Uruzinduko rw’Umuyobozi w’Ingabo za Tanzaniya mu Rwanda

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru aturuka i Kigali aremeza ko, kuri uyu wa 24 Kanama 2021, Umuyobozi w’Ingabo z’igihugu cya Tanzaniya (TPDF), Jenerali Venance Mabeyo ari mu ruzinduko rwe rw’iminsi ine (23-26 Kanama 2021) mu Rwanda. 

Uyu munsi tariki ya 24 Kanama 2021, Jenerali Vanance Mabeyo yagiranye umubonano na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Jenerali Majoro Albert Murasira,  nyuma yaho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Jenerali Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura.

Mu kiganiro cye, Jenerali Vanance Mabeyo yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi (TPDF-Tanzaniya na RDF-Rwanda). Yongeyeho ko uru ruzinduko rushimangira uruherutse gukorwa na Jenerali Jean Bosco Kazura muri Tanzaniya yongeraho ko gusurana ari ikimenyetso gikomeye cy’icyizere hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’ingabo za Tanzaniya n’abamuherekeje bunamiye abazize Jenoside yo muri 1994 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ndetse banasura inzu ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya jenoside. 

Minisitiri w’ingabo wa Tanzaniya kandi azasura ishuri rikuru ry’abayobozi b’ingabo na polisi rya Nyakinama n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, byose giherereye mu Karere ka Musanze.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko izi nzinduko z’abakuru b’ingabo z’ibihugu bya SADC mu Rwanda zifite aho zihuriye n’ibikorwa bya gisirikare birimo kubera mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique dore ko iyo ntara ihana umupaka n’igihugu cya Tanzania kandi hakaba Hari umubare munini w’abatanzaniya mu nyeshyamba za kislamu zatangije ukwivumbura muri iyo ntara. Amakuru atangazwa n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zirwanira mu ntara ya Cabo Delgado zivuga ko inyeshyamba zirimo zihunga zerekeza ku mupaka w’igihugu cya Tanzania ibi bikabxa byaba indi mpamvu yatuma habaho ibiganiro hagati y’abayobozi b’u Rwanda n’aba Tanzaniya baba ari aba politiki cyangwa igisirikare.

Nabibutsa ko abayobozi b’ingabo z’ibihugu nka Botswana, Zimbabwe, Angola baherutse mu Rwanda mu minsi mike ishize kuva Leta y’u Rwanda yatangira kohereza ingabo muri Mozambique.