IMPURUZA KU BANYAMULENGE

Amakuru dufite yizewe avuga ko Kagame ari mu mugambi mushya wo kwambutsa ingabo ze muri Congo, akitwaza ko ababajwe n”ikibazo cy’ umutekano w’ Abanyamulenge, ariko ikigamijwe ni kubamarisha kuko nawe ubwo yivugiye ko bamubangamiye.

Uyu ni umugambi yatangiye kuva muri 1996, ariko yananiwe kugira Abanyamulenge ingaruzwamuheto nk’ uko yabigenje ku bagogwe n’ abanyejomba bo muri Masisi na Rutshuru.

Umugambi mushya, Kagame arashaka gukoresha aba Mai Mai, abo we atumaho ababwira ko batazatekana mugihe Abanyamulenge bagifite imbaraga, ariko agaca iruhande akabwira Abanyamulenge ko batazagira amahoro, aba Mai Mai bafite imbaraga muri Sud Kivu. Abo bombi akabasezeranya ko azabafasha kwikiza umwanzi ubabangamiye.

Mwibuke ko Kagame muri 1996 nubundi yagiye muri Congo/Sud Kivu abeshye abanyamulenge ko agiye kubarwanirira. Abanyamulenge batari bamenye icyo yari agamije baramushyigikiye, bamujya inyuma. Icyakurikiyeho n’uko yabagize ibitambo barahashirira nkuko yabikoze kubacikacumu muri 1994. Bimaze kumenyekana ko Kagame icyamuha icyo yifuza, cyane ko imfu z’ abantu babigwamo ntacyo zimubwiye. Twibutse Abanyamulenge ko ubu buryo aribwo Kagame yakoresheje atangiza intambara yo muri 1998, yakoresheje umwicanyi we Dani Munyuza yangisha Mzee Kabila Abanyamulenge. Dani Munyuza yegereye Mzee Kabila amubwira ko Abanyamulenge barimo gutegura kumuhitana noneho arongera yegera abasirikari b’Abanyamulenge bari bakomeye nabo ababwira ko Mzee Kabila yamaze gutegura umugambi wo kubahitana. Ibi byazanye urwikekwe hagati y’impande zombi kuburyo uruhande rumwe rwitsamuraga urundi ruti birya Munyuza yatubwiye birabaye. Uru rwikekwe rwaje kubyara intambara bidatinze, Kagame akomeza kwizeza Abanyamulenge ubufasha ariko ubwo bufasha bwagiye nka nyombere ahubwo Abanyamulenge b’inzirakarengane haba mu basirikare no mu basivile barahatikirira.

Uko ikibazo cyatangiye hagati ya Kagame n’Abanyamulenge

Kagame akimara kugaba ibitero muri Congo icyo gihe yitwaga Zaire muri 1996, yihutiye gutumiza inama bamwe mu banyamulenge bavugaga rikijyana(mubasivile n’abasirikari). Iyo nama yabereye i Butare, abategeka gukangurira Ababyeyi babo basize muri Zaire kuza mu nkambi zo mu Rwanda abashuka ko ari ukubarinda intambara. Ariko mubyukuri yari agambiriye kubamara imbaraga abatatanya mu ma kambi anyuranye yo mu Rwanda bityo akazajya akoresha izo mpunzi za Banyamulenge uko ashatse nkuko abikorera Abagogwe n’Abanyejomba. Izo ntumwa z’Abanyamulenge zabiteye utwatsi zitsembera intumwa zari zatumwe na Kagame, ndetse bamwe muribo barafungwa. Ntibyagarukiye aho, ahubwo Kagame yakoze uko ashoboye kugira ngo yice commanders ba banyamulenge bari bayoboye intambara yo muri 1996 akoresheje DMI, Mai Mai cyangwase abandi banyamulenge. Kw’ikubitiro yahereye kuri Nicolas Kibinda, Gakunzi Sendoda, Segabiro, Yagabo n’abandi kugeza uyu munsi hari abicwa na Mai Mai ashigikiye muri Fizi, Kilembwe ho muri sud kivu ndetse no muri nord Kivu aho inyeshyamba za Kagame ziheruka kwivugana Colonel Gafirita. Ingaruka zizo ntambara zose yagiye ateza Abanyamulenge zatumye abenshi baba impunzi, inzangano hagati yabo. Aha natanga urugero nk’igihe Jules Mutebutsi yoherejwe kurasa Masunzu hagati, abana benshi bahasize ubuzima. Yewe urwango hagati y’Abanyamulenge n’andi moko rurushaho gufata intera, basubiranamo baricana. Nyuma y’ibyo byose Abanyamulenge baje gusobanukirwa ko Kagame yabakoresheje ku nyungu ze bwite kuruta kubafasha ari nayo mpamvu bahisemo kumwirinda no kwamaganira kure Umunyamulenge wese ukoreshwa na Kagame.

Ubwo Abanyamulenge basobanukiwe ko umugambi wa kagame wari uwe bwite, ibyo ntibyamushimishije. Muri 2001, yatangiye gushaka Abanyamulenge bafite imbaraga aribwo yagize Gen Masunzu umwanzi we bwite ndetse akoresha imbaraga nyinshi kumurwanya ariko kubera Abanyamulenge benshi bari barasobanukiwe, ntacyo Kagame yabashije kugeraho. Intambara yanyuma Abanyamulenge banze gukorana na Kagame n’iya M23, nakwibutsa abasomyi b’iyi nkuru ko ubwo Kagame yashingaga umutwe wa M23 yinginze abanyamulenge ngo babimufashamo ariko baramutsembera ahubwo bafata iyambere mukurwanya uwo mutwe kugeza utsinzwe uruheno. Byababaje Kagame cyane kuburyo yashyimuse abagabo ba 3 ba Banyamulenge bari basanzwe bakora imirimo yabo mu Rwanda abashyira muri biro politike M23 ubwo yari mu marembera agamije kubakoresha gutera Sud Kivu ndetse no kureshya abasirikare ba Banyanyamulenge ariko biba iby’ubusa, Abanyamulenge bamaganye abo bagabo batatu kugeza bacitse intege nyuma amakuru duheruka nuko basubiye mu Rwanda bityo M23 ishyira ityo. Intambara ya M23 yahitanye abasirikari ba Banyamulenge bari ku ruhande rwa leta ya Congo barwanya M23. Ubwo Abanyamulenge batangiye kwitandukanya na Kagame mu ntambara za Congo, benshi mu bari mu Rwanda bafite imirimo ikomeye batangiye guhimbirwa ibyaha, barirukanwa abandi barafungwa. Abenshi bari mu bucamanza bakuriye inkiko z’intara, abashinjacyaha bose barirukanwe kuburyo hasigaye mbarwa cg ntanabo.

Kubera wamugambi we wo gukomeza igerageza, ubu rero Kagame yigiriye inama yo gushaka amayeri mashya, agakoresha ubushyamirane, kandi bwishi agira uruhare mukubutera hagati ya Mai Mai n’umutwe witwa Gumino, ari nako yizeza Abanyamulenge ko azabafasha gushaka amahoro muri Sud Kivu ndetse akanabwira Abanyamulenge ko azabafasha kurwanya Mai Mai.

Ingaruka y’izi ntambara ntakabuza zizasigira abanyamulenge ingarukla zikomeye kandi bari batangiye kwishakira umuti w’ibibazo bibareba.

Ingero zanyuma ya 1996, 2001 ni nyinshi nkuko twabikomojeho ndetse ntabwo bizaba bitandukanye. Aya ni amateka yisubiramo. Abanyamulenge bashishoze. Amakuru amaze kumenyekana ni uko, iyi myiteguro y’imvururu igeze kure kuko aba Mai Mai Kagame yatangiye kubaha Imbunda azinyujije i Kamembe zikinjira i Bukavu zigakingirwa  ikibaba na bamwe mubasirikare ba Congo bahabwa amafranga, Kabila atabizi. Aya makuru avuga ko umukuru w’iperereza ry’gisirikare cya Congo witwa Delphin Kahimbi yabonanye na Gen Nyamvumba na Gasana Emmanuel bakunze kwita Rurayi I Cyangugu, yambuka mu modoka ya Fume, kuburyo n’ ibijyanwa muri iyo modoka birimo kwibazwaho.

Muri uyu mugambi Kagame ashaka kugeraho, harimo gutangiza imvururu muri Sud Kivu akoresheje Mai Mai ndetse ibi akaba yarabitangiye, ibi bikaba bizamufasha guha inzira abarwanya ubutegetsi bw’ i Burundi abo yamaze guha intwaro. Abo ba Mai Mai amaze no kubaha abasirikare bava mu Rwanda barimo abanyarwanda n’ abarundi.

Kagame arashaka gukoresha aba Mai Mai aho ashaka kwinjira muri Rurambo, anyuze Kiryama mu majyaruguru ya Uvira ndetse na Mboko iri mumajyepfo ya Uvira. Aba Mai Mai bagatera abanyamulenge, maze Kagame akaza nk’umutabazi w’abanyamulenge avuga ko atazemera ko abatutsi bakomeza kwicwa, nubwo amaze kwica abatabarika. Nkuko yabikoresheje muri 1996-1998 ku Banyamulenge ndetse no muri 2009-2013 ku Bagogwe n’Abanyejomba. Indi mpamvu simusiga ituma Kagame ashyugumbwa ni uko ubukungu mugihugu cye bwifashe nabi, akaba iyi nzira ayibonamo inzira y’ubusamo yo gukora ubusahuzi bwamuhiriye kuva yavogera igihugu cya Congo muri 1996. Andi makuru yizewe avuga ko Kagame ari inyuma y’intamabara zimaze igihe ziyogoza zone ya Fizi muri Sud Kivu, Maniema na Haut Katanga iyo ntambara ikaba yibasiye Abanyamulenge n’amatungo yabo ahitwa Rubonja, Nganji, Kilembwe, Rulimba, Salamabila, Kalemi, Lulenge n’ahandi henshi. Amakuru avuga ko umu jenerali witwa Sikandende wahoze akorana na Mzee Kabila ariwe ufite misiyo yahawe na Nyamvumba na Gasana Rurayi kugira ngo abafashe gutera Abanyamulenge. Ariko mu minsi yashize uyu mu jenerali nyuma yo gutahurwaho uwo mugambi mubisha yahamagajwe Kinshasa agezeyo arafungwa gusa yasize abamwungirije bakomeje intambara nubwo ingabo za leta ya Congo iheruka kubakubita inshuro ibasubiza inyuma aho izo Mai Mai zari hafi gufata umujyi wa Uvira. Indi turufu arimo gukoresha niyo kubitaho mugihe cyo kwibuka inzirakarengane zaguye i Gatumba i Burundi muri 2004 yiyibagiza ko ariwe wateye intambara ubwo yashukaga Jules Mutebutse.

Banyamulenge aho muri hose mube maso kuko umugambi wa Kagame ntago arawuvaho ahubwo yarahiriye kongera kubacuramo inkumbi. Kagame afite amayeri menshi kuburyo rimwe na rimwe bigorana kumenya abo akoresha n’abanzi be, niyo mpamvu nsaba Abanyamulenge ko bagomba gushishoza bityo bamwe muribo batazagwa muri wamutego bene wanyu baguyemo muri 1996-2004 ubwo yashukaga Jules Mutebutsi ngo atangize intambara mu mujyi wa Bukavu amwizeza ko agiye kumutera ingabo mu bitugu bikarangira atsinzwe urugamba ndetse bakamuhemba kumufunga ndetse no kwicwa. Kagame nyuma yo kwicisha Abagogwe n’Abanyejomba kugeza umwaka ushize nabo batangiye kumenya ukuri ku mugambi wa Kagame cyane cyane barebeye ku Banyamulenge. Niyo mpamvu arimo gukoresha Mai Mai nk’uburyo bwanyuma afite bityo rero mugomba kumenya ko Mai Mai itakiri yayindi mu menyereye idafite ibikoresho byagisirikari. Bityo kuyirwanya nabyo ni ugihindura uburyo (strategy) ndetse no gukomeza kuba umwe nkuko mwabyeretse Kagame mumyaka ishize. Mwirinde ababashuka biyambika uruhu rw’intama barimo ba depite Bitakirwa. Banyamulenge mwibuke abana banyu baguye mu ntamabara za mafuti nkuko nyakubahwa Enoc Ruberangabo yabivuze, batazi uzifitemo inyungu.

 Ikibazo cy’ Uburundi ntabwo Cyoroheye Kagame

Kagame arashaka kandi gukoresha bamwe mu abanyarwanda babaye i Burundi muguhungabanya ubutegetsi bw’ I Burundi ngo bamukurireho President Pierre Nkurunziza banyuze Congo, aho akomeje gushaka inzira zose zatuma ashyiraho President w’igikoresho azajya avugiramo akanamukoresha ibyo ashaka muri Union Africaine no muri East African Community. Abarundi bamwe ntago barasobanukirwa Kagame niyo mpamvu hari abo agikoresha, abakoresha mu nzira zitandukanye, kuba amafaranga, kubatera ubwoba ndetse no kwica impande zombie kugirango basubiranemo bityo abone uko yinjira bitamugoye. Birasa naho inzira yo gutera uburundi aturutse mu Rwanda byamunaniye, ubu yizeye gukoresha uwariwe wese kugirango atere cg afashe abatera abarwanya uburundi aturutse muri Kongo(Bubwali, Baraka, Kiliba, Sange, Ruberizi, Mutarure, Bwegera n’ahandi). Uyu mugambi uzagerwaho ari uko abonye abo akoresha haba mu Banyarwanda, Abarundi, Abakongomani bo mumitwe itandukanye.

Agapfa kaburiwe n’impongo