IYO TUTAVUTSWA UWO MWARI

By Jean-Jacques Bigwabishinze

Mwari wahangaye intare,
Ntukangwe n’umutontomo wayo,
Abantu bakagutangarira,
Umunsi utangaza ko uziyamamaza,
Wandemyemo icyizere.

Natekerezaga ko icuraburindi
Rigiye gutamuruka;
Nibwiraga ko ingoyi n’akangaratete
Noneho bigeze ku ndunduro;
Nabonaga ko ibibazo turimo
Bifitanye isano n’ubutegetsi,
Ko bitaje ari gatumwa.

Akarengane kabaye karande
Nibwiraga ko kagiye kuranduka;
Nari naragaruye icyizere,
Nuzuyemo akanyamuneza.

Nizeraga ko Kanama
Izatuzanira ihumure,
Ntidukomeze guhangayika
Mu ruhuri rw’ibibazo;
Umukuru w’igihugu mushya,
Akazaba umwari utwizihiye,
Maze umuhindo wahindukira
Ugasanga ingoma y’igitugu
Yaragiye nk’ifuni iheze,
Yarahiritswe n’abaturage
Mu byumba tw’amatora.

Iyo tutavutswa ayo mahirwe,
Uba warahundagajweho amajwi,
Ikinyoma cyaratsinzwe uruhenu,
Ubutegetsi budutsikamiye
Bwaragiye bwimyiza imoso,
Amaraso ntazongere kumeneka !

Tuba tuva ibuzimu tujya ibuntu,
Nta nzika, nta nzigo;
N’Inkotanyi z’amarere,
Ziba zishyira zikizana,
Zigasogongera ku byiza
Byo kubaho mu bworoherane,
Nta batsinze n’abatsinzwe,
Twitwa bene Kanyarwanda,
Umwihariko wa buri wese
Ntube intandaro y’amacakubiri;
Tuba dutahiriza umugozi umwe,
Ngo twubake u Rwanda,
Rwo ngobyi yaduhetse.

Iyo Kagame atagutinya,
Ngo akubuze kwiyamamaza,
Ubu uba waramutsinze;
Ni wowe uba uturangaje imbere,
Uducaniye itabaza,
Tutakigenda buhumyi.

Ubu abafungiwe politiki
Batikirira mu buroko
Baba baravuye muri uko kuzimu,
Baratangiye kwiyomora,
Batanga ibitekerezo byabo
Leta ntibashyireho iterabwoba,
Ngo ibace ururimi.

Ubu haba hariho gahunda
Ituma impunzi zitaha,
Ntizikomeze kwangara
Mu mashyamba ya Kongo
No mu mahanga ya kure.

Umukuru w’igihugu mushya,
Uwo mwari wo kwa Rwigara,
Aba yarabagaye ubucuti,
Yaratsuye n’umubano
Atihesha agaciro
Ngo akambure abandi.

Ububanyi n’amahanga
Buba bwaradukuye mu kato,
Duturanye neza
N’ibihugu bidukikije;
U Rwanda n’u Burundi
Biba bitakirebana ay’ingwe,
Byaragiranye imimaro
Ku mwaro wa Nyaruteja,
Mu Twicara-bami.

Ubu inuma y’i Burundi
Iba yaratumye ku y’i Rwanda
Iti «ha uguha,
Akebo kajye iwa Mugarura,
Imihanda y’imigenderano
Isubire ibe nyabagendwa,
Dusangire akabisi n’agahiye,
Nk’uko dusangiye ururimi !»

Haba hariho ingamba zifatika
Zo kunga abenegihugu,
Ngo nibamara gushira igihunga
Bagirane igihango
Cyo kudahemukirana ukundi
Mu gihugu cya Kristu-Umwami.

Ubu tuba twarasobanukiwe
Ko nta bwoko buruta ubundi:
Umutwa aba abumba akabindi,
Umuhutu akagatereka ku rugata,
Umututsi akagasendereza,
Tukakanyweraho igihango.

Ayo moko yose aba asoma,
Ntawe unena undi,
Ntawe ukurura umusa
Ngo acure uwo bicaranye;
Tuba dusaranganya byose,
Dusangira ibyiza by’igihugu,
Nta mushiha, nta mwaga,
Duhagarikiwe n’itegeko.

Imisoro itazwi n’amategeko
N’imisanzu idasobanutse
Bikenesha abaturage;
Guhinga igihingwa kimwe
No guhishira amapfa yabiciye,
Biba byarabaye impitagihe !

Ibishanga biba bihingwa
Ngo biramire ababishoka
Bahora muri gashogoro,
Aho kwegurirwa abaherwe
Batabibyaza umusaruro,
Bigahinduka ibigunda
N’indiri z’ibikoko !

Ubu ibishyimbo by’ibibambano
Biba byuririra ku masaka,
Ngo igihe atarasarurwa
Bizarengere umuhinzi.

Ubu umuzabibu wa Gihanga
Uba usoromerwa rubanda;
Amasaka n’isogi
Biba bisagamba mu Bumbogo,
Ngo umuganura nugera
Umutsobe atazabura imbuto.

Umuzabibu wa Rwigara
Uba ugitunze abawukoramo,
Batewe ishema n’umurimo,
Batunze ingo zabo.

Ubu imizabibu yose
Ubutegetsi bwigabije
Iba yarasubijwe bene yo,
Bayikoramo divayi
Yo kuraraho inkera
Mu gihugu gitekanye,
Gihumeka ihumure !