INTWARI FÉLICIEN GATABAZI MU NGORANE Z’AKAZI KA LETA (1992-1994) 3/4 (lnkuru Nyayo, suite et fin)

Yanditswe na Victor Manege Gakoko

Victor Manege Gakoko

Mbere y’uko mbabwira inkuru y’ukuntu twakemuye ibibazo na ELECTROGAZ, ntandukire gato mbabwire ukuntu Gatabazi yakusanyaga akazi ka ministère n’akazi politique. Umunsi umwe nagiye kumureba ngo muzobanurire neza uko ikibazo cya ELECTROGAZ giteye n’impamvu umuyobozi wayo yigometse. Noneho tugeze hagati umuntu aramutelefona. Mu gusuhuzanya numva ari Frédéric Nzamurambaho, mbonye ntyo ndahaguruka ngo nsohoke bavugane neza. Gatabazi abonye mpagurutse ahita ambwira ngo ngume aho. Baravugana bararangiza, noneho anyuriramo muri make icyo Nzamurambaho yamushakiraga.

Ati: we na Twagiramungu, na Mugenzi (umenya yaranambwiye Nayinzira) bavuye kwa Premier Ministre Dismas Nsengiyaremye arabirukana ngo nibamuvire mu biro. Araseka cyane, ati: ibya politique biragatsindwa. Ati: tugomba kumukuraho byanze bikunze, MDR ikadushakira undi mukandida. Yongeraho ati: kugirango Mugenzi wo muri PL atadukoroga biraba ngombwa ko tumwemerera akinjira muri gouvernement kandi mbere twari twarabyanze. Amaze kunsobanurira ahita atelefona Twagiramungu, amubwira rwose ko umuti ari uwo gukuraho Nsengiyaremye wishyize hejuru y’amashyaka yamushyizemo. Mu minsi mike ikurikiyeho imbehe ya Nsengiyaremye baba barayubitse. 

Tugaruke rero turebe impamvu umuyobozi wa ELECTROGAZ (Donat Munyanganizi) yari yarigometse kuri Ministre Gatabazi. Urebye n’ibintu byahuriranye. Mbere y’uko Gatabazi agaruka muri MINITRAPE, mu buyobozi bw’ingufu twari dufite umushinga wo kuvugurura imiterere n’imicungire ya ELECTROGAZ (réforme institutionnelle), tugamije no gushyira ubuyobozi bwayo mu maboko y’abikorera ku giti cyabo. Uwo mushinga wari umaze imyaka itatu tuwiga, tuwufashwamo kandi na Banki y’Isi yose.

Ministre Gatabazi rero yasanze tugeze mu gice cya nyuma cyo kwaka ibiciro amasosiyeye mpuzamahanga yazobereye mu gucunga ibigo by’amashanyarazi n’amazi (appel d’offres). Sosiyete yegukanye iryo soko niyo yari kwihititamo abakozi bakuru b’abanyarwanda bungirije ababo, usibye umuyobozi mukuru wagombaga gushyirwaho na gouvernement, dore ko iryo soko Ministre Gatabazi yaritangiye abinyujije mu nama ya gouvernement. Yewe ndetse na FPR yari yabimenyeshejwe ntiyabyanga. Munyanganizi rero abonye ko atizeye kuzabona uwo mwanya yatangiye gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo cya gouvernement yitwaje ko sosiyete izaza izirukana abakozi.

Ni byo koko ELECTROGAZ yari ifite umubare w’abakozi urenga cyane twagombaga guhagarika kuko kubahemba byari bitangiye kuba ikibazo. Ni nimwe mu mpamvu ELECTROGAZ yari itangiye guhomba.

Icyo Munyanganizi yashakaga yagiraga ngo Ministre Gatabazi amwizeze ko izina rye ari ryo azatanga mu nama ya gouvernement ngo bamugire directeur général adjoint wa ELECTROGAZ kuko umwanya wa directeur général wari uw’umuzungu.

Umunsi umwe tugiye gukorera inama muri ELECTROGAZ ndi kumwe n’umuyobozi w’ingufu Marcel Nsabimana, turi kumwe kandi n’intumwa zavuye hanze, twasanze Munyanganizi yatwiteguye bidasanzwe kuko hari abakozi benshi ba nyakabyizi hanze basakuza cyane mu gipangu cya ELECTROGAZ. Tugitangira inama Nsabimana abona telefone ituma ahita agenda byihutirwa. Noneho atubwira impamvu ansaba ko ari jye umusimbura.

Munyanganizi nawe abibonye atyo yisubirira mu biro bye. Inama turayikora turarangiza, tugiye gusohoka dusanga ba bakozi badufungiye inzira bavuga ko tudasohoka kuko dushaka kubirukana. Basaba ko tugomba kubanza kubaha indishyi. Mbanza kujya kureba ushinzwe abakozi ati sibyanjye jya kureba directeur. Nti nyereka umubare w’amafranga bariya bakozi bagomba kwishyurwa. Arawumpa nsanga barawukubye inshuro eshatu ugereranyije n’imibare twari twarakoze mbere. Noneho njya kureba Munyanganizi, nti ibi n’ibiki muriho mudukorera. Arabyitaza ati si jye ni syndicat. Ndamubwira nti ibi bintu biragukoraho nutareba neza. Ati telefona Ministre Gatabazi umusobonurire uko bimeze. Ndamusubiza nti wamwitelefoneye se ubwawe. Ubwo abazungu bumiwe, baribaza ibyo aribyo batangiye no kugira ubwoba.

Noneho nsaba Munyanganizi ko ahamagara gendarmerie. Aremera arayihamagara. Haza Major gendarme n’abajandarme nk’icumi. Major ajya kubanza kubaza Munyanganizi ibyo ari byo, nyuma ansanga aho nari ndi n’abo bashyitsi arambwira ngo ntacyo yabikoraho kuko bitarimo imvururu.

Ntangira kurakara mbwira Major, nti niwanga ko dusohoka ndabwira za ambassades z’ibihugu aba bazungu baturukamo mbabwire ko wafatanyije na directeur kudufataho ingwate. Nti ntiwibeshye ngo utureke ngo tube hano izo nyenyeri barazihungura. Major asubira kureba Munyanganizi, amusaba ko aturekura tugasohoka. Munyanganizi yumvise ko ngiye gutelefona za ambassades abwira Major ngo naherekeze gusa abazungu abe aribo basohoka. Ati ariko Victor agume aha. Ndabyemera.

Abashyitsi bamaze gusohoka neza nta nkomyi njya mu biro bya Munyanganizi, ndamubaza nti umukino ukina ugamije iki, urakugeza kuki? Ati nakubwiye ngo utelefone Ministre Gatabazi uranga. Mbonye byarangiye neza, nti ndemeye ntiza telefone muhamagare. Ndamuhamagara mubwira uko byatugendekeye. Arambaza ati ni wowe rero otage usigaye aho, nti yego Monsieur le Ministre. Nti ibyiza ahubwo reka nguhe Munyanganizi mwivuganire.

Félicien Gatabazi

Gatabazi arantsembera neza neza, yanga kumuvugisha pe, ati mubwire ahubwo akuzane none aha (illico presto) kuri ministère niba adashaka gutakaza umwanya we. (Munyanganizi ntabwo we yari azi ko Ministre Gatabazi yari yarimaze kwirukanisha umuyobozi wa ELECTROGAZ mu nama ya gouvernement avuga ko yanze gukurikiza amabwiriza yatanze ngo ntategekwa n’umunyenduga).

Munyanganizi muhisha ko Ministre yarakaye ahubwo ko ambwiye ko tujyana kumureba, mbona aremeye. Ndamuseka cyane nti urarwiciriye nti ni wowe wadufasheho ingwate witwaza abakozi. Tuva mu biro bye byari kuri étage ya gatanu, tugeze hasi abakozi baravuga ngo jye ntaho njya. Arababeshya ngo yumvikanye na Ministre, ngo tugiye kumurebena.

Dufata imodoko tugana ku Kacyiru kuri MINITRAPE, tuhageze tujya muri secrétariat ya Ministre gusaba ko yakwakira Munyanganizi. Baradusubiza ngo Ministre yasohotse ngo ariko yasize atumye ngo directeur wa ELECTROGAZ agaruke nyuma ya saa sita.

Munyanganizi yahise yumva ko yaguye mu mutego, ahita yigendera. Nyuma nza guhamagara Ministre Gatabazi, nti twaje turakubura, aransubiza ngo yagiraga ngo amfunguze ati nta intention nimwe nari mfite yo kuvugana n’umuntu nkuriya ukinisha gufataho ingwate abakozi banjye.