IFATWA RYA GENERALI KARENZI KARAKE RYAKOZWE N’UBWONGEREZA RIFITE ISHINGIRO

Dr Theogene Rudasingwa

U Rwanda ni agahugu gato kuzuye ibibazo ndengakamere. Kimwe muri ibyo bibazo cyigaragaje kw’itariki ya 20 kamena 2015 ku kibuga cy’indege cya Heathrow. Generali Karenzi Karake, uyobora urwego kabuhariwe rw’umutekano w’igihugu n’inzego zishinwe ubutasi z’u Rwanda, yahagaritswe na polisi ya Londres hejuru ya manda yo kumuhagarika y’i Burayi, ifitanye isano n’ibirego bya Espagne byo muri 2008 ku mpfu z’aba spagnols n’abandi benegihugu bo mu bihugu by’i Buraya.

Ikindi gitangaje ni ijambo rya perezida Paul Kagame aherutse kuvuvira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri 25 kamena 2015. Mu gihe yavugaga ku ifatwa rya jenerari Karenzi Karake, perezida Kagame ntiyashoboye kwihangana ngo ahishe umujinya w’umuranduranzuzi no kurangwa n’ikihebe imbere y’imbaga yijimye, yaranzwe kandi no kuvangavanga kwitotomba nk’urengana hamwe no gushyira mu majwi Abongereza n’abo ku migabane y’ibihugu byateye imbere, n’invugo ye yo kwigira umunyafurika kurusha abandi, invange y’ibitutsi n’itoteza yamenyereje abanyarwanda n’abandi bose bashaka kwerekana ko banze akarengane mu Rwanda.

Yarongeye kandi atunga urutoki documentaire ya BBC yo muri 2014, yitwa «Ibitaravuzwe ku mateka y’u Rwanda/Rwanda’s Untold Story», ndetse n’ubuhamya buherutse gutangirwa mu nteko ishinga amategeko y’Amerika ku byerekeye ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Ibyo yabyerekanye nk’ikimenyetso ko ibihugu byateye imbere bikorana «n’ingegera n’abicanyi» mu mugambi wo gufata intwari (yivuga ku giti cye) nk’abicanyi.

Hari aho yageze mu ijambo rye ry’iminota mirongo itanu, perezida Kagame abaza ibibazo bibiri kandi afitiye ibisubizo, ariko atashoboraga gutanga kubera impamvu zigaragarira buri wese. Yarabajije ngo: «Kuva ryari twahindutse abicanyi?» arongera ati : «Habanje Ubufaransa, hakurikiraho Espagne none ni Ubwongereza. Ni nde uzakurikiraho?»

Perezida Paul Kagame ni umuntu wikoreye amabanga y’ubwicanyi ndenga kamere. Ni we nkingi mwikorezi, kandi akamenya byinshi ku ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu byakozwe na bamwe mu ngabo yayoboye kuva muri 1990, harimo ibyagaragajwe n’icyegeranyo cyakozwe na Gersony Robert, ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana, ubwicanyi bw’abepisikopi b’abanyarwanda, itsembatsemba ry’impunzi mu nkambi i Kibeho, ubwicanyi bwagaragajwe n’icyegeranyo Mapping cya Loni muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwicanyi butabarika n’irigiswa ndetse n’uruhare rwe mu gutangiza jenoside/itsembatsemba ryo mu 1994.

Kuva yagera ku butegetsi yakomeje kudindiza no kuburizamo imigambi yose yagerageza kugaragaza amateka y’akaga kagwiriye u Rwanda uko ari, mu gihe byagaragaye ko imiryango yose y’Abanyarwanda, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yazengerejwe n’icagagurana hagati y’abenegihugu byagiye biyoborwa n’udutsiko turi ku butegetsi. Nyuma ya 1994, inzego z’igihugu n’inzego mpuzamahanga zishinzwe ubutabera zigendera ku gitugu cya FPR zakoze iperereza kandi zihana ubwicanyi bwakorewe abatutsi, ariko zirengagiza nkana ubwicanyi bwakorewe Abahutu. Kwikoma cyane, bisa n’uburwayi, filime yakozwe na BBC yitwa «Ibitaravuzwe ku mateka y’u Rwanda/Rwanda’s Untold Story», ifungwa burundu ry’umuyoboro wa BBC w’ikinyarwanda, kwibasira Abongereza bazira ihagarikwa rya jenerari Karenzi Karake, n’ibitutsi bimaze kumenyerwa ku banyarwanda basaba ko habaho amahindura ashingiye ku kuri nyakuri, ni ibimenyetso ko ubutegetsi bwa perezida Kagame buri mu marembera. Kagame arimo ararasa imyambi ya nyuma yarasigaranye mu mutana we.

Bimwe mu bitera ipfunwe Kagame ni uko Ubwongereza na Leta z’unze ubumwe z’Amerika, bitewe no kwicuza ndetse n’inyugu zijyanye na politique yabo, bakomeje kumukingira ikibaba ku byo yakagombye kuryozwa mu gihe cyashize, none ubu bakaba barafashe ibyemezo byo kuvugira ahagaragara no gukora ibijyanye n’inyungu za buri munyarwanda. Ku itariki ya 25 kamena, Urwego rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika rushinzwe ububanyi n’amahanga rwatangaje icyegeranyo cyarwo cy’umwaka wa 2014 ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda cyerekana ku buryo butaziguye ukuntu imitegekere n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda biteye inkeke cyane.

Urwo rwego rwagize ruti: «Ibibazo by’ingutu ku burenganzira bwa muntu mu gihugu byiganjemo irigiswa, itoteza rya guverinoma, ifungwa ry’abatavuga rumwe na Leta n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kimwe n’abantu bose fafatwa nk’ababangamiye Leta mu kwikubira ubutegetsi no gucunga abaturage; gusuzugura ihame ry’amategeko bya bamwe mu bashinzwe umutekano n’inzego z’ubutabera; ndetse n’ikumira ry’ubwisanzure bw’abaturage. Kubera impamvu z’ihezwa rikoreshwa mu kwandikisha no mu mikorere y’amashyaka atavuga rumwe na Leta wongeyeho uburyo bukoreshwa mw’ibaruramajwi bukorwa mu bwiru, abanyagihugu nta bwinyagamburiro bagira bwo kuba bahindura guverinoma binyuze mu matora adafifitse kandi akozwe ku buryo bubereye buri wese…. Ibindi bibazo by’ingutu k’uburenganzira bw’ikiremwa muntu harimo: kwica abantu batakatiwe igihano cy’urupfu, iyica rubozo, ifatwa nabi rikarishye mu magereza no mu bigo bifungirwamo abantu, ifatwa ry’abantu ridakurikiza amategeko, igifungo cy’agateganyo kirengeje urugero, no kurengera nkana uburenganzira bw’ubuzima bwite bw’abanyagihugu bikorwa na guverinoma. Guverinoma ikumira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kwandika, gukora amanama no kwishyira hamwe.»

Ubwo yagiraga icyo avuga ku mugambi, ubu ugeze kure, wo gushaka guhindura itegekonshinga ry’u Rwanda bya FPR iri ku butegetsi ishaka gukora ku buryo perezida Kagame yazategeka ubuziraherezo nyuma ya 2017, Urwego rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika rushinzwe ububanyi n’amahanga rwagize ruti:

«Leta zunze ubumwe zisanga demokarasi irushaho gutera imbere iyo binyuze mu nzego zifite ingufu, aho kugirango abantu babe aribo bagira ingufu. Kubera iyo mpamvu, umunyamabanga wa Leta Kerry yaravuze ngo: ntidushyigikiye ihindagurwa ry’itegeko nshinga mu nyungu zihariye cyangwa iza politiki by’abantu ku giti cyabo cyangwa iz’amashyaka. Guhindura itegekoshinga no kuvanaho umubare ntarengwa wa za manda mu gukingira ikibaba abacyuye igihe, binyuranije n’amahame ya demokarasi, kandi bikagabanya ikizere ku nzego zigendera kuri demokarasi. Leta zunze ubumwe ziyemeje gushyigikira ihererekanya ry’ubutegetsi rishingiye kuri demokarasi muri 2017 binyuze mu nzira y’amahoro biganisha ku gushyiraho umutegetsi mushya uzaba yatowe n’abanyarwanda.»

Mu kunengana ikinyabupfura gike Ubwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’ibihugu byateye imbere yibutsa ibyerekeye ubucakara, ubukoroni, impfu za miliyoni z’abantu, anavuga ko «abanyafurika bafashwe nk’intego bigiraho kurasa» Perezida Kagame yashakaga kuyobya uburari, no guhamagarira abanyarwanda n’abanyafurika gutera umugongo Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika byashyize ingufu mu gushaka ku mugaragaro ko buri wese yaryozwa ibyo yakoze. Yashakaga kandi kugerageza gutera ubwoba no gucecekesha ibyo bihugu byahoze ari inshuti ze ngo bireke kugira icyo bikora bityo nawe yikomereze amabi ye. Ikindi kandi akeneye gutsimbarara ku butegetsi kugirango yikingire ikibaba ku byo yakagombye kubazwa yihisha inyuma y’ubudahangarwa ahabwa n’umwanya w’umukuru w’igihugu.

Naho ku bijyanye no kwerekana ko akunda byahebuje ubwiyunge bw’abanyafurika, ibikorwa bye biramunyomoza. Kuva yafata ubutegetsi muri 1994, perezida Kagame n’ingoma ye byabaye intandaro y’ubushotoranyi no kuvutsa umudendezo ibindi bihugu mu karere k’ibiyaga bigari. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibigereranyo bimwe na bimwe byerekana ko ibitero bye byahitanye inzira karengane zishyika kuri miliyoni esheshatu. Yarwanije ingabo z’Ubuganda, iza Angola, iza Zimbabwe ndetse n’iza Namibiya. Tanzaniya na Afurika yepfo yabihinduye abanzi be kubera ko ibyo bihugu by’Afurika byamugiraga inama yo gukora politiki buri wese yibonamo akoresheje inzira y’amahoro inyuze mu biganiro, no kureka ibikorwa by’iterabwoba akorera mu bihugu by’amahanga. Muri iki gihe yatangiye imigambi yo kubuza amahoro igihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi.

Ihuriro Nyarwanda RNC rishyira imbere impinduramatwara inyuze mu nzira y’amahoro na demokarasi kugira ngo rikumire ikintu cyose cyakongera gutera jenoside z’urudaca mu Rwanda. Ubwisanzure n’ubutabera nizo ntego zacu z’ibanze, nibyo nkingi ibindi byose bigomba gushingiraho. Bitabaye ibyo, ibisigaye byose nta mumaro. Hariho ubwisanzure n’ubutabera, abanyarwanda bashobora kubaho neza, bakishyira bakizana mu bwubahane nta mususu kandi mu mahoro.

Kugira ngo dushobore gushyiraho no gushimangira ku buryo burambye ubutegetsi bugendera ku mategeko, demokarasi, ukwishyira ukizana n’amahoro, dukeneye ku buryo bwihutirwa, mu gihe cy’inyuma ya Kagame muri 2017 na nyuma yahoo, ibi bikurikira:

1) Ivugururwa ry’inzego zishinzwe umutekano kuburyo buri wese azibonamo, bityo zishobore kucunga neza umutekano wa buri muturage;
2) Gufungura nta mananiza urubuga rw’ibikorwa by’amashyaka ya politiki, amashyirahamwe y’abasiviri, ibinyamakuru n’ibyerekeye kungurana ibitekerezo mu bwisanzure;
3) Gutegura no gushyiraho gahunda yo gusasa inzobe (kubwizanya ukuri) igamije ubumwe n’ubwiyunge nta guheza, bizaganisha k’ubutabera bwomora ibikomerere by’abanyarwanda bose, bityo tuzashobore kuvura burundu ihahamuka ryakomeje kwibasira abanyarwanda uko imyaka yagiye isimburana.

Dushimiye urwego rw’umutekano (police) rwa Londres igikorwa cy’ubutwari rwagaragaje

Dr. Théogène Rudasingwa *
Umuhuzabikorwa
Ihuriro Nyarwanda RNC
Washington DC.
USA
E-mail: [email protected]
Itariki ya 3 Nyakanga 2015

*Dr. Théogène Rudasingwa yabaye umunyamabanga mukuru wa FPR (1993-1996), aba ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (1996-1999), ndetse aba n’ukuriye ibiro bwite bya perezida Paul Kagame (2000-2004). Yatanze ubuhamya imbere y’abacamanza b’Ubufaransa Marc Trévidic na Natalie Poux mu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana muwi 1994, ndetse n’imbere y’umucamanza w’umuspanyoro Fernando Andreu Merelles ku bijyanye n’birego jenerari Karenzi Karake n’abandi baregwamo. Yananditse igitabo cyitwa Healing A Nation and Urgent Call (Kuvura Igihugu n’Intabaza Yihutirwa).