Ikibazo cy’inyandiko yanyitiriwe itari iyanjye: Prosper Bamara

Ku italiki ya 21 nyakanga 2016, ibinyamakuru TheRwandan/Umunyarwanda na Rugali byasohoye inyandiko igaragaraho ko yanditswe na Prosper Bamara: https://www.therwandan.com/ki/perezida-kagame-paul-kudata-muri-yombi-perezida-wa-sudan-omar-al-bashir-ipfobya-rya-jenoside/ ;
http://rugali.com/perezida-kagame-paul-kudata-muri-yombi-perezida-wa-sudan-omar-al-bashir-ipfobya-rya-jenoside/

Nkibibona ntibyanshimishije, kuko ibitekerezo byanjye ndabyemera nkabihagararaho, ariko nibaza ko atari byiza kwitirirwa inyandiko cyane cyane ifite cyangwa se ishobora kugira uburemere mu byo ivuga n’abo ibivugaho, ku mpamvu z’ibiyikubiyemo. Biba bibi iyo icyo igamije nyiri ukuyitirirwa atanakizi.

Nabitinzeho, nibaza ko niba atari umuntu twitiranwa amazina yombi, ubwo byaba ali uwahisemo « pseudo » ifata amazina yanjye yombi. Nkomeje gutekereza, nibajije ko atari ko bimeze, mpitamo gusaba ba nyirugutangaza inyandiko kumenyesha abasomyi babo ko atari jye.

Ku italiki ya 29 nyakanga 2016 nandikiye bitaziguye ubuyobozi bwa TheRwandan na Rugali.com, mbamenyesha ko inyandiko basohoye ku binyamakuru byabo atari iyanjye, kandi ko bagomba kubimenyesha abasomyi babo, urujijo rukavaho, ndetse bakayivana no ku mbuga zabo/Ibinyamakuru byabo.

Mu gihe rugali.com ntacyo yakoze, TheRwandan yo yaranyandikiye yisegura ko amakosa ashobora kuba yaraturutse mu bwanditsi bwayo, ko habayeho kwitiranya amazina, ko bibaza ko na Rugali yaba yarakuye iyo nyandiko kuri TheRwandan, kandi ko inyandiko yahise ikurwa ku rubuga rwa TheRwandan.

Ku italiki ya 30 nyakanga 2016, nashubije TheRwandan nshima ugusaba igisubizo bampaye no kwakira ukwisegura kwabo aliko mbibutsa ko ibyo bidahagije, ko ahubwo ibyo banyandikiye bagomba no kubishyira ku rubuga ahagaragara, bikamenyeshwa abasomyi bose.

Kugeza uyu munsi wa none nta cyakozwe, nkaba mpisemo kongera kwibutsa abayobozi b’ibi binyamakuru byombi gutangariza abasomyi babyo iby’iyi nkuru, mu gihe niyambaza n’indi miyoboro mu kumenyesha ababa barasomye iyo nkuru bose ibyayo.

P. Bamara
04 kanama 2016