Ijambo ry’umwaka Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryageneye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

    Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe banyamuryango b’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK duhuje imigambi bari imbere mu gihugu, n’abari hanze y’u Rwanda ku mpamvu zinyuranye, Nshuti z’u Rwanda,

    Dushoje umwaka wa 2012, dutangira undi wa 2013.

    Mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Ihuriro ry’Inyabutatu- RPRK, mbifurije kuzagira umwaka mwiza mushya muhire wa 2013. Uzababere, mwe n’abanyu bose, umwaka w’ibyiza n’ibyiringiro kuri buri wese.

    Dushimire Imana ko tuwurangije turi bazima. Tunazirikane abatagize amahirwe yo kuwurangiza. Imana ibakire mu bwami bwayo kandi ibahe iruhuko ridashira.

    U Rwanda rumaze imyaka irenga mirongo itanu rwarabuze amahoro biturutse ku macakubiri yaganje mu bana b’u Rwanda bitewe n’uburyo bubi bw’imiyoborere ya repubulika, n’abategetsi uko bagiye basimburana kuva repubulika yajyaho, bagizwe babi n’ubwo buryo bw’imiyoborere ya repubulika.

    Abo bategetsi bashyize imbere ivanguramoko kuva repubulika yajyaho mu buryo butemewe n’amategeko ku itariki ya 28/01/1961, bishingikirije ayo macakubiri kugirango barambe k’ubutegetsi, n’ubu niko bigikomeza.

    Abagize imbaga y’inyabutatu (abatwa,abahutu,abatutsi) ntabwo bigeze bagira amahirwe yo kwicara ku meza amwe ngo barebere hamwe ibibahuza, dore ko ari nabyo byinshi kurusha ibyo batumvikanaho, ngo babyuririreho bubaka u Rwanda rwababyaye.

    Ibibatanya, cyane cyane bishingiye k’ubutegetsi n’imicungire y’igihugu cyabo bose ntibabishakire umuti nta n’umwe uhejwe, ni impaka zihoraho. Izo mpaka zibaho no mu bindi bihugu , zikemuka binyuze muri Demokarasi isesuye, aho buri wese avuga uko abyumva kandi abyemera ntabizire.

    Mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, twemera ko nta munyarwanda ukunda u Rwanda kurusha abandi banyarwanda. Ikidutandukanije ni ukuntu buri wese yumva igihugu gikwiye gutegekwa.

    Kutagira urubuga rwo kuvugiramo, no gushakira hamwe umuti w’ibibazo abanyarwanda bafite, byatumye buri gihe ihinduka ry’ubutegetsi ryararanzwe no kumena amaraso menshi y’inzirakarengane.

    Mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 1959, Umwami Mutara Rudahigwa amaze gutanga, u Rwanda rwari rukiri mu maboko y’ababiligi, hemejwe ko kuva icyo gihe u Rwanda rugiye kugendera ku bwami bugendera ku itegekonshinga, nkuko mu Bubiligi byari bimeze, ari nako bimeze ubu.

    Byasobanuraga ko Umwami nk’umukuru w’igihugu ari uw’abanyarwanda bose, ko ari inkingi y’inyabutatu nyarwanda, ko ubutegetsi bubaye ubwa rubanda izajya iburagiza abo ishatse binyuze mu matora adafifitse.

    Niyo mpamvu Umwami Kigeli Ndahindurwa yasezeranije abanyarwanda ku itariki ya 09/10/1959, imbere ya vice-gouverneur wari uhagarariye ububiligi bwari bukolonije u Rwanda ko azaba Umwami ugendera ku itegekonshinga, Umwami utari hejuru y’amategeko ahubwo ugendera ku mategeko, Umwami usimburwa bitanyuze mu bwiru ahubwo hakurikijwe amategeko yanditse kandi azwi na buri wese, Umwami utivanga mu mitegekere ya guverinoma ya buri munsi aho ubutegetsi buba mu maboko y’abo abaturage baburagije binyuze mu matora adafifitse.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ubwami bugendera ku itegekonshinga ni bwo nkingi y’ubumwe bw’abanyarwanda, nibwo bufasha rubanda kwikemurira impaka zivutse ntawuhejwe kandi ntawubujijwe kuvuga ikimuri ku mutima, nta bwoko cyangwa akarere ubwami bugendera ku itegekonshinga butonesha.

    Ubutegetsi bwa Repubulika bwagiyeho abanyarwanda batarabona urubuga rwo kuganira ku micungire y’igihugu cyabo. Ubutegetsi bwagiyeho abanyarwanda bamwe barahunze bari hanze y’igihugu bityo bakaba batarabonye uburyo bwo kuganira n’abandi ku micungire y’igihugu cyabo.

    Ubutegetsi bwagiyeho Umwami Kigeli Ndahindurwa wari umaze gusezeranya abanyarwanda kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga yirukanywe n’ababirigi bayoboraga u Rwanda bidaturutse ku bushake bw’abanyarwanda.

    Abanyarwanda bafite inyota yo kumenya ukuri.

    Ingaruka zakurikiyeho, haba muri Repubulika ya mbere, haba muri Repubulika ya kabiri, no muli Repubulika iriho uyu munsi ni umwiryane hagati y’abana b’u Rwanda.

    Ni amaraso menshi amaze kumeneka, amaraso y’abanyarwanda b’inzirakarengane.

    Ni ubuhunzi budashira ku bana b’u Rwanda bakwiriye isi yose.

    Mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK twemera ko kwubaka inzego z’ubutegetsi buri munyarwanda wese yibonamo ariyo nzira yonyine rukumbi ituganisha ku mahoro arambye.

    Twemera ko nta muntu w’igihangange ubaho, nta n’ugomba kubaho kuburyo abandi babura agaciro, ntibagire ijambo.

    Twemera inzego zihuriweho na benshi nta n’umwe uhejwe, twemera ubutegetsi bunyuze mu matora atari aya nyirarureshwa, hamaze kubaho ibiganiro bitaziguye kandi bidaheza ku mahano yabaye iwacu, buri wese akavuga intimba imuri ku mutima, ukuri kumaze kujya ahagaragara, abakoze ibyaha bakabihanirwa cyangwa bagasaba imbabazi, abarenganijwe bakarenganurwa.

    Ngiyo impamvu twahagurutse turi benshi dushaka ko mu Rwanda Ubwami bugendera ku itegekonshinga busubizwaho, kuko niyo nkingi ya mwamba inyabutatu nyarwanda itezeho ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, ubutabera bwunga, demokarasi idafifitse no kwishyira ukizana kwa buri muturarwanda.

    Nyuma y’ibyo, ni ho ubutabera kuri buri wese, ubwumvikane, amahoro arambye, bizasesekara mu Rwanda.

    Ni nyuma y’ibyo abanyarwanda twese dushobora kujya mu mashyaka dushaka kandi twihitiyemo nta gahato.

    Ni nyuma y’ibyo dushobora kujya mu matora dukurikiye ibitekerezo.

    Ni nyuma y’ibyo impunzi zizataha ntawe uzihatira gutaha, kandi umunyarwanda akaba mu Rwanda rwe ntacyo yikanga.

    Ngiyo imicungire y’igihugu twifuza, ngiyo inzira nziza tugomba gutegurira abana bacu, aribo Rwanda rw’ejo.

    Nidushyira twese imbaraga zacu hamwe, tukareka urwango n’inzigo, tukareka irondakoko n’irondakarere, tukareka umuco mubi wo kudahana abagizi ba nabi, tukareka umuco mubi wo guhora, tukareka gutekereza ku nyungu zacu bwite gusa zonyine, tukareka kwirata no gusuzugura abandi, u Rwanda twese twifuza tuzarwubaka rutengamare, tuzarwubaka rutembe amata n’ubuki.

    Mugire ubwami bugendera ku itegekonshinga i Rwanda.

    Eugene Nkubito
    Chairman
    Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

    Comments are closed.