“Indege ya HABYARIMANA, ndi mu bapakiye ibikoresho byayihanuye “: Major RUTAYOMBA

Major Rutayomba

Turi kumwe na none n’impunzi Major Rutayomba Théogène. Twababwiye ko twagiranye ikiganiro kirambuye, kuko nk’uko mudahwema kudutuma, mwifuza kumenya ukuri ku byabaye aho mutari muri, no kuganira ku nzira ndende y’uwo ariwe wese ushaka kuyisangiza abandi.

Turabashimira ibitekerezo mwatugejejeho bijyanye n’ikiganiro cya mbere twagiranye n’uyu Rutayomba Théogène, kandi turabizeza ko ubutumwa mwatugejejeho, tuzabusangiza abandi mu biganiro by’ubutaha.

Major Rutayomba wayoboraga ingabo zishinzwe kurinda Kayumba Nyamwasa, avuga ko guhanura indege ya Habyarimana bitari ibanga kuri we, dore ko ngo ari mu bapakiye ibikoresho byayihanuye.

Ese ko wumva byari byarizwe neza, batekerezaga ko nyuma y’iryo hanurwa n’iyicwa ry’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Juvenali Habyarimana n’abandi bayobozi bari kumwe, bumvaga amaherezo y’igihugu n’abanyarwanda bakirimo azaba ayahe ?

Uyu Ruratayomba akomeza guhakana yivuye inyuma ko we nta ruhare na ruto yagize mu bwicanyi bwakorerwaga abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu mu turere banyuragamo mu ntambara bashoje guhera tariki ya 01/10/1990.

Naho ku birebana n’inkotanyi zivangaga mu nterahamwe, igisubizo cye kirajimije, uretse ko avuga ko ibyo Rutaremara yavuze ngo nta gitangaje, kuko ngo mu nzego zose inkotanyi zari zaracengeye.

Uyu Rutayomba kandi akaba agaya imyitwarire ya Tito Rutaremara, adatinya kwita amazina agayitse, ngo kuko yemeye kuguma muri FPR itakiriho.

Ibindi ni muri iki kiganiro mwateguriwe na Agnès Mukarugomwa na Vestina Umugwaneza.

Ikondera libre, 03/05/2020.