Amateka meza
Iyo usomye amateka isomo rya mbere uvanamo nuko hari ibikorwa kubera UBUNTU n’ubupfura (sagesse) bubiranga bijya mu mateka kuburyo atazibagiranwa. Ingero ni nyinshi ariko nagira ngo mvuge ku bantu babiri banditse amateka
Uwambere ni Willy Brandt. Umurwanashyaka wa SPD (Ishyaka riharanira imiberho myiza y’abaturage) Ari chancellier (Umutegetsi mukuru w’Ubudage) yasuye Pologne maze ajya kurwibutso rw’abantu bapfuye mu ntambara ya Hilter maze arapfukama. Ibi byahitswe byandikwa mumateka kuko yafashwe nk’umuntu udasanzwe. Nkurikije ko Willy Brandt, Hitler amaze gufata ubutegetsi, yahunze Ubudage kuko yabonaga ko Ubudage buguriwe n’ishyano. Mu gihe abamubanjirije gutegeka nyuma ya Hitler batigeze batinyuka gukora ibyo yakoze kandi barakoranye na Hitler, cyangwa bararuciye bakarumira igihe Hitler yakoraga amarorera rwe.
Urugero rwa kabili ni Nelson Mandela, umunyapolitike w’igitangaza wafunzwe na bagashaka buhake b’abazungu imyaka 28, bamwita ikihebe (terroriste), umuntu mubi wagombaga kwicwa ndetse bigasabwa n’abategtsi b’ibihugu byibihangage nka Dickey Chenney (umunyamerika) cyangwa M. Thatcher (wategeke Ubwongereza). Nelson Mandela yatunguye abantu bose, cyane cyane abamwangaga urunuka, igihe asaba abirabura kutihorera ahubwo kwakira neza ABAZUNGU babakandamije imyaka irenga 450. Asaba abazungu kutava muri Afurika yepfo ahubwo bagakomeza kwifatanya n’abirabura mu guteza imbere igihugu cyabo. Iyi myifatire ya Mandela yatumye n’abazungu bamwemera nk’umuntu w’igitangaza bityo aba yanditse amateka.
Amateka mabi y’u Rwanda
Amateka ariko atwigisha urundi ruhande rutandukanya n’u rwa Mandela: hari ibikorwa cyangwa imvugo zigayitse zijya mu mateka kubera uburemere bwabyo. Mu Rwanda izi ngero zikulikira zaranze abategetsi bacu kugeza na nubu.
Muri 1957 hasotse inyandiko yiswe Manifeste y’abahutu mubyo yasabaga harimo ko abahutu n’abatutsi basaranganya ubutegetsi. Iyo nyandiko yakurikijwe ni ibaruwa abategetsi b’abatutsi banditse bavuga ko abahutu n’abatutsi bapfana UBUJA n’UBUHAKE ko batumva impamvu bagomba gusangira ubutegetsi ko abavandimwe aribo basangira. Iyi nyandiko yizi ntagondwa z’abatutsi yagiye mumateka. Ikimenyimenyi nuko FPR iyo yigiza nkana ishaka gusenya Revolisiyo y’abahutu ubibutsa iyi nyandiko maze bakabura icyo bavuga. Bagakomeza kujijisha bavuga ingengabitekerezo ariko badatanga na citation nimwe ya Manifeste y’abahutu. Ntawabarenganya ntibigeze basoma Manifeste ya 1957 ariko bazi ko arimbi kuko ariy’ ABAHUTU.
Habyarimana asabwe gucyura Impunzi yivugiyeko uRwanda ari ruto ko ahubwo azasaba ibihugu duturanye kwakira impunzi nzahunze uRwanda. Intangondwa z’abahutu zibeshya ko Habyarimana yari munzira zo gucyura impunzi iyo ubibukije ibyo Habyarimana ubwe yivugiye bakora nkaho ntacyo bumvise.
Kagame w’ inararibonye muri byose (Economie, histoire, Informatique, ect…) nawe ari kwandika amateka atazasibana na gato mubyo yise ‘Ndi umunyarwanda’ aho atwigisha ko Umuhutu wese nuzavuka mumyaka ijana agomba kuryozwa ibyo Interahamwe zakoze mw’izina rye. Maze kwumva ibi bintu nibajije Karungu Dr. Kagame yariye. Ubusanzwe mumvugo yigira umuntu mwiza nubwo mubikorwa ari icyo twese tuzi. Kubona imvugo ye igendana n’ ibikorwa bye, byatumye nshaka kumenya ikibimuteye. Navuganye n’abantu benshi maze inshuti imwe irambwira iti erega iriya programme ngo ni igitekerezo cya Bamporiki hamwe na Rucagu babimugireyemo Inama, iyo nshuti irangiza ivuga iti: “Rucagu et Kagame qui manipule qui”? Bivugako yibaza ati ari Rucagu na Kagame ninde ukoresha undi? Namubwiye ko kubera ko INYUNGU zabo atari zimwe akari kera Izonyungu ziragongana (contradiction) maze bikabyare isupu ibishye. Abashaka kwumva uburemere bw’ ibi bintu muzabaze abahagaririye gouvernement ya Kagame mu ruhame ibyo batekereza kuri ‘Ndi umunyarwanda’. Umusizi w’umwanditsi Philibert Muzima yabajije inshuro zirenga eshanu Ambassadeur Nduhungirehe ku Imbona-Nkubone (‘Forum de discussion’) kucyo atekereza kuri iyi nyigisho ya Shebuja. Ubusanzwe Nduhungirehe utaripfana niyo arengera amafuti ya Kagame, kuri ‘Ndi umunyarwanda’ yakoze nkaho ntacyo yumvise, yigira nyoni nyinshi kuko azi uburemere bw’ibyo Rucagu na Bamporiki binjijemo Ikigirwamana Kagame.
Umwanzuro
Isomo ryanyuma niryo David Himbara yanditse avuga k’umudage w’umunyabwenge (philosophe) wavuze ko amateka atwigisha ko abantu benshi nta somo bavana mu mateka (‘On apprend rien de l’hisoire’) bishatse kuvuga ko amakosa amateka atwereka aca mu gutwi kw’ibumoso agasokera mukw’ iburyo.
Byandikiwe iMunich, le 19-06-2017
Venant Habiyambere