INTWARI FÉLICIEN GATABAZI MU NGORANE Z’AKAZI KA LETA (1992-1994) 4/4 (lnkuru Nyayo, suite et fin)

Yanditswe na Victor Manege Gakoko

Victor Manege Gakoko

Kera karabaye Munyanganizi aza kurwara araremba ku buryo bagomba kumujyana kwivuriza i Burayi. Noneho antumaho ko anshaka ngo musange mu rugo iwe.

Ngezeyo ndatangara mbonye arimo sérum. Cyakora yaravugaga, ambwira ko ategereje umuganga umuherekeza bagahita bajya ku kibuga cy’indege.

Noneho, ambwira icyo yanshakiraga ko kwari ukugira ngo ambwire ko abantu benshi barimo n’abanyamahanga ko bamubwiye ko ndi umugabo n’umukozi bakunda.

Ndaseka nti urashaka kuntongoza rero! Nawe araseka, ati ariko nanamenye ko Gatabazi agufitiye icyizere cyane muri n’inshuti. Nti ibyo byo ni byo rwose. Ati noneho nagira ngo mugutumeho mw’ibanga (en privé).

Ndamwemerera mwizeza ko nzatumika. Ampaye ubwo butumwa nagize ikiniga, kuko byari bukubiyemo amagambo akomeye cyane. Ndiyumanganya ngo atabona ko ntangaye.

Noneho ndamubwira nti hari indi dosiye nanjye nifuza ko dukora ikava mu nzira. Ati iyihe? Ndamusobanurira ko abakozi be b’abayoboke ba MRNDD bahagaritse factures za sosiyete kandi yararangije akazi bikurikije contrat twayihaye. Nti kandi bafatanyije n’aba MINITRAPE bakora muri service yacu ndetse n’abo muri MINIPLAN. Ati tubigenze gute, nti hindura uwo mukozi wawe projet uyihe ingénieur numvikana nawe, maze muha izina. Nti naho muri MINITRAPE projet ni jye uyifata nsimbure uyifite ubu uduteza ibibazo. Arabyemera, turandikirana arasinya ndasinya. Mwifuriza urugendo rwiza no kurwara ubukira. 

Umunsi ukurikiyeho njya kureba Ministre Gatabazi mushyikiriza ubutumwa bwe. Singiye kumena amabanga y’abantu batabarutse ngo mvuge ibyari muri ubwo butumwa. Ariko icy’ingenzi cyari gikubiye muri ubwo butumwa cyo navuga ni uko Munyanganizi yizezaga Ministre ko ntacyababuza gukorana neza kandi ko atazongera gutambamira ibyemezo bye.

Félicien Gatabazi

Ubwo Ministre Gatabazi yarabwiye ati “Ok”, noneho mwereka na ya masezerano nagiranye na Munyanganizi agamije gukemura umushinga warangiye ariko sosiyete yawukoze ikaba yari yaranze kuwuha Leta kuko itishyuwe.

Amaze gusoma ayo masezerano yambwiye gutegura ibaruwa isubiramo ibyo twumvikanye akaba ari we uyisinyira ngo bihite bikorwa. Mu byumweru bibiri gusa uwo mushinga sosiyete yari yawumurikiye Leta.

Induru ziravuga ngo nafatiranye Munyanganizi arwaye musinyisha amakosa (bamwe ndetse ngo niganye signature ye). Bamenye ko Ministre Gatabazi we yemeye ko ayo masezerano ari yo, induru zari muri ELECTROGAZ no muri MINITRAPE zahise zihosha.

Nyakwigendera Ministre Gatabazi yatabarutse rero nta kibazo tugifitanye na ELECTROGAZ, ahubwo Munyanganizi jye twaranabaye inshuti cyane. Hagati aho Donat Munyanganizi nawe yaje kwitaba Imana; roho ye iruhuke mu mahoro. Yari umugabo w’umunyabwenge.

Urebye inzitizi zose zo mu kazi kubera ibibazo bya politiki Gatabazi yari amaze kuzikura mu nzira. Twariho twitegura kujya mu nzibacyuho n’ishema ryinshi n’icyizere ko amahoro agiye gusakara mu Rwanda. 

Gatabazi yemeraga ko igihe cy’amatora adafifitse nyuma y’inzibacyuho MDR na PSD zifatanyije zizatsinda MRNDD kuko naryo ryari ishaka rikomeye kandi rifite abayoboke benshi. Umugambi yashyiraga imbere kwari noneho ko opposition ijya ku butegetsi “in fine” binyuze mu matora.

Impamvu nahisemo kubabwira izi nkuru muri nyinshi nzi no muri byinshi nakoranaga na Gatabazi ni uko nagiraga ngo mbereke rwose ko gukora politiki bitoroshye, ko birimo “risque” nini cyane na ingratitude rugeretse kandi ko atari amagambo gusa ahubwo ko iherekezwa n’ibikorwa bifatika.

No muri PSD, ntibyari shyashya, Gatabazi yavugaga ko harimo ba opportunistes kandi ko afitemo abanzi n’abamurwanya. Yambwiye amazina amwe n’amwe ntashobora kuvuga ndetse bamwe baracyariho. Nibasome iyi nyandiko bamenye ko Gatabazi bamugandaguye abazi.

Ndibuka umunsi umwe Gatabazi yarambwiye ati urabizi Victor ko hari abantu muri PSD nawe bakurwanya. Nti abo se kandi bikanga iki ko nta myanya nshaka, nti “qu’ils aillent se faire foutre”. Ndamubwira nti urabizi jye aho kuza gutaramira iwawe mpakwa nahisemo et je vais continuer à “tenir le fort” au MINITRAPE Ati ntabwo bazi intambara turwana nazo mu kazi. Yahise yongeraho ngo ibi nanjye ntagiye kubirambirwa. Ati ibi byose nibirangira nzajya kwibera député iwacu i Butare. Yewe nabonanye nawe kenshi kandi mwigiraho byinshi.

Inkuru yo gukuraho Nsengiyaremye ku mwanya wa ministre w’intebe nagobetsemo, nashakaga kubereka ko no gufata ibyemezo by’ingutu mu rwego rwa politiki Gatabazi atabitinyaga kandi yabonaga umuti w’ikibazo iki n’iki bitamugoye. Ko ari umunyabwenge ntawabihakana.

Gukorana no gukorera (na) Félicien Gatabazi byaranshimishije bihebuje. Kuri jye ni Intwari kugeza yenda igihe amateka azanamugira Intwari y’Igihugu. Ariko kuba Intwari ya benshi mu banyabutare ibyo byo ntawe babirwanira.