Impaka zabaye urudaca mu bujurire bwa Cyuma Hassan (Niyonsenga Dieudonné)

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Rukiko rw’Ubujurire mu rubanza rwa Cyuma Hassan impaka zabaye urudaca, ubushinjacyaha bugaragagaza uburyo uyu munyamakuru yiyitirira umwuga w’itangazamakuru nawe agaragaza uburyo kuba umunyamakuru mu Rwanda bitavuze gutunga ikarita “Press Card’ ya RMC kuko uru rwego rukora kinyeshyamba nta tegeko na rimwe rirushyiraho.

Kuri uyu wa mbere Tariki 21 Gashyantare 2022, Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi cyane ku izina rya ‘Cyuma Hassan’ akaba n’umuyobozi w’umuyoboro wa Yotube Ishema TV yari mu Rukiko rw’Ubujurire nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka irindwi n’Urukiko rukuru.

Uyu munyamakuru wahamijwe n’Urukiko Rukuru ibyaha birimo icyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, Kwiyitirira umwunga w’Itangazamakuru, kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi hamwe n’icyaho cyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Ahawe ijambo n’umucamanza ngo avuge impamvu yatumye ajurira,  Cyuma yakoresheje imvugo zikakaye kandi akavuga ashize amanga.Yabwiye Urukiko ko Urukiko Rukuru rwamuhamijwe ibyaha rushingiye ku mategeko y’ikigo kitakibaho kitwa Media High Council. Yakomeje avuga ko ibyaha byose yahamijwe ari ibihimbano byahimbwe na bamwe mu bayobozi kubera amafuti ndetse n’ibyaha bakoraga “Akabarega kuri Perezida Kagame” akoresheje umuyoboro we wa youtube “Ishema TV.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda “Nta tegeko rihari ritegeka buri Munyamakuru wese gutunga ikarita ya Rwanda Media Commission (RMC) kuko RMC nta tegeko rihari ryayishyizeho.  Ati “RMC ijyaho yari ishinzwe gusa gukiza amakimbirane yaterwa n’Umunyamakuru biturutse ku nkuru yakoze.”

“RMC ikora kinyeshyamba”

Ku bijyanye n’ikarita y’abanyamakuru, Cyuma yavuze ikarita y’abanyamakuru mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko yatangwaga na ‘Rwanda Media High Council’ none ubu icyo kigo  cyamaze gukurwaho n’Inama y’Abaminisitiri, akaba asanga rero RMC nta bubasha ifite bwo gutanga ikarita y’itangazamakuru cyane ko nta tegeko riyishyiraho. Ati “RMC ikora kinyeshyamba”.

Umushinjacyaha yahawe ijambo, avuga ko Niyonsenga n’abamwunganira birengagiza nkana itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru ndetse riha ububasha RMC gutanga uburenganzira ku bakora umwuga w’itangazamakuru.

Ati “Tariki 13 Mata2020 nibwo Niyonsenga yishyuye umusanzu wa Frw 20, 000 ngo yemerewe kuba Umunyamakuru wemewe ndetse agaragaza ko akorera Umubavu TV. Tariki 15 Mata 2020 nibwo ibyo ashinjwa byabaye. Nubwo yishyuye umusanzu mbere yo gukurikiranwa, ntiyari yahawe ikarita ya RMC imwemerera gukora umwuga, ibi bigaragaragaza nta shiti ko yakoraga umwuga w’itangazamakuru atabifitiye uburenganzira.”

N’ubwo bimeze bityo ariko, ngo Niyonsenga yari yarandikishije Channel ye muri RDB nk’ikigo cy’ubucuruzi (company), ibi akaba yarabikoze ubwo yiteguraga gusaba ikarita y’itangazamakuru muri RMC.

Umushinjacyaha ati “Kuba Ishema TV (Youtube channel) yari yanditse muri RDB, ikaba inatangaza inkuru kuri Internet dusanga ibyo bitaha uburenganzira Niyonsenga bwo kuba Umunyamakuru ngo anambare ikarita y’ubunyamakuru kuko nta burenganzira yabiherewe n’urwego rubishinzwe rwa RMC.”

Mu ntangiro z’Ugushyingo 2021 nibwo Cyuma yatawe muri yombi urukiko rukuru rumukatiye gufungwa imyaka 7.

Twabibutsa ko no mu mwaka wa 2020 Cyuma yari yatawe muri yombi, icyo gihe yaregwaga ko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19.  Cyuma we yavuga ko yari mu kazi k’itangazamakuru ariko urwego rw’abanyamakuru RMC rukaba rwaramwihakanye ruvuga ko rutamuzi ku rutonde rw’abakora uyu mwuga mu Rwanda

Yafunzwe mu gihe cy’amezi 11 ariko arekurwa ahanaguweho icyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gusa ubushinjacyaha buhita bujuririra urukiko rukuru.

Niyonsenga Dieudonne yamenyekanye cyane kuri Televiziyo Ishema yashinze ikorera ku murongo wa YouTube. Bimwe mu biganiro bye byakunze kwamaganwa n’abari mu butegetsi basanga bigamije kwangiza isura y’igihugu, intore zikoresha urubuga rwa Twitter zimusabira gufungwa birakorwa.