusaba uwo wimye.

Abo dusanga, bakunda amaturo, ariko ntibakunda abayabatura; mubasure n’abagore banyu, nibiba ngombwa banazisenye; mubatize abana banyu, nibiba ngombwa bababateze. Ikizakurikiraho murakizi ; ni ikibi nk’ibibi byose. Ni akaga tuzaba twarikururiye. Ni intamenya, ya yindi itabwira umugenzi.

Mukomereze mu Bayahudi n’Abarumeniya, mubahe ibitabo n’ibitambo ; nibiba ngombwa mujye no mu Isinagogi, muri gihenomu zabo. Buri muntu akorere aho atuye, mu ibanga cyangwa ku mugaragaro. Ariko mukeze ubahiga, ubabuza amahwemo. Nibiba ngombwa mwibasire n’abanyamadini, kuko abo mukeza babanga urunuka. Nyamara si byo kuko icyo banga si abantu, si n’amatafari bahuriramo ku cyumweru ; banga ikitavuye mu mifuka yabo.

Nimukaze umurego, mwinjire no mu mashyirahamwe yabo, mu miryango remezo yabo, iteye ingwa z’urwango, maze mugwize umurongo. Ibivugirwa i bwami ntibibareba, ntimuzapfa munabimenye ukundi; icyo mureba ni ugucika ingoyi y’ibyaha mutakoze ; ni ugucika inarashatse, inarabyaye.

Nyamara tuzakomeza kubaba hafi, kubatera inkunga yo kutijandika mu bitabareba, yo kubivamo mwemye, nimubishaka. Ushaka kumva ntaruha, ntanarushya umwumva.
Nta kibi nko kuyoboka uguhiga, guhakwa k’utazakugabira !

Amiel Nkuliza,

Sweden.