« Ishyaka rya politiki ridaharanira ko habaho ubutabera bureba bose mu Rwanda ngo uwakoze icyaha wese agihanirwe riba rivuga rumwe na Leta ya Kigali. Ishyaka ribona ko umuntu akwiye kubuzwa kuvuga iki n’iki ngo aha byakurura umwiryane riba rivuga rumwe na FPR. »
Chaste Gahunde; 08 Mutarama 2014
Mu minsi yashize Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe yasezeye ku mugaragaro mu Ishyaka RDI-Rwanda rwiza riyobowe n’umunyapolitiki uzwi cyane Faustin Twagiramungu. Uku kwegura kwaje nyuma gatoya y’aho agiranye ibiganiro na bamwe mu ntumwa za Leta ya Kigali zari ziyobowe na nyakwigendera madame Inyumba Aloyiziya zarimo zizenguruka isi zishaka uburyo zacengeza amatwara ya FPR mu mpunzi cyane cyane mu rubyiruko.
Kayijamahe yaje no kwitabira inama y’umushyikirano yabaye mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2013 maze avuyeyo atunyuriramo muri rusange uko yasanze byifashe. Kuri we arasanga ibintu bimeze neza: demokarasi irahari ariko itari iy’abanyaburayi n’ibindi bihugu byateye imbere, amajyambere ariyongera uretse umujyi wa Butare udatera imbere,…
Mu gusoza inyandiko ye, Kayijamahe avuga uburyo abona amashyaka ya opposition mbere yo gufata umwanzuro ko « abanyarwanda baba ab’impunzi ziba mu mahanga ndetse baba n’ababa mu gihugu bagomba guhagarika gushyira ikizere cyabo ku cyitwa amashyaka ya opposition kuko ikitwa opposition ari balinga« . Cyakora arivuguruza akavuga ko ayo mashyaka ya opposition abaho, aha umuntu akibaza noneho icyo Kayijamahe yita balinga icyo aricyo. Umenya yarashakaga kuvuga ko opposition nta mbaraga ifite, kandi nyamara ibura imbaraga kuko abo banyarwanda batayiziha.
Kayijamahe arongera akavuga ko we ahitamo ko abantu baganira kuri politiki ariko batavuye mu mashyaka ya politiki, ikindi ngo bagombye kuganirira hamwe na FPR.
Ndagira ngo nibutse Kayijamahe cyangwa mubwire umenya atari abizi ko abantu ku giti cyabo baganira na FPR babikoze kuva kera. Nibyo byabaye mu ngando zitandukanye biba mu ma club atandukanye, biba muri za diaspora buri munsi…ariko kubera ko FPR iba yo ari ishyaka rya politiki kandi riri ku butegetsi, riba rifite umurongo rigenderaho akaba ari na wo rigeza kuri abo bantu ku giti cyabo. Ibi nta kosa ririmo nyine kuko FPR igomba guharanira gukomera. Ikibazo kirimo ni uko FPR aba ariyo ifite ijambo rifatika bityo iby’abandi bikaburizwamo gutyo.
Kayijamahe avuga ko mu nama y’umushyikirano Abategetsi baba badagadwa ngo kuko umuturage agiye kubaza ikibazo. Reka mbanze mubwire ko bataba badagadwa kubera uwo muturage. Ikimenyimenyi ni uko iyo umuturage abagiye mu maso bamusuzugura. Ahubwo ikibatera kudagadwa ni Perezida wa Repubulika uba uri aho. Kuba perezida wa repubulika ari na we muyobozi wa FPR bivuga ko ibikorwa n’ibivugwa byose biba bigomba kunyura muri wa murongo wa politiki igenderaho. Reka nibutse ko kimwe mu byo benshi (nanjye ndimo) tunenga FPR ari ubutabera bubogamye, buvangura abicanyi n’abapfuye. Iyi ngingo umuntu wese uyizanye ahita aba umwanzi wa FPR ndetse akitwa umwanzi w’u Rwanda kandi nyamara aba agamije gutanga umuganda. Hari umuntu uherutse kumbwira ngo ariko kuki tugarura ibyahise, ndamubwira nti none se turekeye aho kwibuka noneho? Abura icyo ansubiza. Aha hari izingiro ry’ibibazo u Rwanda rufite. Hari ibigomba kwibukwa hari n’ibigomba kumera nk’aho bitabayeho. None se Kayijamahe, muri ibyo bibazo abaturage bababjije ni bangahe babazaga igihe inzirakarengane zishwe na FPR zizabonera ubutabera? Ni bangahe babajije igihe impunzi zarasiwe mu makambi zizashyingurwa mu cyubahiro? ni bangahe babajije igihe icyunamo kizajya kiba ariko abazize ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda bakibukwa? Ibi nawe ubwawe iyo ubibaza wari kuba ugonze rwa rukuta watubwiye, kandi byari kukugora.
Kayijamahe abona ko abantu bakwiye kuganira ku bibazo ku giti cyabo bafatanyije na FPR yarangiza agatanga urugero rw’amakipe ashaka gukoresha amategeko atandukanye. Aha harimo kwivuguruza gukomeye ngira ngo buri musomyi yumve.
Buri muntu ku giti cye agira ibyumviro bye(uko abona ibintu, inyungu ze, iyobokamana rye). Ibi bikaba bivuga ko ku bantu bagera kuri miliyoni 11 b’Abanyarwanda hari ibyiyumviro bijya kwegera uwo mubare. Reka wenda tuvuge ko babiri babiri bahuza ibyumviro. Ni ukuvuga ko tuzagira ibyumviro miliyoni 5 n’igice. Nihabeho ibiganiro rero maze buri wese ahabwe ijambo azana igitekerezo kinyuranye n’icy’undi, ibi nta na hamwe byatugeza kuko kugera kuri tuba synthesis ikenewe byagorana. Aha niho Amashyaka ya politki agira akamaro. Abahuriye mu ishyaka baba bafite umurongo umwe wo kubona ibintu. Baba barwanira ishyaka ibitekerezo bimwe. Niyo mpamvu ujya kubona ukabona umwe arasezeye kuko aba wenda asanze badahuje. Ni ukuvuga ko ku mashyaka nka 40 haba hari nibura imirongo y’ibitekerezo 40 bityo bikaba byakoroha guhuza iyi mirongo kurusha uko wahuza imirongo miliyoni 11 cyangwa se 5 n’igice.
Amashyaka 21 yose si opposition
Ngendeye ku mibare Kayijamahe aduhaye, amashyaka atavuga rumwe na Leta ni 21. Ariko nanone Kayijamahe yatwibukije ko hari abashinga amashyaka bagamije kumenyekana gusa. Ibi bisobanuye ko bene abo batari muri opposition. Ahubwo nabagira inama yo gukoresha ubundi buryo bakamenyekana. Hari uburyo bwinshi bwiza ndetse n’ububi bwatuma umuntu amenyekana kurusha n’umunyapolitiki. Kuba muri opposition byagombye kugaragazwa no kutavuga rumwe mu ngingo zikomeye FPR ishingiraho politiki yayo. Ibi na none bitandukanye no kwicara umuntu akavuga ko atemera iki n’iki ahubwo aba agomba no kugaragaza alternative we agifitiye. Icyo gihe twavuga ko koko ishyaka ritavuga rumwe na FPR.
Mu by’ukuri njye nsanga opposition ikwiye gushingira ku guharanira ko Abanyarwanda bose babona ubutabera n’ubwisanzure mu bitekerezo. Tugire ubutwari bwo kuvuga ukuri kugira ngo buri wese agerweho n’ibyiza by’igihugu. Ishyaka rya politiki ridaharanira ko habaho ubutabera bureba bose mu Rwanda ngo uwakoze icyaha wese agihanirwe riba rivuga rumwe na Leta ya Kigali. Ishyaka ribona ko umuntu akwiye kubuzwa kuvuga iki n’iki ngo kuko byakurura umwiryane riba rivuga rumwe na FPR. FPR yumvisha abantu bose ko jenoside yakorewe Abatutsi ari cyo cyaha cyonyine gikwiye guhanwa ko kandi umuntu wese uvuze ko abahutu bapfuye aba ashaka kugarura jenoside. Kayijamahe na we ndabona ariyo nyikirizo azanye!
Kuvuga ko umuntu uvuze ibinyuranye na FPR aba ashaka kuzana jenoside ni ugukabya. Ese iyo jenoside yashoboka ubutegetsi butayishyigikiye? Ko FPR ariyo ifite ubutegetsi ikagira polisi n’igisirikare, iyo jenoside izakorwa na nde niba Leta itayishyigikiye?
FPR ivuga amateka acuritse ikavuga ibiyivuga neza gusa. Nta na rimwe FPR yigeze igaragaza ko igitero cya 1990 cyagize uruhare rubi mu mibanire y’Abanyarwanda, kandi iki gitero cyaje kitagamije guhagarika jenoside kuko nta yabaga. Ahubwo iki gitero cyaje kuvamo intambara yaje kubyara jenoside.
Wigaya opposition ahubwo gaya FPR
Kayijamahe aravuga ko opposition idashobora guhura ngo igire icyo igeraho. Iki ni igitekerezo cy’umuntu utarigeze akurikirana ibya politiki cyangwa se ngo agerageze gusobanukirwa. Ese ayo mashyaka arahura ngo akore iki niba adahuje ibyumviro? Aho Kayijamahe ntiyaba atekereza nka ba bandi bavuga ko opposition ihuriye ku gukura FPR ku butegetsi gusa? Ese ni nde wahuza ayo mashyaka? Buri shyaka niba ari ryo koko rigomba kuba rishaka ko ibitekerezo byaryo ari byo bikundwa na rubanda maze rigatorwa rikajya ku butegetsi. Ikiyongera ku bitekerezo ni uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Hari abashaka gufata intwaro, hari n’abashaka ko wenda hakoreshwa ubundi buryo. Kayijamahe azi neza ko FPR ica intege amashyaka atavuga rumwe nayo yaba ari mu Rwanda ndetse n’ari mu mahanga. Irije rifite ibyumviro bitandukanye na FPR ntiryemerewa kwandikwa ngo rijye mu matora. Amashyaka menshi ya opposition ahora avuga ko hakwiye ibiganiro bihuza FPR n’ayo mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buri i Kigali. Mu rwego rwo kwikemurira ibibazo twe nk’Abanyarwanda nitwe dukwiye gutegura ibyo biganiro tubinyujije kuri Perezida wa repubulika. Unfortunately, perezida na we ni FPR nsansa, bivuga ko atiteguye kwemera ibiganiro bimwibutsa ko FPR ye yishe abahutu batagira ingano, ndetse ngo abeshyuzwe ku mateka agoreka.
Mu gusoza rero, ndasanga Kayijamahe arimo yikiriza intero iterwa na FPR ishaka ko abantu batibumbira mu mashirahamwe ya politki kugira ngo batazayigamburuza. Ijwi ry’umuntu ku giti cye riba ari rimwe nyamara ijwi ry’ishyaka rya politki riba rivugwa na benshi kuko buri shyaka rigira abayoboke. Bashobora kuba bakeya cyangwa benshi ariko kugeza ubu nta gipimo twagenderaho ngo tumenye uko Abarwanashyaka baba bangana. Ahubwo ndasaba Abanyarwanda aho bari hose kwitabira ibikorwa by’amashyaka ya politiki bibonamo niba kandi bikundira FPR nta kibazo gihari. FPR nishire impumu ifungure urubuga twiyamamaze, na yo itsinde bigaragare, aha ni ho tuzanamenya ko hari ishyaka ritagira abayoboke koko. Kutitabira amashyaka ni politiki ya FPR mu rwego rwo gushaka gufunga urubuga rw’ibitekerezo.
Chaste Gahunde