ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE KIZITO MIHIGO N’ABANDI NKAWE BAZIRA AKARENGANE

Anastase Gsana

Kuva FPR – Inkotanyi n’abayishyigikiye bafata u Rwanda nyuma y’imivo y’amaraso y’abana b’u Rwanda yakomeje kugaragaza ugushaka kwimira, kwica, gufunga no kwigizayo uwo ariwe wese ugaragaje igitekerezo gitandukanye n’ibyo Perezida Kagame Paul na FPR – Inkotanyi ye bashaka cyangwa batekereza; iyo witegereje usanga umugambi bafite ari uwo gucecekesha abantu bose ( funga kimia), nti hagire utanga igitekerezo cyubaka kandi cyubaka u Rwanda n’abanyarwanda, nti hagire uvuga maze abanyarwanda bibere ba humiriza nkuyobore. Ubashije kuvuga yitwa umwanzi w’igihugu, igipingamizi, umujenosideri n’ibindi. Kubera iyo mpamvu Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryifuje kubatangariza ibi bikurikira ku karengane kamaze iminsi gakorerwa umuhanzi KIZITO MIHIGO n’abandi nawe bazira ibitekerezo byabo:

1. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, kubera amahame yaryo ashingiye k’ukuri no gukorera mu mucyo byo nkingi y’amajyambere  arambye, riramagana ifungwa ry’umuhanzi w’umuririmbyi KIZITO MIHIGO azira gusa ko yavuze mu ndirimbo ye ati: “abazize kwihorera n’urugomo rutiswe jenoside nabo ni abantu, nabo ndabazirikana, nabo ndabasabira”. Akongeraho ati: “ ndi umunyarwanda yari ikwiye gusimburwa na ndi umuntu”. Kizito yavuze ukuri, afite ukuri kandi ntabwo agomba kukuzira. Nta kibi yakoze uretse ibyaha FPR imuhimbira. Police ya leta ya FPR nimurekure atahe iwe mu rugo asure n’inshuti ze n’abavandimwe be uko abyumva.

2. Umunyamakuru wa Radio Amazing grace witwa Cassien Ntamuhanga hamwe n’umudemob Jean Paul Dukuzumuremyi nabo nibarekurwe batahe iwabo. Kuko  Leta  ya FPR yabafunze mu rwego rwo gutekinika dosiye yo guhimbira Kizito Mihigo ibyaha ngo bariya ni agaco ke bafatatanije umugambi wo guhirika leta ya FPR Inkotanyi no kwica bamwe mu bayobozi bakuru bayo. Muri wo mugambi leta y’u Rwanda  ibarega,  ibabeshyera  ko bawufatanije na RNC na FDLR.

3. Umuhanzi iyo akora igihangano ke arabanza agatera icyumvirizo sosiyete akoreye kandi akoreramo icyo gihangano cye. Ibyo umuririmbyi Kizito yaririmbye, ni impumeko iri mu banyarwanda mu gihugu hose no hanze yacyo. Leta ya FPR imaze gutangaza ko icyunamo gitangiye mu kwezi kwa mbere 2014 aho gutangira mu kwezi kwa kane, twanditse  ko “hari abatutsi benshi batangiye kwinubira icyunamo cyabo cyabonyine kandi bazi neza bagenzi babo b’abahutu nabo bagikeneye kuko bazi ababo bapfuye bazize jenoside hutu yakozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Zaire-Congo”.

4. Muri abo harimo umwenegihugu  munyarwanda w’umututsi witwa KAGUBARI Gilbert utuye mu mugi wa Kigali uherutse gufatwa nawe arafungwa azira ko yavuze ngo: “ubu rero bagiye gutangira byabindi byabo byo kurira” nkaho aribo bagira amarira bonyine. Aha Kagubari nk’umututsi wacitse kw’icumu aribaza impamvu hari abandi banyarwanda nkawe barokotse  jenoside hutu bo bakaba bagomba kuyarira ajya mu nda, batagira uburenganzira bwo kumenya nabo aho ababo bajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro, babibuke banabatangeho ubuhamya.

5. Hari kandi abaturage b’I Kibungo batatu: MUHIRE LAURENT, SINDIKUBWABO ASUMANI NA HABAMUNGU bafugiwe muri polisi y’i Kibungo bazira ngo “kujugunya mu musarani igitambaro kiriho ubutumwa bujyanye n’icyunamo”, ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside!  Biragaragara ko ari abahutu ari abatutsi, propaganda na siyasa za FPR zishingiye ku kinyoma n’urugomo bamaze kuzirambirwa. Bityo tukaba dushyigikiye abatutsi n’abahutu biyemeza gukora ibikorwa byo kwitandukanya n’iriya leta ya FPR kuko barangije kuvumbura ubwabo ko ari leta mbi ibategekesha ikinyoma, igitugu, iterabwoba, urugomo, kubambura utwabo, kubahimbira ibyaha no kubica.

6. Hari umusenateri witwa Panelope KANTARAMA (umuhutukazi) wirukanywe muri Sena y’u Rwanda azira akarengane k’uko yavuze aganira n’abandi ko atabona impamvu leta y’U Rwanda itagirana imishyikirano ya politiki na FDLR n’andi mashyaka atavuga rumwe na leta ya FPR Inkotanyi. Igitekerezo cye ni icyubaka u Rwanda si ikirusenya. Ahubwo Perezida Kagame wanga kwicarana n’abandi banyarwanda nkawe ariko bafite ibitekerezo binyuranye n’ibye ngo bicare hamwe bashakire u Rwanda ibusibizo birambye by’ibibazo by’ingutu rufite, ni we urusenya yibeshya ngo ararwubaka kandi arimo yubakira k’umusenyi ibizahirima ejo n’ejo bundi nk’uko umuhanzi Cecile KAYIREBWA amaze kubiribimba mu ndirimbo ye yise “Ubutumwa”.

7. Hari umudepite intumwa ya rubanda witwa Florence (umututsikazi) nawe wahuye n’akarengane azira ko yigeze  kuvuga aganira n’abandi ko Umukuru w’Iguhugu atari akwiye kujya atukana nk’abashumba atuka abanyapolitiki b’abanyarwanda nkawe ngo ni isazi azicisha inyundo, ngo ni imbwa, ibigarasha, abajenosideri, imburamumaro, inkozi z’ibibi, inkorabusa, inzererezi, injiji zize n’ibindi tutiriwe turondora. Uyu mudepite intumwa ya rubanda yarabizie yirukanwa mu nteko ishinga amategeko aza no kugera aho biba ngombwa ko ahunga igihugu cye ngo akize amagara ye kandi cyari kimukeneye.

Ibi  biragaragaza ko leta ya FPR abatayishimiye batayishaka banayizinutswe rwose bari mu byiciro byose by’abanyarwanda: bari mu batutsi,  mu bahutu,  mu banyarwanda bari mu gihungu imbere, mu banyarwanda baba hanze,  mu bategarugori n’abari, mu bagabo, mu basore n’inkumi, mu basaza, mu basenateri, mu badepite, mu basirikire, mu basivili, mu banyamugi nka Kagubari , mu banyacyaro nka bariya baturage b’i Kibungo, mu bikorera ku giti cyabo nka Ayabatwa Rujugiro, mu bahanzi nka Kizito Mihigo na  Cecile Kayirebwa , n’abandi mwese uko mwiyizi.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abanyarwanda bose gukomeza kwitandukanya n’iriya leta ya FPR  ari benshi cyane buri wese mu rwego arimo kugirango twese dufatanye guca akareganane mu gihugu, dukureho iriya leta iriho tuyisimbuze leta nshya ibebereye abanyarwanda bose (abahutu, abatwa n’abatutsi),  izira amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose, itagira uwo iheza, isangiza abanyarwanda ibyiza by’igihugu, maze u Rwanda rwacu rube mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n’umwe ushyizwe ku ruhande.

Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 16/04/2014

Dr.  Gasana Anastase, perzida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

Niba wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura ibitekerezo, email yacu ni

[email protected]