Kagame ati: “… Kuki ari twe twagize amateka yahereye mbere, yatugejeje kuri 1994? … Kuki ari twe twagize uwo mwihariko? Umwihariko wa genocide?…”

Bimaze kumenyerwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ko Kagame n’ubutegetsi bwe ari abanyabinyoma barengeje ukwemera. Mu gihe gishize ariko, Kagame “si ukuyicuranga, yayiciye umurya”!

Mu mwiherero wa 14 w’abayobozi b’u Rwanda uherutse kubera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro guhera tariki ya 25 Gashyantare, kugeza kuya 2 Werurwe 2017, Kagame ubwo yari Président w’u Rwanda (wemewe n’amategeko) yarihanukiriye mu ijambo yavuze, maze abaza abari aho, yibaza impamvu abanyarwanda ari twe twagize ibyago byo kubona genocide iwacu! Icyo gihe, ntawagize icyo abivugaho mu bari aho bose nk’uko bimenyerewe.

Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe ishingiro rya kiriya kibazo dusubiza Kagame, ariko kandi tumubaza ibindi bibazo, byerekana uburyo nta kuntu iriya genocide itari kubura kuba, bitewe n’ukuntu gutandukanye Kagame ubwe n’agatsiko ke bagize uruhare mu gutuma iba. Ibyo bibazo ni ibikurikira: Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wishe abahutu kugirango barakare bice abatutsi; twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wanze amasezerano ya Arusha; twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame warashe indege ya Président Habyarimana; twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wanze ko ONU itabara; twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu dufite Kagame wirukanye MINUAR aho gusaba ko yongerwa; twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wanze ko abatutsi batabarwa na bene wabo bari muri FPR; twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame woherezaga inkotanyi kwica Abagogwe ngo bivugwe ko ari genocide yakorewe Abatutsi yabaga ikorwa.

Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wishe Abahutu ngo kugirango barakare bice Abatutsi?!!!

Birazwi ko ku rugamba FPR Inkotanyi yarwanaga n’ingabo z’u Rwanda zo hambere EX FAR, aho kugirango FPR irwane n’abasirikare bagenzi babo, yo yihutiraga kujya gutsemba abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu. Ibi bikaba byari ukugirango abaturage bo mu bwoko bw’abahutu barakare maze bice abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, byose ngo ari ukugirango Kagame akunde abone ibimenyetso yereka amahanga, byemeza ko abahutu mu Rwanda bakoze genocide yakorewe Abatutsi. Ibi akaba ngo yarabikoraga, ashaka kugirango abone uburyo bworoshye bwo kugera ku butegetsi, kandi koko ni nako byaje kugenda, kuko uko kwicisha Abatutsi umuntu yavuga ko byamuhiriye. Impamvu ni uko aganje ku ntebe y’ubutegetsi guhera 1994, kubera amaraso y’abatutsi yamennye abishaka, tutibagiwe ariko ko hari n’Abahutu benshi batikiriye muri ubwo bwicanyi !

None se, reka mbaze ariko nanasubiza kiriya kibazo cya Kagame: Ni gute mu Rwanda tutari kugusha ishyano ryo kuba harabaye genocide yakorewe Abatutsi, Kagame ashishikariza Abahutu kwica abatutsi, abatera umujimya, abica? Ni gute bitari gushoboka? No mu isi yose, birazwi ko guteranya abantu ukoresheje amoko yabo ari ikintu cyoroshye cyane kandi cyihuta, na nkanswe guteranya abahutu n’abatutsi mu Rwanda. Kuba Kagame rero yarahisemo gukoresha iyo nzira, yica abahutu abatera umujinya ngo barakare bice abatutsi, byonyine birenze ubugome! Twese tuzi amateka y’igihugu cyacu, n’ubwo Kagame ntako atagize ngo ayagoreke. Ntabwo Kagame yari akwiye gukora ikintu nka kiriya, atera bamwe umujinya kugirango bamare abandi ! Uretse na Kagame, nta n’undi wakagikoze!. Ikibabaje ni uko noneho ari we usigaye anabica ku mugaragaro, ariko bakaba bameze nk’abatabibona! Icyo nakwemeza ariko, ni uko baramutse babibonye, Kagame atarara ku butegetsi acyitwa President w’u Rwanda, kuko bahita bamuvana ku butegetsi. Mu gihe gishize, Ambassadeur Jean Marie Vianney Ndagijimana niwe uherutse kubivuga neza! Yavuze ko Kagame ari twe abanyarwanda twamworoye! Aha yashakaga kuvuga ko abanyarwanda ari twe twatumye amara iyi myaka 24 yose ku butegetsi, kuko tubishatse twamuvanaho mu kanya gato, kandi koko ni ukuri.

Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wanze amasezerano ya Arusha?!!!

Tariki ya 4 Kanama 1993, nibwo i Arusha muri Tanzaniya hasinywe amasezerano hagati y’abarwanaga mu Rwanda. Abo bari ubutegetsi bwa Nyakwigendera Président Habyarimana, n’umutwe wa FPR Inkotanyi, wari warateye igihugu uturutse Uganda guhera tariki ya 1 Ukwakira 1990. Ibi, abanyarwanda twari mu Rwanda icyo gihe, tukaba twari twabifashe nk’amahirwe akomeye twari tugize, y’uko abahutu n’abatutsi twari tugiye kwibanira mu mahoro burundu, unakurikije n’uko umwuka wari umeze mu Rwanda. Icyo gihe, twumvaga twese twari twiteguye kwakira abanyarwanda bagombaga gutahuka mu Rwababyaye, baturutse Uganda ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye, nk’uko ubutegetsi bwariho icyo gihe bwari bwabisabye abanyarwanda. Icyo gihe kandi, wabonaga nta buryarya cyangwa imbereka nk’iziriho ubu ku butegetsi bwa FPR.

Maze rero ibyago by’u Rwanda bizave hehe rero?! Twagiye kwumva twumva inkuru y’incamugongo tariki ya 6 Mata 1994 mu gitondo, ko ngo Nyakubahwa Président wa Republika Juvénal Habyarimana yitabye Imana, aguye mu ndege ye yari yaraye irashwe n’abantu icyo gihe ngo bari bataramenyekana (kubera ikinyoma)! Ariko byahise bitangira kuvugwa n’abantu benshi barimo n’inkotanyi, bemezaga ko ari Kagame umukuru wa FPR yarwanaga icyo gihe, watanze itegeko ryo guhanura iyo ndege, bityo, amasezerano ya Arusha aba arapfuye! Mbega ibyago bikomeye abanyarwanda twagize guhera icyo gihe! Umuntu wese yahise abona ko amahoro tuyaherutse ubwo, kuko abantu bose bibazaga ibigiye gukurikiraho, kandi buri wese yiyumvishaga ko ari ishyano rigwiriye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange! Sibwo nyuma y’iminsi micye twumvise amaradiyo y’amahanga atangaza ko Kagame yatangaje ko uza gutabara abatutsi mu Rwanda FPR yagombaga kumurasa, maze tukumirwa!!! Icyo gihe, nta muntu washoboraga kwumva ukuntu Kagame ngo wari uje gutabara abatutsi bicwaga urupfu rubi n’interahamwe, ari na we wakwanga ko amahanga aza kumufasha kubatabara! Ibyo nta muntu wabyumvaga, ariko abantu bahise babona ko harimo ikintu kitumvikana! Icyo gihe kandi hari tariki ya 30 Mata 1994 !

None se ariko, reka nongere nibarize ikibazo: nigute tutari kugusha ishyano nka ririya rya genocide, dufite Kagame wari umukuru b’ingabo zarwanaga ndetse zari zinafite imbaraga ku rugamba, wanze ko amasezerano ya Arusha yubahirizwa, arasa indege ya Président Habyarimana?! Umucuranzi yabisobanuye neza mu ndirimbo ye agira ati:”intandaro ni ya ndege”! Ahaaaa, biteye ubwoba da!

Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame warashe indege ya President Habyarimana?!!!

Ku itariki ya 7 Mata 1994 Président Habyarimana yaraye yishwe, ibintu byahise biba bibi cyane! Erega abantu batangiye kwicwa! Abatutsi n’Abahutu baricwa, ibintu biradogera! Mu gihe abatutsi b’inshuti batubwiraga ko bifuzaga ko Kagame na FPR babanguka, maze bakabatabara, twe ntawabonaga iyo ibintu byaganaga, kuko iyo FPR nta cyizere twari tuyifitiye na buhoro. Wajyaga kubona, ukabona abantu bari batuye aha n’aha FPR yageze, baje bahunga, batubwira ko FPR yamaze abantu irimo kubabaga, ukibaza impamvu ibaga abantu ngo kandi ije izanye “démocratie” bikakuyobera. Aha twibazaga niba kuzana “démocratie” bivuga kuza ubaga, utsemba abo usanze bikatuyobera! Ibi ariko, byahuraga n’ibyo abatutsi bamwe b’inshuti batubwiraga, ngo “amahoro y’abanyarwanda arangiriye aha”! bavuga ngo”Inkotanyi ni inyamayeri kuko zaje zitwaje Kanyarengwe w’umuhutu, ari ukugirango abahutu batazazanga cyangwa bakazihunga”! Mbese zibabeshya, kandi byaragaragaye koko ko FPR ibeshya!

Mu gihe ibintu byari bimeze bityo, interahamwe nazo umujinya wari wabaye mwishi, ku buryo zafataga abo zica zitavanguye, zihereye ku batutsi! N’ubwo byose byari bitangaje ndetse binababaje ariko, icyaje gutangaza abantu kurushaho ni ukuba Kagame yarahisemo gutanga itegeko ryo kurasa indege ya Président Habyarimana, kandi Habyarimana yari yaremeye ko bagirana amasezerano, ndetse inkotanyi zikanemererwa imyanya myinshi mu butegetsi ! Ariko Kagame ntanyurwe, agahitamo kurasa iriya ndege kugirango abatutsi bicwe! Wabonaga ko ubikoze wese nta kindi yabifurizaga abatutsi, uretse gupfa.

Gukora igikorwa gitera abantu umujinya kugirango barakare, maze bice abandi, niyo ntwaro Kagame yakoresheje, agirango abahutu bice abatutsi mu Rwanda. Mwibuke ukuntu no muri Amerika byagendekeye abayisilamu n’abarabu mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika tariki ya 11 Nzeri 2001, ubwo icyihebe Bin Laden yari amaze gukora ishyano muri icyo gihugu! Abarabu n’abayisilamu bari batangiye kwicwa, ni uko bagize Imana, bakaba bari bagifite Président George Bush wabujije abanyamerika kwica abo bantu. Iyo witegereje ibyabaye muri Amerika muri 2001 ndetse n’ibyabaye mu Rwanda muri 1994, usanga hari aho bihurira, n’ubwo ibyo muri Amerika byabaye “terrorisme” gusa, mu gihe mu Rwanda ho, “terrorisme” yabyaye “genocide”. Muri Amerika, kuba bari bagifite Président Bush nk’umuyobozi w’igihugu wabujije abantu kwia abandi, byabagiriye akamaro cyane kuko yababujije kwihorera bica abarabu n’abayisilamu nk’uko byari byatangiye. Icyo gihe abanyamerika bamwe, bari batangiye kwica abo barabu n’abayisilamu, babahora ko Bin Laden nawe yari umwarabu ndetse w’umuyisilamu. Bityo, “terrorisme” ntiyabyara “genocide”. Mu Rwanda ho rero, ntitwagize amahirwe nk’ayo abanyamerika bagize, kuko Habyarimana wabuzaga abahutu kwihorera bica abatutsi yari atagihari ! Kagame yari amaze kumwica, bityo abatutsi bagira ibyago batyo! Kagame yabikoze azi neza ko abahutu bazahita barakara, maze bakica abatutsi, ari nabyo byabaye! Uko niko ibyatangiye ari “terrorisme” ku gikorwa cyo guhanura indege ya Président Habyarimana, cyabyaye “genocide” muri 1994. Président Habyarimana yajyaga akunda kuvuga ati:”Banyarwanda banyarwandakazi, nimwirinde kugwa mu mutego w’umwanzi…” None rero bwaracyeye Kagame abonye ko abahutu banze kugwa mu mutego Habyarimana yababuriraga kutagwamo kugirango abitirire genocide nk’uko n’ubundi yayibitiriye, ahitamo kurasa indege y’uwigishaga amahoro, ubumwe n’amajyambere mu Rwanda, ari we Nyakwigendera Juvénal Habyarimana, maze ibyago biba iryaguye! Igitangaje kandi kinababaje ni uko ari Kagame nawe w’umututsi, yicishije abatutsi ngo kugirango akunde agere ku butegetsi !!!! Ariko koko abanyarwanda babivuze ukuri ngo akamasa kazaca inka kazivukamo!”

Hanyuma none Kagame agatinyuka akabaza ikibazo nka kiriya ngo kuki ari twe twagushije ishyano rya genocide!!! Ngo kuki bitabaye ahandi? Arabeshya nde se? Icyo atazi se ni iki? None se, ahandi bafite umugome nka Kagame ni hehe? Kagame, niwe byago by’abanyarwanda, nta kuntu twari kugira amahoro, Kagame arashe uwari warazanye amahoro mu Rwanda ari we Habyarimana. Ese ko yari yemeye bakagirana amasezerano, kuki yamwituye kumwica?! Yewe, nibyo koko ngo “inda uyiha amata ikaruka amaraso”! Ikibazo cyanjye ni cya kindi: Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya “genocide” mu Rwanda, Kagame yarahisemo kurasa indege y’uwari yaratumye amahoro asagamba mu Rwanda? Ariko hari ikintu kitajya cyumvikana: abazanye na Kagame bavuye Uganda, ni kuki bemeye ko Kagame afata ubuyobozi bwa RPF kandi bazi ko ari umugome nk’uko babivuga, kandi bakanatubwira ko FPR yari ifite imigambi myiza, itari iyo kumara abanyarwanda! Aha ntihasobanuka.

Hanyuma na none Kagame, akanga ko hakorwa iperereza k’uwatumye genocide iba! Ese Kuki Kagame yanga iperereza k’uwahanuye indege ya Prédent Habyarimana? Kuki Kagame yanga iperereza ry’umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguière? Ese, ko “uwicyeka amabinga aba ayafite”, ni kuki Kagame iyo bavuze iperereza ryakozwe na Brouguillère Kagame ababwa?! Niba hari abashaka kwereka abanyarwanda n’amahanga impamvu genocide yabaye nk’uko Bruguillère yashatse kubyerekana, kuki Kagame atabyemera, niba koko ntacyo yishinja mu ihanurwa ry’iriya ndege?! Kuki Kagame atabyemera niba koko ashaka ko abanyarwanda bamenya impamvu ari twe twagushije ishyano rya genocide?!!! Kuki yanze enquètte Procureur wa TPIR Madame Karla Del Ponte? Kuki yanze iperereza rya Procureur wundi wa TPIR Madame Louise Arbur? Kuki Kagame yanze irya Procureur wundi wa TPIR Bwana Abu Bakara Hassan Dialo? Kuki yanze iperereza rya Michael Hourigan wari avocat muri TPIR? Ese, abo bose bapfa iki nawe ra? Aba bose bapfa iki na we, ku buryo bamuviraho inda imwe?! Aha birumvikana ko Kagame azi ibyo yakoze, maze akanga yivuye inyuma ko byamenyekana, ntagakine abanyarwanda ku mubyimba, abaza ikibazo azi neza igisubizo cyacyo, kuko Kagame si mwarimu. Mwarimu niwe ngo ubaza ibyo azi. Babivuze ukuri ngo “ntawuyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe”. Kagame nahumure igihe kizaza, maze abibazwe rwose, kandi ubanza atari na cyera.

Ni byiza ko Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nyakubahwa Président wayo Padiri Thomas Nahimana na Ministre w’intebe Nyakubahwa Madame Immaculée Kansiime bakwiye gushyigikirwa n’abanyarwanda twese dushaka impinduka, kuko baherutse gutangaza ko bagiye guhanga inzira yo kwigizayo Kagame, kandi bakaba biteguye kumubaza we n’agatsiko ke amabi bakoreye abanyarwanda kuva 1990 kugeza ubu. Mwibuke kandi ko bashyizeho urukiko rwa Rubanda ruyobowe na Bwana Vénant Nkurunziza, ndetse n’umushinjacyaha mukuru warwo Bwana Abdallah Akishuri, bakaba kandi barahise batangira imirimo yabo.

Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wanze ko ONU itabara?!!!

Ubwo genocide yari igeze habi, amahanga yarakoranye ikitaraganya mu nama y’umuryango w’abibumbye iharanira amahoro ku isi (Conseil de sécurité). Icyo gihe, barimo kwiga ukuntu hagomba guhita hoherezwa ingabo zo gutabara abicwaga mu Rwanda. Ariko nyine byatangaje abantu twese, twumvise mu maradiyo y’amahanga ko umukuru wa FPR ariwe Major Paul Kagame (icyo gihe yari akiri Major, ataraba Général Major), twumva ko ngo yategetse ko umunyamahanga uwo ari we wese waribuze mu Rwanda, ngo FPR yagombaga kurasa uwagombaga kuza gutabara! Namwe mwumve koko!

Nyamara rero, n’ubwo bitavuzwe cyane kubera ikinyoma cya FPR cyahawe intebe, abategetsi ba Guverinoma yitwaga iy’Abatabazi icyo gihe, bohereje intumwa muri ONU kujya gutabariza abicwaga muri 1994. Igitangaje kandi kinababaje, ni uko bageze i New York, bagahurirayo n’intumwa za FPR Kagame, zo zasabaga abazungu kudatabara, kandi icyo gihe iyo baza baba baratabaye benshi, cyane cyane ko igihe cyari kitararenga, ukurikije aho ibintu byari bigeze! Ahangaha, abantu benshi bibazaga impamvu FPR idashaka gutabara, kandi ariyo yitwaga ko yari ije gutabara abatutsi bicwaga, maze ntibyumvikane! Ni gute se, abantu bari kubura gushira, Kagame yanga ko n’abashakaga kubatabara batabara? Ni gute abantu batari gushira, kandi umukuru w’umwe mu mitwe yarwanaga, ndetse wari unashyigikiwe n’amahanga akomeye ari we Kagame yangaga ko batabarwa? Kagame ntakigize nkana, ibye byaramenyekanye! Ngo “n’uwendeye nyina ikuzimu, yaramenyekanye”!

Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wirukanye MINUAR aho gusaba ko yongerwa?!!!

Muri gihe cya génocide ya 1994, mu Rwanda hari abasirikare ba ONU bari bahasanzwe, bari bazwi ku izina rya MINUAR (Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda). Abo basirikare bageraga kuri 2.500. Ariko, icyo gihe ubwo Abatutsi n’Abahutu bicwaga urw’agashinyaguro, ni nabwo Kagame yasabye ko bataha bakava mu Rwanda! Icyatangaje abantu, ni uko koko abo basirikare bahise bacyurwa ikitaraganya, maze hasigazwa gusa, abasirikare batageze no kuri 500, kandi hari hifujwe ko bakwongerwa bakagera kuri 5.500 !

Nimwibaze namwe, umuntu wari yaje gukiza abatutsi ari we Kagame, watanze itegeko ry’uko abasirikare ba MINUAR bagabanywa aho kwongerwa. Mu gihe nyamara Leta yariho icyo gihe y’Abatabazi, yo yabaga isaba ko abo basirikare bakwongerwa!

Ababikurikirira hafi ariko, bemeza ko Kagame yangaga ko abanyamahanga baza gutabara mu Rwanda, ngo kugirango batabona ukuntu FPR nayo yari yamaze abantu, ngo kuko iyo babibona, baba barategetse impande zarwanaga gushyikirana, bityo Kagame ntabe akibaye umukuru w’igihugu, kandi ari byo we yashakaga. Mu yandi magambo, ngo byari kumubuza gufata ubutegetsi, akaba ariyo mpamvu yemeye ko abatutsi bapfa bigeze hariya, ngo kugirango afate ubutegetsi !!! Ingorane ziragwira! None se ariko, ni gute Kagame yari kwanga ko MINUAR yongerwa, maze amahano yabaye mu Rwanda akabura kuba?!

Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame wanze ko abatutsi batabarwa na bene wabo bo muri FPR?!!!  

Mu biganiro Bwana Noble Marara ajya agira kuri radio Inyenyeri, hagiye hatangwa ubuhamya bwinshi, bwumvikanisha ukuntu abasirikare ba FPR Inkotanyi bashatse inshuro nyinshi gutabara abatutsi bicwaga muri genocide ya 1994, ngo ariko bakaba bari babibujijwe na Kagame, utarashatse ko babatabara. Major Higiro nawe, yavuze ukuntu iyo babaga bateye u Rwanda, bacaga mu mibande kugirango bihishe ingabo z’igihugu z’icyo gihe FAR, maze bakagenda bumva imiborogo y’abatutsi babaga barimo gutabaza, bicwa n’Interahamwe!

Mu kiganiro kindi cyaciye kuri radio Ijwi rya rubanda mu bihe bishize, Madame Chantal Mukamana Mutega, Ministre ushinzwe uburezi muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na President wayo Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, yavuze ukuntu Mukuru we n’umukobwa we bari barokotse icumu ry’interahamwe, baje kwicwa n’inkotanyi kandi bari bagiye bazisanga, bizeye ko aribwo barokotse! Ibi nabyo, byerekana ko gutabara abatutsi bitari mu byagenzaga FPR Inkotanyi, kandi birababaje! Nyamara bo ngo niyo bari bategereje ngo ibatabare, none ngo Kagame yanze ko abasirikare ba FPR Inkotamyi bifuzaga gutabara abatutsi bicwaga icyo gihe batabarwa. Ibi birarenze kandi biteye agahinda! None Kagame ngo kuki ari twe twagize ibyago byo kubona genocide iwacu?!! Ariko abanyarwanda dufite ikihe kibazo? Kuki Kagame ashinyagurira abanyarwanda atya, tukamurebera? Birababaje!

Twari kubuzwa n’iki kugusha ishyano rya genocide iwacu, dufite Kagame woherezaga inkotanyi kwica Abagogwe ngo bivugwe ko ari genocide yakorewe Abatutsi yabaga ikorwa?!!!

Nta kuntu u Rwanda igihugu cyacu, kitari kugusha ishyano rya genocide yakorewe abatutsi, dufite Kagame woherezaga abasirikare ba FPR kujya kwica abagogwe, ngo kugirango byitirirwe ingabo za EX FAR zari ingabo z’igihugu mbere ya 1994! Mu gihe Président Habyarimana yahoraga asaba abanyarwanda kutihorera, ahubwo Kagame we yakoraga uko ashoboye kwose kugirango abantu bicwe, bityo ngo Nyakwigendera Président Juvénal Habyarimana abone amakosa y’ubwicanyi amwitirirwa, we n’ubutegetsi bwe!

Uretse ibyo kandi, byaje no kugenda binamenyekana ko mu nterahamwe zicaga abatutsi muri 1994, haje kwoherezwamo inkotanyi z’abatutsi basa n’abahutu, zari zishinzwe gutiza interahamwe umurindi, ngo kugirango ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi icyo gihe bushobore kugera ku ntera yo kwitwa genocide, hishwe abatutsi benshi ! Ibi ngo Kagame yabikoze, abonye ko abahutu batahise bashishikarira kwica abatutsi, ubwo Président Habyarimana yari amaze gupfa; noneho agahitamo kwohereza abagomba kujya kuberekera uko babigenza, kugirango umugambi we wa genocide yakorewe abatutsi ukunde ugerweho, bityo Kagame akunde agere ku butegetsi ! Abategetsi baragwira da!

Mu gusoza, mwiboneye namwe ko kiriya kibazo cya Kagame nta shingiro cyari gifite! Nta kuntu tutari kugusha ishyano nka ririya ryagwiririye igihugu cyacu, kubera impamvu zitandukanye twabonye, zose zatewe na Kagame Paul. Izo mpamvu ni ukuba nta kuntu genocide itari kuba dufite Kagame wishe abahutu kugirango barakare bice abatutsi; nta kuntu genocide itari kuba dufite Kagame wanze amasezerano ya Arusha; nta kuntu genocide itari kuba dufite Kagame warashe indege ya President Habyarimana; nta kuntu genocide itari kuba dufite Kagame wanze ko ONU itabara; nta kuntu genocide itari kuba dufite Kagame; nta kuntu genocide itari kuba dufite Kagame wirukanye MINUAR aho gusaba ko yongerwa; ndetse no kuba nta kuntu genocide itari kuba dufite Kagame wagiye yohereza Inkotanyi kwica abagogwe kugirango byitirirwe ubutegetsi bwa President Habyarimana.

Banyarwanda, banyarwandakazi, igihugu cyacu kijya kugwa mu rwobo nk’urwo cyaguyemo rwa genocide, byatewe na Kagame n’ubugome bwe butagira ikigereranyo. Kagame ntitwagombye kumwemerera kubaza ikibazo nka kiriya, kuko ashinyagurira abanyarwanda.

Nimureke dufashe Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, twigizeyo Kagame udahwema kudukina ku mubyimba, kuko “uhishira umurozi akakumara ku rubyaro”.

 “N’uwendeye nyina ikuzimu yaramenyekanye!”

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda