Yanditswe na Frank Steven Ruta
Ubwo Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party), Dr Frank Habineza yajyaga kwiyamamariza i Rwimiyaga akimurwa inshuro ebyiri bikarangira yoherejwe mu irimbi akabyanga, hari hitezwe ko Komisiyo y’igihugu y’Amatora ibyamagana, igasaba abayobozi kwisubiraho, ariko siko byagenze.
Ishyaka Green Party rya Frank Habineza ryahise rimenyesha Komisiyo y’Amatora ikibazo bagize, bari batewe n’Umuyobozi wa FPR mu Karere ka Nyagatare, hamwe n’umuyobozi wa FPR mu Murenge wa Rwimiyaga. Aba bombi kandi ni nako bafite imyanya y’ubuyobozi ku rwego rwa Leta, ihuye n’iyo bafite ku rwego rw’ishyaka FPR.
Abanyamakuru bakomeje kubibaza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntiyagira icyo ibikoraho, ariko kera kabaye, Prof Kalisa Mbanda uyobora iyi Komisiyo yashyize atangariza Royal TV ko ngo nta kosa ryabayeho mu kohereza Frank Habineza kwiyamamariza hafi y’irimbi.
Mu gihe Frank Habineza avuga ko bari baramenyesheje akarere ku gihe gikwiye, ntikabahakanire cyangwa ngo kabamenyeshe ahakwiye n’ahadakwiye, ahubwo bagahitirwamo i Bugaragara aho abaturage batinya kugera kereka igihe baje gushyingura.
Perezida wa Komisiyo y’amatora Kalisa Mbanda wari witezweho kwihaniza abayobozi bakora amakosa nk’ayo, ahubwo yabashyigikiye avuga ko ikosa ari iry’abakandida ngo baba batarumvikanye neza n’abayobozi b’aho bajya kwiyamamariza, bigatuma kwiyamamaza kwa bamwe bizitirwa.
Ni ku nshuro ya kabiri Frank Habineza atabashije kwiyamamaza, kuko no mu Karere ka Kamonyi ubwo yateganyaga kujyayo yabwiwe ko hari hamaze guhabwa ishyaka FPR ngo rihamamarize umukandida waryo.
I Nyagatare kandi uretse no kutahiyamamariza, yahahuriye n’abamotari benshi baje bamusakuriza, bavuza amahoni banikoreye imiba y’ibyatsi n’ibigunda byo kwiyitirira ibidukukije, bagiye bamwitambika ubundi bakazamura ibirango bya FPR, bikagaragara nk’igikorwa cyari cyapanzwe gityo ngo bamuburizemo.