Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje ariko mu by’ukuri hakaba hiyamamaza Kagame gusa, biratangaje, biteye isoni n’ikimwaro kuba akomeje kwiyamamaza kubo yabujije amahwemo, abo ahekura n’abo atigeze agira na kimwe agezaho.
Kuba Kagame akenera amajwi akegera abaturage ba giseseka ni igihamya ko nawe ubwe azi ko ari bo bene igihugu. Yakabaye azi ko igihugu ari icya ba baherwe atumira muri Kigali Convention Center, yari kuba yarongeye kubahamagara akabiyamamazaho, cyangwa se iryo yamamaza akarikorera muri iyo KCC , za Marriot, ingoro ya Cyama i Rusororo, n’ahandi hitwa ko hahenze kandi hasirimutse.
Ariko se kuki ajya kwiyamamariza ku mbuga z’abaturage, mu mataba no ku misozi? NI uko azi neza ko bariya ari bo bene igihugu.
Ese ni kangahe asuye ikiryamo cy’inzovu cyangwa Gisagara? Nta na rimwe, buri gihe ahibuka gusa ari uko agiye gusabirizayo amajwi. Kuki atayasaba Nyarutarama, Kibagabaga na Kiyovu ko ariho twumva ngo yateje imbere?
Ajya kubizambya agira atya atangira kwiyamamariza iwabo mu Ruhango, mu gakaritsiye atanagejejemo umuriro batanagira amazi meza, bagitunzwe na za kano. Kuki atazirikana aho yavutse? Kuki ajya gupfundikira iby’ahandi iby’iwe bita imitemeri?
UMWANYA ABURA MU MYAKA IRINDWI AWUBONA ATE MU MINSI 20?
Yirirwa araza abaturage ba giseseka mu nzira ngo baze kumuramya bamubeshya ko bazamutora, bakazinduka iya rubika, imbeho ari yose, ikikiranwa n’izuba ry’igikatu n’ivumbi rugeretse, ngo bategereje Nyakubahwa uba yirenza imireti ageretse akaguru ku kandi, ngo ategereje ko abambari be bamubwira ko imisozi yuzuye abantu ngo abone guhaguruka i Kigali!
Ese aba baturage ko iyo yabasuye bakamugezaho ibibazo byabo ntacyo abamarira, ahubwo akanabakumira ngo batamubaza, aterwa n’abahe bazimu bamusaba kujya kubasabirizaho amajwi? Ko atajya asura Karongi muri gahunda z’akazi ngo abatege amatwi, atinyuka ate kujya gusabayo amajwi?
Ese ko Kagame abura umwanya wo kugera mu Turere 30 mu myaka irindwi, ahubwo ugasanga hari utwo agezemo nk’inshuro 10 muri iyo myaka (Nka Nyagatare), uwo mwanya abura mu myaka irindwi, byasobanuka bite ko awubona mu byumweru bitatu byo kwiyamamaza, akazenguruka twa turere twose?
ATINYUKA ATE KUJYA MURI NYABUGOGO YICIYEMO ABAZUNGUZAYI AGATWIKIRA ABACURUZI
Biteye na none isoni n’ikimwaro, kuba amaze kwica abazunguzayi barenze batanu muri Nyabugogo, akaba yazindukiye kubatetaho?
MU bateraniye kuri Nyabugogo uyu munsi, harimo n’abo yatwikiye mu Gakinjiro ka Gisozi, harimo abo yatwikiye aho kwa Mutangana, no hakurya mu Gatsata. Abafitiye mpuhwe ki, kandi zivuye he? Ese kuki aba atiyamamarije muri ya makaritsiye atajya abamo inkongi?
Nyabugogo niho inkoramahano za Dasso n’ibiharamagara by’abapolisi bataye umutima muntu n’abandi bicanyi birirwa bacura bufuni na buhoro umuntu ugerageza kwiteza imbere ahereye kuri duke, none yagiye kubakina ku mubyimba?
Mu Bugesera nabwo yaherukagayo ajya kwiyamamaza muri 2010, ubu inzara irabamaze, amapfa ni yose, ibiciro byaratumbagiye. Kuki atabanza kubikemura ngo ajye kubiyamamazaho afite icyo ashingiraho?
Reka tubitege amaso, wenda azasoreza kampanye ye muri ya miturirwa yirirwa aratira Isi Abanyarwanda bicira isazi mu maso
Ishyari ngo mutahe!
Usibye ubugoryi ubona bariya baturage ibihumbi nibihumbagiza bamanuka nibiseke, inkongoro n’Uruhimbi, abandi bateze urugori, kugeza naho za Cameras zinanirwa no gufata amashusho kubera ubwinshi bwabo, baza batishimye?
Ko hari abandi bari muri opposition kuki batareka Kagame bakajya kwirebera abandi ?
Muba mwamanjiriwe, ikimwaro cyabakoze mukabura ibyo muvuga mukavuga ubusa.