Yanditswe na Albert MUSHABIZI

U Rwanda  rumaze kumenyerwa, mu bucuruzi bw’abantu bwambitswe isura y’ubutabazi; bwo mu isi ya none! Ubucuruzi bw’abantu buhwanye no kubateza akaga, ku nyungu runaka; maze amakuba akabagwirira abagwabiza, mu gihe abayihishe inyuma bo, bayabaramo igishoro kizababyarira inyungu y’umurengera mu gihe kiriho cyangwa se cy’ahazaza! Kuva ku mpunzi z’Abanyekongo mu ntambara 2 zayogoje Kongo kuva mu mwaka w’1996. Yewe ndetse n’impunzi  z’Abarundi kuva mu igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Prezida NKURUNZIZA mu w’2015. Izi zose u Rwanda rukaba rwarazifasheho ingwate zo n’inyeshyamba zo guhungabanya ibihugu byombi. Izi mpunzi z’ibihugu byombi zikaba na “pépinières” zo gusaruramo abasore bo gushora mu ntambara zidashinga ibyerekezo… 

Twongera kubona na none Inkotanyi mu bushabitsi na Israheli, rurwanira abimukira birukanwaga muri icyo gihugu, ku kamiya gashyushye kandi gafatika. Inkotanyi na none zitsindira ikiraka cyo kwimurirwamo abimukira bari barakwamiye muri Libiya. Mu minsi ishize naho, twumva u Rwanda mu bushabitsi na Denmark, mu kwimurirwamo abasaba ubuhungiro muri icyo gihugu batifuzwayo, ngo bajye batunganyiririzwa amadosiye yabo yaka ubuhunzi bwa burundu, bakambitse iyo gihera mu rw’Imisozi igihumbi… None ubu icyashara gishyushye ni icy’impunzi ziva muri Afganistan.

Impunzi zihunga ubutegetsi bushya bw’Abatalibani ni bande, kandi se kuki bari imari ishyushye kuri Leta y’Inkotanyi!?

Leta y’Amerika yari itangiye kwitarura u Rwanda mu myaka ya vuba aha, yararurekeye kwivurugutana n’umukomisiyoneri wayo, ariwo u Bufransa! Nyuma y’aho iki gihugu gitangiye guhindura umukino wacyo mu bihugu by’abarabu, aho cyari cyarigize umupolisi ku gatuza; cyaje kwibona gisiga abambari bagifashije umukino mu kangaratete, mu ntangiriro z’uku kwezi. Ibyo ni aho igihugu cya Afganistan cyongeye kwigarurirwa n’Abatalibani bahoze kera ari abambari ba US, bakaza kudacana uwaka, kubera impamvu zo kudahamya neza mu nyungu zacyo (US).

US cyiyumvishije ko gifite inshingano kuri abo bambari bacyo b’abafugani, biganjemo abanyapolitiki, abasirikari, abakozi ba Leta n’imiryango yafashaga US n’ibihugu byari bigiteye ingabo mu bitugu, kwigarurira igihugu cya Afganistan, mu bukoloni bw’indi sura, y’igihe cya none. Abo bambari bakaba baratunguwe no gufata Leta kw’Abataliban badacana uwaka, bakadagadwa bakeka ko batabacira akari urutega. Prezida Joe BIDEN yarahiye ko kuba Abatalibani bigaruriye Afghanistan mu gihe gito kandi gitunguranye, bitahindura umugambi wabo wo kugisohokamo, ko ibyago bahagiriye bihagije ubutongera kwijandikayo, ko cyakora bazafasha mu guhungisha abafitiye impungenge ku mutekano wabo ku ngoma nshya, bahanganye igihe kitari gito. Gusa kubera ko amategeko agenga abimukira yasize adadiwe n’ingoma ya Donald TRUMP; US bikaba bigomba kugisaba gushaka ababa bacyakiriye izo mpunzi, ngo bakiranuke n’ayo mategeko, mbere y’uko bajya kubatuza iyo muri Amerika! Nguko uko US cyegereye Inkotanyi mu bihugu 13 kuri iyo “deal” ishyushye; nazo ntizazuyaza na cyane ko zitajya zishidikanya kuri “deal” yinjiza akamiya uko yaba kose, kubera ko mu myumvire yazo, ingaruka zihonda rubanda giseseka, zinjije agatubutse gashiririra mu mifuko y’ibikomerezwa, si izo kuraza ishinga!

Kugeza ubu ubutegetsi bushya bw’Abatalibani bwo, bukaba butiyumvisha impamvu abahoze ari abategetsi n’abakorana na US bakomeje kubahunga; kandi barashyizeho imbabazi rusange. Aba rero bahunga bakaba ari ba bandi n’ubundi batigeze bashyira umutima hamwe, ubwo US cyatangiraga imishyikirano n’Abatalibani, kigasinya amasezerano y’amahoro Prezida Donald TRUMP yashyiriyeho umukono i Doha muri Quatar muri Gashyantare 2020. Uko kudashyira umutima hamwe, bisobanuye ko n’ubwo Abatalibani bafashe igihugu byihuse mu buryo butunguranye; n’ubundi benshi mu Abafugani bafatanyije n’Abanyamerika kubarwanya, ndetse abandi bakabakorera, batari bashyize ibirenge hasi. Aba bose bari biteze ko ibintu bishobora kuzaba bibi, na cyane ko bari bazi neza mu mitima yabo, ko US gishaka kuzibukira k’ubwo kunanirwa no kubona ko kigumye mu ntambara n’Abatalibani, yazaba iy’iteka! Hari n’abatashiraga amakenga US ko cyaba gifite icyo kiyubikije, mu masezerano y’ibanga yihishe inyuma y’ayatangajwe mu mpapuro, ahari wenda kikaba gishaka ko zihindura imirishyo, ngo kikoranire bya rwihishwa n’Abatalibani berekanye ko ari abatagwabira!

Aba tubona bahunga Afganistan mu minsi ya none, bakoreye agatubutse, intambara yayogozaga abandi bo ibabera umugisha, wo kuzamura imibereho no kwikungahaza mu mishahara myiza, no gusahura igihugu kiyobowe mu kavuyo; bafata umwanya wo kuzigama umutungo wabo mu buryo bwizewe busabagiye nko muri za “cryptocurrencies”, abandi basumbuyeho ubushobozi bashora mu masosiyete yo hanze y’igihugu imigabane ibungukira, abarengeje aho batangiza amasosiyete mu bihugu bifite umudendezo, yo kubungabunga no gutubura ubutunzi bwabo. Aba Inkotanyi ziteze kwakira na yombi, si rubanda giseseka ruhunga amasasu, ni amakombe y’abagaga, ni abategetsi, ni abawofisiye bakoze “ikofi” aka ya mvugo yateye, ni abahanga bari aba “cadres” muri za NGOs, aba “agents” bafashaga ba mpatsibihugu kuyogoza igihugu cyabo…

 Aba barimo bahunga kandi bafite ubunararibonye mu ibigendanye n’Iterabwoba, ya turufu irishwa n’Inkotanyi mu minsi ya none. Twibutse ko abafite aho bahurira n’Iterabwoba, bakunze kuba abanywanyi b’Inkotanyi, ugasanga abanzwe mu bihugu runaka, Inkotanyi zo zibakirana yombi, bakaza bagafatanya ubushabatsi muri iyi ngeri nshya y’ubushabitsi idasobanukiwe na benshi, naho ibindi bihugu biyoborwa n’abagaragu ba rubanda, bikayitinya nk’ingeri y’ubushabitsi bw’umwanda, bwazakururira ibihugu byabo ingaruka mbi cyane, zitaguranwa amagana y’ibihe biriho! Aba barimo bahunga, kandi  bakunze kurangwamo abakora ubushabitsi butemewe mu ruhando mpuzamahanga, burimo ubucuruza abantu, amahembe y’inzovu, amabuye y’agaciro avamo intwaro za kirimbuzi, ikwirakwiza ry’intwaro, intwaro, imitungo kamere yibwa mu bihugu by’Afrika birimo intambara cyangwa biyobowe n’ubutegetsi bw’abajura…

Inyungu z’Inkotanyi se zaba zitsitse he muri iyi “deal”?

Iyi “deal” hari akantu ije kongera mu mubano wa US n’u Rwanda utari umeze neza; n’ubwo bwose bitavuze ko hari iby’ikirenga cyane. Gusa ibi Inkotanyi ntibizabuza umusaruro zibibyaza, nko kwigira “bajeyi”, nka birya tuzimenyereyeho ngo niba mutwangiye ibi, natwe turava aho twacungaga amahoro! Nta gitangaje wumvise mu bihe biza zirimo ziraza i Nyanza, ngo niba ibi n’ibi byanzwe, za mpunzi za Afganistan babikiye US barebe ahandi bazerekeza, mu gihe ibihugu byinshi bizitinya nk’agapfunyika ka kabutindi! Icyakora ubusanzwe mu bindi bihugu, ubushabitsi bw’impunzi ni umusanzu uboneka mu iterambere nk’uko tubyisomera ku rubuga rwa observer.ug no ku rubuga rwa BBC.com. 

Inyungu z’Inkotanyi na none ukwinjiza agatubutse, ko gucumbikira aba bantu, badasanzwe. N’ubwo iyo ushyize amagambo akomatanye ya “hotel” na “Rwanda”, muri moteri y’ubushakiro bw’ingingo ya “google”, wahita wibonera inkuru z’”intwari ya filimu ‘Hotel Rwanda’”, icunagurizwa mu nkiko z’ubutabera macuri mu Rwanda; mu gihugu cya Uganda mu minsi ya none ho si uko!  Wahita wisomera nk’aha , ko izi mpunzi zizatuzwa mu mahoteri y’inyenyeri eshanu, aho buri umwe agendaho ku buryamo bwa buri munsi amadolari y’Amerika ari hagati ya 200 na 500, washyiraho ibindi akenera ku munsi, ugasanga aratakazwaho akabakaba cyangwa arengaho ku madolari y’Amerika 1000 ku munsi! Aya yose akaba agomba kwishyurwa na US, ku bwumvikane n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi! 

Aha ntidushyizeho izindi nyungu zo muri “logistics” harimo kuzivuza, kuzitembereza, ingendo, umutekano, abasemuzi, abaguides, abarimu n’ibindi bigenerwa impunzi zo kuri uru rwego…. Izi nyungu ntizari mbi ku gihugu nk’u Rwanda, nyamara iyo wibutse ba nyir’amahoteri azahabwa iki kiraka ari abantu bamwe kandi babarirwa ku ntoki, maze n’imisoro ibakomotseho, ikagirira akamaro abahawe umugisha wo gukama ku byiza by’igihugu babarirwa ku mubare wa ntawo, usanga nta nyungu kuri rubanda giseseka!

Nk’uko twabivuze haruguru izi si impunzi zisanzwe, ni abaherwe n’abari bakomeye mu gihugu, bazakenera “servisi” nyinshi mu gihugu zirimo amashuri, imyidagaduro mu bibuga n’amahoteli ahenze, ibibanza byo gukoreramo business, kubaka amazu ya business, ishoramali aho bahungiye… Nk’uko twabivuze na none inyungu za Leta y’Inkotanyi, zikazaba umurengera hagezweho bwa “Ubushabitsi bwo mu mwijima” bumenyerewe n’abantu bo mu bihugu byagize ibibazo nka biriya, birimo iterabwoba, intambara, umutungo kamere mujurano, ibiyobyabwenge, icuruzabantu (abacakara b’imirimo n’ab’igitsina), icuruza ry’imyanya y’abantu bishwe ku mpanuka ziteguwe (accidents scientifiques)… Ubucuruzi nk’ubu bukaba busanzwe buryohera Leta y’Inkotanyi, igiye kubona abafatanyabikorwa n’abashoramali beza!

Harimo n’imigambi ikomeye, yo kwimurira ibikorwa byari ku rwego ruhambaye mu gihugu, bikaza gukorera mu Rwanda, nk’uko tubyisomera ku rubuga rwa Radio Ijwi ry’Amerika. Iri shuri rizimurirwa mu Rwanda, rifite imiterere yihariye, mu gihugu nka Afganistani rishobora kuba abaryigagamo, uretse no kuba abakomoka mu nda y’ingoma, bari bafitiwe na gahunda zikomeye cyane, zaba zifite aho zihuriye na politiki y’ubutegetsi bwari muri Afghanistani. Uku ni nako izi mpunzi zari mu nda y’ingoma, zizimura ibikorwa bindi bimwe na bimwe birimo n’ibibyara inyungu, zaba iz’ubushabitsi bwemewe n’ubushabitsi bwo mu mwijima twasobanuye haruguru.

Ingaruka zizasharirira Abanyarwanda rubanda giseseka zikazaboneka zite, mu Rwanda ruyobowe gikotanyi?

Aba bantu US ibikije mu bihugu bimwe na bimwe, ngo mu gihe igitunganya iby’amategeko agenga abimukira yakanitswe na TRUMP, nta gihamya ko bizorohera ubutegetsi bwa BIDEN kubihindura; na cyane ko Abanyamerika nabo basa n’abarambiwe abimukira. Na nkanswe abateruwe kuriya. Ikindi US gishobora kubona inyungu, mu kurekera aba bimukira mu bihugu kibabikijemo, kugira ngo bizacyorohere kubifashisha gishyira igitutu ku butegetsi bw’Abatalibani, cyakangisha ko kizabafasha kwisuganya bakaza kubudurumbanya, na cyane ko hari intara zimwe na zimwe zigifitwe n’ingabo z’ubutegetsi buri guhungishwa, zitaragwa mu maboko y’Abatalibani. Aba rero baramutse babaye igihugu mu kindi, bazaba abanyamaboko, maze ukubajugunya mu Rwanda kwabo, kugasa na birya byo kwirukana uruganda rw’amashanyarazi-kirimbuzi “nuclear” mu bihugu bimwe, kubera gutinya ibara ryayakomokaho, bakaza kuyatwerera Abanyarwanda, ngo bo baziyîîmbire!

Abafugani ni abantu bateye ukwabo, cyane cyane iyo hari igitumye bagirana amakimbirane n’ingoma y’ubutegetsi bw’igihugu giciye bugufi nk’u Rwanda! Abantu bamenye inkuru z’ukuntu Prezida Laurent Desire KABIRA wa RDC yishwe ku mupango w’Inkotanyi, nyamara harimo n’akaboko k’Abarabu, kubw’umujinya w’amasezerano yabo KABILA yari yarateshutseho! Impinduramatwara yagejeje MUSEVENI ku butegetsi nayo, yagizwemo uruhare n’Abahindi bari bafitiye umujinya Idi Amini wari warabirukanye, na Obote babonaga ko adafite ingufu za politiki, zabaha ukwishyira bakizana, kandi bifuza ubutegetsi bafitemo uruhare! Aba barabu baje bavuye mu gihugu ari ibihangange, bashobora kuzakoma mu nkokora ikivi cy’impinduramatwara Abanyarwanda bari batwaje. Ibi bikaba byashoboka mu gushyigikira byimazeyo ingoma ya KAGAME bibonamo, cyangwa se mukuba bagira uruhare mu kwikiza KAGAME, bakimika indi ngoma igoye irimo abari ibyegera bya KAGAME.

Nk’uko bimenyerewe kandi, aba bashoramali benshi kandi bashya si umugisha kuri rubanda giseseka. Ni ukumeneshwa nta ngurane, ni ukononerwa “businesses” ngo zibise abashoramari banini, ni umurengwe, ni akato mu gihugu cyawe, ni amakuba, ni ubutindi-gasani…