Idamange yavuze ko jenoside idakwiye gucuruzwa. Ubwo icyaha yakoze ni ikihe?

Idamange Iryamugwiza Yvonne

Kimwe mu byaha bikomeye Idamange Iryamugwiza Yvonne ashinjwa ngo nuko yavuze ko leta ya FPR Inkotanyi icuruza jenoside yakorewe abatutsi. Kandi nibyo yarabivuze. Ndetse, ku buryo bweruye, avuga ko amagufu ari ku rwibutso rwo ku Gisozi akwiye gushyingurwa mu cyubahiro nk’uko n’indi mibiri yabonetse hirya no hino mu gihugu yagiye ishyingurwa mu cyubahiro. Ibyo bikaba ari umuco dusanzwe tumenyereye wo gushyingura abacu, bakajya kwiruhukira. Ndagirango uwabishobora azansobanurire neza aho amagambo nk’ariya Idamange yavuze apfobya jenoside cyangwa ayihakana.

Ibyo Idamange yavuze kuri You Tube kuri jyewe nta gishya kirimo. Icyo nemera gishya nuko uriya mudamu yashiritse ubwoba akabivuga ku mugaragaro, yicaye ku Kimironko, muri kapitali y’u Rwanda, agatanga adresse ye na terefoni. Naho kuvuga ko jenoside yakorewe abatutsi ubutegetsi bwa FPR buyikoresha nk’iturufu ya politiki ntawe utabibona. Byonyine amagambo yavuzwe igihe Perezida Kagame yari amaze gusoza mandats ebyiri yari yemerewe n’itegekonshinga ariko agishaka kuguma ku butegetsi arahagije kugirango uwariwe wese yumve uburyo jenoside yakorewe abatutsi ari iturufu ya politiki. Ariko uwashaka yatanga n’izindi ngero nyinshi zerekana uburyo jenoside icuruzwa mu nyungu z’abari ku butegetsi.

Mutekereze ko urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho guhana abagize uruhare muri jenoside no mu bundi bwicanyi bwakorewe inyokomuntu mu w’1994 ku butaka bw’u Rwanda rwirinze kureba abahanuye indege ya Habyarimana cyangwa abakoze ubundi bwicanyi bo ku ruhande rwa FPR kubera ko ngo bahagaritse jenoside yakorewe abatutsi. Ni muri urwo rwego na mapping report ishinja ibyaha bikomeye ingabo za FPR (ibyaha bishobora kwitwa jenoside habonetse urukiko rubisuzuma), iyo mapping report yakozwe n’impuguke za loni imaze imyaka irenga icumi mu tubati i New York ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye. Impamvu nta yindi nuko hari ubushake bwo gukingira ikibaba Perezida Kagame n’ibyegera bye ku mpamvu zo kwirinda guhungabanya ubutegetsi bw’igihugu gifatwa nk’umurwayi udasanzwe kubera ariya mahano ya jenoside yateye ubwoba isi yose.

Kwerekana amahano yagwiriye igihugu usaba imfashanyo ubwabyo si ikibazo

Iyo ni impamvu leta y’u Rwanda nayo igerageza gukora ku buryo amahano yabaye mu w’1994 agaragarira buri wese usuye u Rwanda. Igikorwa cyo gufata amagufu y’abantu bamwe agashyirwa mu rwibutso ni aho ngaho cyaturutse.

Bavuga ko Bill Clinton ubwo yasuraga u Rwanda nyuma ya jenoside yagaragaje ko atarafite akanya ko kugera ku rwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi kuko yari afite izindi gahunda nyinshi. Kubera izo mpamvu ubutegetsi ngo bwateruye amagufa buyajyana ku kibuga cy’indege kugirango agende ayabonye. Birumvikana icyari kigamijwe ni ukugirango uwo muntu w’igihangange ku isi abone ayo magufu n’utwo duhanga tw’abantu, agire amarangamutima ya kimuntu, bityo ashyigikire ubutegetsi bwitwa ko bwahagaritse ayo mahano.

Ibi kandi, ku bwanjye, nta kibi mbibonamo mu gihe inkunga y’amahanga yari ikenewe kugirango igihugu gishobore kongera kwiyubaka, n’abarokotse iyo jenoside bashobore kwitabwaho. Gukoresha jenoside ushakira abaturage bawe amaboko ntawabinenga. Ndetse no kuyikoresha mu buryo bwa politiki ugamije kurwanya ikintu cyose cyatuma amahano nk’ayo yongera kuba nabyo birumvikana ndetse birakwiye.

Ikibazo kiri hehe rero ?

Ikibazo gikomeye ni ugukoresha jenoside ugirango uhishire amarorerwa urimo gukora cyangwa wakoze. Umunsi FPR yica abasenyeri n’abandi bihaye Imana ba kiliziya gatorika yari yasanze i Kabgayi itangazo ryayo ryasohotse ryavugaga ko ari umwana wasanze ababyeyi be bose barishwe n’interahamwe agata umutwe akajya kwica abo basenyeri. Nyuma, kubera ubuhamya bunyuranye burimo ubw’abarokotse ubwo bwicanyi bwakorewe ahitwa i GAKURAZO ku ya 5 kamena 1994, twashoboye kumenya ku buryo budashidikanywaho ko kiriya ari igikorwa cyari cyateguwe neza. Kandi ubwicanyi nk’ubwo bwagiye bukorwa n’ahandi. Abavugizi ba FPR bagerageje gusobanura ko ubwo bwicanyi babaga barimo guhagarika jenoside.

Yemwe n’abiciwei Kibeho mu rugomo rukomeye rwakozwe nyuma y’amezi 10 jenoside yakorewe abatutsi irangiye (hapfuye abantu barenga 8000 umunsi umwe), havuzwe ko ngo bari interahamwe zari zihishe mu baturage zigamije kuzarangiza jenoside zasize zitarangije. Ibi kwari ugukoresha jenoside yakorewe abatutsi kandi hakorwa andi mahano.

Amateka ya jenoside yahinduwe iturufu yo kwica abaturage b’inzirakarengane, ahinduka iturufu yo kugundira ubutegetsi, iturufu yo gucecekesha abantu, iturufu yo kwimika igitugu, iturufu yo kwica abashaka impinduka. Itegeko rihana icyo bise ingengabitekezrezo ya jenoside ryashyizweho kugirango iyo turufu ya jenoside ifashe abari ku butegetsi kuburambaho. Ndibutsa ko iryo tegeko ryatekerejwe nyuma y’amatora yo mu w’2003 bimaze kugaragara ko Faustin Twagiramungu yari yagize amajwi menshi bakagomba kuyamwiba. Icyo gihe muri FPR biyemeje gukora ibishoboka kugirango hatazagira umuhutu uzabaca mu rihumye akabatwara ubutegetsi binyuze mu matora. Ibyakorewe Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwo yaragiye kugerageza kwiyamamaza mu 2010 ntawe utabyibuka.

Ubuse koko icyo Idamange yavuze kitaricyo ni ikihe ? Biranashimishije ko yabivuze ari umucikacumu, yararihiwe amashuri na cya kigega cya FARG (gishyirwamo amafaranga akatwa abakozi bose ba Leta batitajye ku moko yabo). Kwiga nyabyo ni ukugirango umenye ubwenge, urebe kure. Iyo FARG yarihiye imfubyi zimwe izindi ziraho zicwa n’amavunja nayo ubwayo ni ikibazo. Ibibazo nk’ibi biba bishobora gukurura andi mahano mu gihugu kubivuga ntabwo arugupfobya jenoside.

Jenoside ni amateka yacu, ntabwo ari igiti kiturirwa.

Hari uwavuze ko jenoside ari igiti baturira, ashaka kuvuga ko ntawemerewe kunenga ibyo leta yakoze bijyanye na jenoside. Yavugaga kiriya kibazo Idamange yavuze cy’amagufa atarashyinguwe, akaba atondetse mu rwibutso rwa jenoside hagamijwe kuyereka abasura igihugu ndetse n’abanyarwanda ubwabo bashoboye kujya gusura urwo rwibutso. Ikibazo ni iki ngiki : nonese umuntu wumva ariya magufa kuyabona hariya bimukomeretsa (kuko yabuze abe cyangwa kuko abibona nk’ubushinyaguzi), akumva nta mahoro yagira atabivuze, we nta burenganzira afite bwo kuvuga igitekerezo cye? Wabwirwa n’iki se ko icyemezo runaka leta yafashe gishimishije abantu utabemereye kuvuga ibyo batekereza? Njyewe ndetse nkeka ko uwabaza abanyarwanda (n’iyo yabaza abacikacumu bonyine) icyo batekereza kuri ariya magufa, niba akwiye gukoreshwa kuriya akoreshwa mu rwibutso cyangwa niba yashyingurwa, abenshi nkeka ko basaba yuko ashyingurwa.

Jenoside ni amateka yacu nk’abanyarwanda, ndetse n’abatari abanyarwanda jenoside bumva ari ikintu kibareba. Aho kuvuga ngo jenoside ni igiti baturira ahubwo ndumva nasaba ko jenoside isesengurwa bihagije. Niba ari igiti bakacyurira bakakigera mu bushorishori, bakijagajaga, bakamenya aho umurama wacyo uri, bakahakubura, ndetse byashoboka bakajya no mu mizi yacyo bagamije kukirimbura, byaba bishoboka bakanagitwika. Ntabwo jenoside ari poteau nka zimwe bazirikaho insinga z’amashanyarazi bakandikaho ngo « uhegereye wapfa », ngo « hatari ya kufa », « ngo « danger de mort ».

Jenoside ni amateka yacu. Ni ikintu cyatubayeho gikomeye cyane. Twapfushije abavandimwe, dupfusha abarimu batwigishije, dupfusha urungano, dupfusha inshuti, dupfusha abahanzi twakundaga.

Abanyarwanda twakoze amahano ateye ubwoba, twica impinja, twica abasaza n’abakecuru. Amagambo yo kubyamagana ntaboneka. Ariko na none bitera agahinda iyo jenoside ihindutse imbehe yo kuriraho kuri bamwe, kandi bakayiriraho bacura abandi, babakenesha, babicisha inzara, babasenyera, babanyereza, babica cyangwa babaheza ishyanga.

Amahano nk’ariya yagombye kudufasha kureba kure, tuzirikana ko abatubanjirije bateze imitego twaguyemo, tukareba uburyo iyo mitego tuyitegura kuko iracyahari.

Reka nifurize Idamange gukomera ku rugamba ariho, akazaburana neza yifashishije intwaro ikomeye yatweretse. Ntabwo turibagirwa urubanza rwa Madame Adeline Mukangemanyi, umugore wa Rwigara, hamwe n’umukobwa we Diane Shima Rwigara, urubanza baburanye batarya iminwa kandi bakarutsinda bemye. Idamange yatanze isura y’umutegarugori utyaye kandi uhumutse. Nawe turizera ko azaburana neza ahubwo agakoza isoni abamushoye muri izo manza.

Ntacyo navuze ku bindi Idamange ashinjwa, birimo kuba ngo yarakwije impuha. Biragusha ku byo yatangaje birebana n’urupfu rwa Perezida Kagame. Njyewe ntabwo nshidikanya ko ariho. Ingorane ziri kuri iki kibazo ni uko ibyo Idamange yavuze bimaze umwaka bivugwa, bicengezwa mu bantu. Nta ngufu leta yigeze ishyira mu kubinyomoza, kandi ni umurimo woroshye. Hari n’ababihemberwa buri kwezi. Keretse niba hari impamvu bo bazi zibatera kwanga kwirirwa banyomoza ibyo bihuha birebana n’ubuzima cyangwa urupfu rw’umukuru w’igihugu. Ntabwo ikibazo nkibona mu banyapolitiki bagerageza guhungeta uyoboye leta yirirwa ibahungeta. Umpungete nguhungete. Ku mugani wa wawundi ati : “umpangare nguhangare”. Nyamara hari ubundi buryo twabigenza mu nyungu za buri wese no mu nyungu z’igihugu.

Cyokora icyo ni ikindi kibazo.

Bruxelles, ku wa 26 Gashyantare 2021

Jean Baptiste Nkuliyingoma

1 COMMENT

  1. Une correction
    Certains Rwandais affirment péremptoirement que le génocide dit des Tutsi a été reconnu par l’ONU.
    Sous réserve de prouver le contraire, il n’existe aucun document de l’ONU qui dit clairement ” génocide des Tutsi”.
    La résolution 955 du Conseil de Sécurité de l’ONU qui est sur la toile dit ” génocide, crimes contre l’humanité et crimes de guerre” sans autre précision quant à l’ethnie de victimes.
    La lettre et l’esprit de la résolution sont limpides: les membres du Conseil de Sécurité de l’ONU n’ont pas voulu faire une distinction entre les victimes, le tous sans au demeurant aucune enquête préalable sur les crimes qui ont été commis au Rwanda. Cette résolution a été adoptée sur le fondement du chapitre 7 de la Charte de l’ONU.
    Nul ne peut faire dire à la résolution ce qu’elle ne dit.
    Pour étayer leurs affirmations sur l’existence du génocide dit des Tutsi, les autres soutiennent que l’assemblée générale de l’ONU a reconnu ce génocide dit des Tutsi.
    Or, tous ceux qui ont fait le droit international public savent que seules les résolutions du Conseil de sécurité adoptées sur le fondement du chapitre 7 ci-dessus évoqué ont un caractère obligatoire et que conséquemment, les résolutions et déclarations de l’Assemblée Générale de l’ONU sont dépourvues de caractère obligatoire. Elles ont un caractère politique et leurs effets sont subséquemment politique.
    Quant au TPIR au regard des faits, à savoir la violation flagrante de son statut institutif, jugements sont politiques et partant dépourvus de tout caractère juridique. De plus, c’est dans l’Affaire Karemera où le TPIR a prétendument reconnu le génocide dit des Tutsi. Les Rwandais savent que feu Karemera a été nommé ministre de l’intérieur le 25 mai 1994 ou en tout cas fin mai 1994. Par conséquent, il ne pouvait nullement être responsable de crimes qui ont été commis avant son entrée fonction, le tout peu importe leur qualification. Etant précisé que plusieurs membres du gouvernement Kambanda au surplus nommés avant lui ont été acquittés par le même TPIR.
    Il est hasardeux de soutenir qu’un membre du gouvernement nommé plus d’un mois après les autres et postérieurement au commencement des crimes est l’auteur de ceux-ci et que les premiers ne le sont pas. Les massacres de masse contre les Rwandais ont commencé le 7 avril 1994. Le chef d’Etat major à intérim était Gatsinzi Marcel. Celui-ci n’a jamais été inquiété outre mesure par le régime Kagame, défenseur des intérêts des Tutsi au premier chef et encore moins par le TPIR. Il est oligarque du premier cercle régime Kagame.
    Les massacres de masse de Butare contre les Tutsi dont la tante maternelle de Kagame, Rosalie Gicanda ont été commis par certains des ex-éléments d’Abakombozi, parti de Biruta Vincent, actuellement ministre des affaires étrangères, Mbanda Jean Daniel, ex-député et actuellement apologiste du régime rwandais et Iyamuremye Augustin actuellement numéro deux du régime Kagame. Le constat est que ces personnes n’ont jamais été inquiétées directement ou indirectement par le TPIR. Pourtant le même TPIR a condamné Karemera pour les crimes qui ont été commis par les ex-éléments d’Interahamwe avant sa nomination au poste de ministre de l’Intérieur. EX car à compter du 7 avril 1994, les jeunesses des partis politiques distinctement d’exister. Ils ont formé une coalition pour combattre des milliers de combattants du FPR infiltrés dans les villes en particulier à Kigali. Certains ont commis de crimes de masse contre les Rwandais, Hutu, Tutsi et Twa. Il convient de préciser que les éléments du FPR, appelés Techniciens, infiltrés dans toutes les jeunesses des partis politiques ont participé aux massacres de masse contre les Rwandais, Hutu, Tutsi et Twa. Tito Rutaremara a, à la télévision rwandaise, devant des millions de Rwandais reconnu l’existence de ces techniciens et de leurs missions (déduite de ses propres déclarations et contexte dans lequel ces crimes ont été commis).
    Le génocide est une qualification juridique des faits et non pas des faits. Une confusion est faite entre les faits à savoir les crimes et leur qualification juridique , le génocide. Celui-ci est défini par le droit international et le droit interne rwandais. Celui-ci précise les faits criminels qui peuvent recevoir la qualification de ” génocide”. Le génocide est une question de qualité ou d’intention et nullement de quantité ou nombre.
    Les massacres de masse contre les Tutsi sont un fait établi et aucun Hutu ne peut les nier ou ne les a niés. De même, les crimes de masse contre les Hutu sont un fait établi mais Kagame et autres qui prétendent être défenseurs des intérêts des Tutsi ont refusé et n’entendent pas reconnaître ce fait établi: les massacres de masse contre les Hutu qui ont été commis par les soldats Tutsi du FPR et non pas tous les Tutsi.
    De plus, Kagame et les siens ont érigé le génocide en outil d’oppression, de chantage et de spoliation à l’endroit des Hutu. De plus, ce génocide est devenu un fonds de commerce crié sur tous les toits par les membres du régime rwandais. Kagame et les siens ont excellé dans le cynisme et ignominie. En effet, au mépris de la tradition séculaire de notre pays qui exige le respect des morts en toute état de cause, Kagame et consorts ont exhumés les restes des Rwandais et les ont étiquetés Tutsi. Ils les ont exhibés comme des produits touristiques. Pour les regarder il faut payer. Le produit généré par cette activité à savoir le commerce des os des Rwandais est encaissé par Kagame sur un compte personnel et non sur celui de l’Etat. L’exposition des cranes des Tutsi est devenue une activité qui rapporte des dollars US. Se pose alors la question suivante: le génocide est le premier des crimes les plus graves. Comment des individus qui prétendent que leurs enfants, parents, proches et amis ont été victimes du génocide peuvent-ils exposer publiquement les cranes de leurs parents, leurs enfants ou amis? Kagame peut-il exposer le crane de sa tante Gicanda comme un produit d’exhibition touristique? Le monde entier a vu les corps de femmes rwandaises qui ont été séchés puis exhibés comme des produits touristiques. Aucun Tutsi n’a condamné cette infamie. Pour eux c’est un acte normal.
    Le problème majeur est que les auteurs de cette infamie sont les Tutsi qui étaient vautrés au chaud en Ouganda, au Burundi et ailleurs et qui prétendent être défenseur des intérêts des Tutsi de l’Intérieur. Tout Tutsi de l’intérieur qui tente de démasquer leur supercherie est automatiquement broyé à l’instar de Kizito Mihigo et de la jeune femme, Idamange Yvonne qui croupit dans les geôles de la police politique qu’est le RIB pour avoir oser dire publiquement aux Rwandais ce qu’ils savent déjà mais n’osent pas dire afin de ne pas s’exposer au châtiment suprême. Au regard des faits, le problème est Kagame et les siens. La solution à ce problème incombe aux Rwandais de l’intérieur et nullement à ceux qui ont transformé les massacres des Rwandais en business. Il faut un débat sincère et public entre les Hutu et les Tutsi de l’intérieur ou tout simplement les Rwandais de l’intérieur aux fins de démasquer les imposteurs ou VRP du génocide dit des Tutsi.

Comments are closed.