ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA KAMARAMPAKA IFIFITSE!

ITANGAZO N°007/PS.IMB/2015:

Rishingiye ku Nama y’Abaministri yemeje shishitabona amatora ya Kamarampaka azaba mu Rwanda ku italiki ya 18 Ukuboza 2015;
Rimaze kubona ko iyo Kamarampaka igamije gushimuta Itegeka Nshinga ry’u Rwanda;
Bimaze kugaragara ko iyo Kamarampaka ari umuhango kuko FPR yamaze kwimika mu Rwanda ubwami muri Repubulika;
Rigarutse ku cyemezo cya FPR INKOTANYI cyo kwanga imyigaragambyo y’amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali ahuriye mu Mpuzamashyaka CCP yari igamije kwamagana iyi Kamparampaka;
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere :

Ishyaka PS IMBERAKURI riramagana icyemezo cya FPR INKOTANYI cyo guhindura Itegeko Nshinga biciye muri Kamarampaka ififitse yatumijwe shishitabona mu rwego rwo gusisibiranya Abanyarwanda n’amahanga.Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko Abanyarwanda bahatirwa kujya muri Kamarampaka gutora ibyo batazi dore ko nta mwanya wabaye wo kubasobanurira ibikubiye mu Itegeko Nshinga bazatora.

Ingingo ya 2 :

Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira Abanyarwanda kutitabira iriya Kamarampaka ififitse cyane cyane ko ibizavamo bizwi.Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa Abanyarwanda ko iyi Kamarampaka ari umuhango kuko FPR INKOTANYI yamaze gufata icyemezo cyo kwimika mu Rwanda ubwami muri Repubulika !

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira amahanga cyane cyane ibihugu by’inshuti z’uRwanda kwamagana no kudahagaciro ibizava muri ariya matora ya Kamarampaka yo kuwa 17 na 18 Ukuboza 2015 kuko atazitabirwa n’abatavugarumwe na Leta ya Kigali kandi aribo bahagarariye imbaga nyamwishi y’Abanyarwanda.Aha kandi Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko iyi Kamarampaka yateguriwe mu mwijima ikazanabera mu gihu dore ko nta n’idorerezi z’amahanga zizayitabira ! Gukomeza kwinumira bifatwa nko gushyigikira no gutiza umurindi Leta ya Kigali mu kudadira urubuga rwa politiki.Ibi bikaba bishobora kuganisha u Rwanda mu kaga nk’uko tubibona i Burundi n’ahandi!Birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Bikorewe i Kigali,kuwa 16 Ukuboza 2015

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)