Mu Rwanda abashima RDF n’ imibereho myiza bari munsi ya 50%

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu Rwanda Abaturage bagaragaje akarengane biciye muri Raporo yakozwe na kimwe mu kigega kigaragaza uko inzego zihagaze cyane mu Mutekano. Aha RDF arizo ngabo z’Igihugu zagaragaye nk’izitizewe nyuma mu gucunga umutekano.

RDF igirirwa ikizere kuri 7%, DASSO bakayizera 53,6% Abanyakigali ngo ntibakwiye kugereranywa n’abo mu cyaro.

Abatuye mu karere ka Nyarugenge bashima Serivisi zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abaturage ni 45,0%, muri Gasabo ni 48,1%, muri Kicukiro bakaba 38,3% mu gihe ku rwegorw’Igihugu izi zerivisi zishimwa kuri 36,5%, zikanengwa n’abaturage 81,1% nk’uko bikubiye muri raporo y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere,RGB.

Ab’i Kigali ngo ntibakwiye kugereranywa n’abo mu cyaro Iyi raporo yitwa ‘Citizen Report Card’2017 ya RGB igaragaza uko abaturage babona imikorere n’imitangire ya Serivisi y’inzego zibegereye .

Uyu munsi hagaragajwe ishusho y’umugi wa Kigali, ahabajijwe abantu 1 170 barimo 300 bo mu karere ka Nyarugenge, 540 bo muri Gasabo na 330 bo muri Kicukiro. Iyi raporo yerekana uko abaturage bashima cyangwa banenga gahunda zitandukanye, igaragaza ko serivisi zigamije kuzamura imibereho y’abaturage zishimwa n’abantu bangana na 38,3%, zikanengwa na 14,4% mu karere ka Kicukiro, muri Gasabo zigashimwa n’abangana na 48,1% zikanengwa na 15,6%, naho muri Nyarugenge zigashimwa kuri 45,0% zikanengwa na 16,2%.

N’ubwo uturere tugize umugi wa Kigali nta na kamwe karengeje 48%, ku rwego rw’igihugu izi gahunda zishimwa ku kigero cya 21,1% zikanengwa kuri 63,1%.

Nka gahunda yo guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP mu karere ka Nyarugenge bishimwa ku kigero cya 15,7% zikanengwa kuri 46,7%, muri Gasabo bigashimwa kuri 14,2% bikanengwa kuri 52,4%, muri kicukiro bigashimwa kuri 17,5% bikanengwa na 39,4% mu gihe ku rwego rw’igihugu bishimwa kuri 23,7% bikanengwa kuri 66,6%.

Guhitamo abagomba korozwa muri gahunda ya Girinka, ku rwego rw’igihugu bishimwa kuri 73,7% bikanengwa kuri 17,2% mu gihe muri Kicukiro bishimwa na 34,5% bikanengwa na 12,1%, Gasabo bakabishima kuri 48,1% bakabinenga kuri 14,6% naho muri Nyarugenge bigashimwa n’abangana na 45,3% bikanengwa na 10,7%.

Ku myanya rusange y’uturere twose uko ari 30, Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa 26 n’amanota 67.20%, Nyarugenge ikaba iya 28 n’amanota 65.50% mu gihe Kicukiro ari iya nyuma (30) n’amanota 64.40%.

Impuzandengo rusange y’imyanya y’Intara, Umugi wa Kigali n’ubundi iza ku mwanya wa nyuma n’amajwi 65.70% mu gihe Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere n’amanota 75.18%, Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 73.37%, Intara y’Iburengerazuba ikaba iya Gatatu n’amanota 69.90%, iy’Amajyepfo afite amanota 69.15% ikaba iya kane.

Mu nzego z’Umutekano, abaturage bo mu mugi wa Kigali bafitiye ikizere RDF ku kigero cya 48,0%, Police y’igihugu bakayizera kuri 45,6% mu gihe DASSO bayizera kuri 94,6%.