KAGAME YABA YAGERAGEJE GUSANIRA KURI “JEUNE AFRIQUE” IBYO YIYANGIRIRIJE KURI “RFI NA FRANCE 24” : “UTAZI INDENGERO Y’AMAGAMBO…”

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

“Utazi indengero y’amagambo agira ngo : umuyaga ni igaju!” Uyu mugani bawucira umuntu ukunda kubeshya by’ingeso; ko umunsi umwe azabeshya ibizamukoraho, nko kwihanukira ko umuyaga ufite ibara ry’igaju ! Maze bikaba byakubera ikinyoma kikunyagisha (inka), nk’uko umukurambere w’ababeshyi «Semuhanuka», yacyashye umuhungu we «Muhanuka», mu gihe yarimo amutoza kubeshya; maze umwana yasohoka hanze akagaruka asigasiye umutwe ngo arinanuye akubita umutwe ku ijuru ! 

FPR-Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, rigifata ubutegetsi; abanyarwanda bari mu gihugu bakirijwe ibyitwa «ibipindi» batari bamenyereye ! Ibi byari ibiganiro umuyobozi aza agaha umuturage cyangwa se abaturage, byuzuye ibinyoma bya nkana; bimeze nka birya babeshya umwana, bati ceceka iriya ngwe iryamiye amajanja mu nsi y’urugo itaza ikakurya ! Byari bimenyerewe ko umutegetsi, ari umuntu witwararika mu magambo ye, akaba atahirahira abeshya icya «Semuhanuka» mu ruhame ;kabone n’iyo ntawari kumunyomoza, yashoboraga kugenda yibwira ko yakoze ibidakorwa, ndetse umunsi umwe akaba yiteguye no kuba yazabibazwa, nk’uwononnye inshingano z’umuyobozi ! Mu muco w’«ibipindi» byadukanywe na FPR-Inkotanyi byo si uko bimeze, umuntu araguhangika, ukikiriza ;ndetse waba ushabutse nawe, ukaba washyanuka ukongeraho ibyawe binyoma bibishimangira. Bityo ukabonwa nk’umuturage usobanutse, mu minsi iza ukaba wanabigororerwa kuyobora rubanda, nk’umunyarwanda wumva neza «ibipindi» bya ngombwa mu kuyobora abaturage, mu myumvire ya FPR-Inkotanyi !

Ingero nziza z’»ibipindi» ni nka «Vision 2020» twaririmbiwe, rigahoga kandi ari icyuka gisa ! Politiki nk’iz’ubwisungane mu kwivuza, ubudehe, kuremera abatishoboye, ireme ry’uburezi, uburezi kuri bose, ukwihaza mu biribwa, imibereho myiza, kwegereza abaturage ubuyobozi… Ibyo byose bihora biririmbwa mu mashusho ashashagirana, ukaba wakeka ko u Rwanda ariyo ya paradizo bavuze ;nyamara wakigerera mu baturage hagati, ugasanga ibiririmbwa n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi, bibusanye cyane n’ibigaragarira amaso, cyangwa se ibihamywa n’abagenerwabikorwa !

Hejuru y’ »ibipindi» mu miyoborere ya FPR Inkotanyi, hiyongeraho «itekenika/gutekenika» ;ari byo bisobanuye gukora iyo bwabaga ukabindikiranya umusaruro mubi, cyangwa se ingaruka mbi z’ibyo wakoze nabi ;ukabimurika nk’umusaruro mwiza, cyangwa se ingaruka nziza, unyomeka ko wakoze neza ! «Itekenika» ni umuco uteye ishema FPR-Inkotanyi, ku buryo zakoze iyo bwabaga, iryo jambo ry’umuco mubi, wo kwamaganwa rigashyirwa mu nkoranyamagambo y’Igifransa, ryikoreye ibendera ry’u Rwanda. Uramutse wihereye amaso aka kavidewo gakurikira, uko Louise MUSHIKIWABO, Umudiplomate w’Umunyarwandakazi, magingo aya ukuriye umwe mu miryango y’ibihangange ku isi, wa «FRANCOPHONIE»,  yari atewe ishema no gusobanura uko «techniquer/gutekenika», ari umuco mubi ukomoka mu Rwanda ; wakiyanzurira ko koko, «abagira inyonjo bagira ibirori !» 

Urugero rwiza rwo «gutekenika», ni nka birya twumva cyangwa dusoma mu byegeranyo mpuzamahanga biba byituzweho akayabo na FPR-Inkotanyi ;biha u Rwanda isura y’igitangaza, ukaba wakeka ko igihugu bavuga, uretse no kuba kitaba u Rwanda, cyaba gitunganyije ku rugero rwo kuba kitarabukwa kuri iyi si dutuye ! Ngayo nguko ! Umuyobozi mu Rwanda «gutekenika» raporo y’imihigo aba yarasinye nta kidasanzwe, kubera ko ari umwera uva i bukuru ugomba gukongera ! Ni kenshi twumva na Prezida KAGAME ubwe, ageraho akinubira ko mu imurika ry’imihigo y’uturere haba huzuyemo «itekenika» ;gusa akabihinira aho, kubera ko : «uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo !»

Ni kenshi abari mu nzego zo hejuru mu gisirikari no mu gisivili, muri FPR Inkotanyi, iyoboye u Rwanda ;bagiye bahamiriza mu ruhame nta soni, ko iyo usubiyemo ikinyoma inshuro nyinshi, kigera aho kigahinduka ukuri ! Babeshya uyu munsi, bwacya bakinyomoza nta soni na nke ! Byanagiye bigaragara kenshi ko, umuyobozi wo ku rwego nk’urwa Ministiri anyomeka mu ruhame nk’uwabitekererewe na «system» ;maze bakiri aho, Prezida KAGAME, Intore izirusha intambwe, agahita yiyemeza kubivuga ukuri, atitaye kukumwaza cyangwa guhesha inkwenene, uwari umaze kubeshya nk’uwabitekererewe ! Ibiri amahire ni uko gusa, Abanyarwanda bamaze kumenyera umuco w’ikinyoma mu bayobozi, kuburyo nta n’ukibitaho umwanya abijujuraho ! Batwariye iyo rigoramiye !

Tugaruke ku ngingo yacu nyirizina, twanzikiye mu mutwe w’iyi nyandiko ! Mu kiganiro Prezida KAGAME Yagiranye na RFI na FRANCE 24, imbonankubone kuwa 17 Gicurasi 2021, i Paris mu Bufransa aho yari mu rugendo ; yateye «ibipindi» biratinda ! Reka si «ugutekenika» mu ibyo yasubizaga Abanyamakuru aragororokerwa ! Ntawarubara ! Gusa mu buryo butandukanye n’ubusanzwe twatangiye kumva, nyuma y’ikiganiro, Ministri we ushinzwe Diplomasiya bari kumwe mu rugendo, Dr Visenti BIRUTA atangira guhengekereza ku rubuga rwa «Twitter» agorora ibyo Prezida we yari yakabije «gutekenika» ;na cyane ko byari byatangiye guterwa imijugujugu n’abatari bake, barimo na Prezida TSHISEKEDI wamaganye byinshi biherereye ku gihugu cye, Prezida KAGAME yarengereyeho agakabya. Umuryango w’Abibumbye nawo wamaganye, amagambo y’ubushizi bw’isoni ya Prezida KAGAME, ku muryango igihugu cye kibereye umunyamuryango. Yewe n’abandi bantu bakomeye batandukanye ku isi, batangaje byinshi bamagana ibinyoma n’amagambo yo kurengera ;yavuzwe na Prezida KAGAME muri iki kiganiro !

Bitunguranye, mu kinyamakuru «Jeune Afrique» cyo kuwa 25 Gicurasi 2021 hakaba hatambutse inkuru y’umunyamakuru Francois SOUDAN, usanzwe umenyereye gusingiza ingoma ya Kigali, akorera akayabo kava mu misoro y’abaturage, afatanyije na mugenzi we Romain GRAS. Mu kiganiro bombi bagiranye na Prezida KAGAME, hakaba humvikanyemo akayihoyiho ko gusana ibyangijwe na nyir’ubwite, mu kiganiro cyo kuwa 17 Gicurasi kuri RFI na FRANCE 24 ! Mu mvugo ituje kandi igerageza kwitwararika, bitandukanye n’ikiganiro cyo kuri RFI na France 24 ;mu kiganiro na JA Prezida KAGAME yakunze kurangwa n’imvugo z’ubwiyoroshye nka : »Urashaka ko nsubiza iki ?, Oya  sibyo nari nshatse kuvuga ! Si ibyo navuze ifatire umwanzuro… » Muri iki kiganiro Prezida KAGAME waganiraga n’umunyamakuru bamenyeranye, Francois SOUDAN, na cyane ko akunze gusohora inkuru nyinshi zisingiza u Rwanda, cyangwa u Rwanda rukamwitabaza, iyo hari ubutumwa bukomeye rushaka gutangariza amahanga… Prezida KAGAME yasubije ibibazo mu buryo bwa diplomasiya, n’ubwo hari aho yagombaga kwitabaza «itekenika» mu binyoma ku bibazo bimwe na bimwe ;ariko bitandukanye n’ikiganiro cyabanje, akaba yageragezaga kutishongora, gusuzugura no kwikuza ariko akamira abandi mu kitoze! Twibukiranye ko ikiganiro kitari ikibiriraho (Live) kandi ko Jeune Afrique ari ikinyamakuru cyandikwa byoroshye gukosora (editing)

Kuri Raporo Duclert na Raporo Muse, yongeye gushimangira ko abantu bakwiye kuva ku kahise, bakarangamira intambwe ijya mbere, ku kunoza umubano w’ibihugu byombi. Abajijwe niba inshingano z’u Bufransa muri Jenoside, zaba ari iza politiki kurusha uko zaba ari iza gisirikari ;KAGAME yasubije ko izo ngeri zombi kuzitandukanya bigoye, ko akenshi igisirikari gishyira mu bikorwa ibyifuzo by’abanyapolitiki. Naho umuhuro we n’abasirikari bahoze muri «Operation Turquoise», ndetse n’umudiplomate wabaye cyane mu bibazo birebana n’u Rwanda, hagati y’imyaka ya 90 na 94 ;KAGAME yabisobanuye nk’ikimenyetso cy’uko hagomba kurengwa amateka mabi yagatandukanyije abantu, hagamijwe kunoza ahazaza. Yongeyeho ko uwo muhuro yawusabwe n’ubutegetsi bwa Paris, ndetse na Duclert ubwe, akabona nta mpamvu yo kubyanga !

Prezida KAGAME akaba yashimagije Prezida MACRON, ku bw’uko yashyize imbaraga mu kunoza umubano w’ibihugu byombi ;anahamya ko yafatiye mu ngata mugenzi we SARKOZY wari watangiye icyo kivi, akava ku butegetsi atagisoje. Abajijwe ku byegeranyo bidahwema gusohoka, n’ibihugu by’ibihangange birega u Rwanda kutubahiriza ubwinyagamburiro bwa politiki no kwisanzura mu bitekerezo ;Prezida KAGAME yagerageje gusisibiranya yifashishije ya ntwaro ye ya Jenoside, ko abataragize icyo bayikoraho, badakwiriye kumuhanura gutanga ubwisanzure mu bitekerezo n’ubwinyagamburiro bw’abatavuga rumwe nawe ! Yabaye nk’upfundikanya ko ibyo byombi bibuze mu Rwanda, kubera ko rwabayemo Jenoside !

Ku ishimuta rya RUSESABAGINA, KAGAME yapfunyitse amazi ko igikwiye kurebwa ari uko ahamwa n’ibyaha agahanwa, atahamwa nabyo akarekurwa ! Ibyo gushimuta aba abirengejeho urwiri, kubera ko nta kindi yari afite cyo kubivugaho ; ngubwo ubudasa u Rwanda ruririmba, ubutabera macuri ! Ku mubano n’u Burundi, Prezida KAGAME ntiyaciye ku ruhande mugushinja icyo gihugu gushyigikira abamurwanya ;naho Uganda yo uretse no gushyigikira abamurwanya, icyo gihugu ngo cyaba gishaka kwitwara nka mukuru w’u Rwanda, waruha amabwiriza, ibintu atazigera yihanganira nk’uyobora igihugu cyigenga ! 

Kuri «mapping report» Prezida KAGAME yakomeje kuyishinja kuberaho ihame rya Jenoside ebyiri ;yongera kwibasira Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ko atari izo kwizerwa, yirinda kwibasira Umuryango w’Abibumbye ubwawo. Gusa Prezida KAGAME ntiyabuze kwemeza ko, ari uburenganzira bwa mugenzi we TSHISEKEDI kwizera izo mpuguke ;gusa amutega iminsi ko atazatinda kubona ko azibeshyaho ! Kuri iyi nshuro noneho Prezida KAGAME yitwararitse Dr Denys MUKWEGE, anamushima ko yakoze byiza avura abagore bakorewe ibya mfura mbi ;gusa arongera arikocoreramo ko ibikorwa bye byo gukangurira amahanga gushyiraho Urukiko Mpanabyaha  rushingiye ku byaha byashyizwe ahagaragara na «Mapping Report» ;biri muri wa murongo wa Jenoside ebyiri, asunikirwamo n’ababiri inyuma banabifitemo inyungu ! Umunyamakuru ati : «Noneho urashaka kuvuga ko Dr MUKWEGE akoreshwa !?» Prezida KAGAME ati : »Si ibyo mvuze da !! Wifatire umwanzuro !!»

Bitandukanye n’uko Prezida KAGAME, yari yafatiye ku rwara umwanzuro wa TSHISEKEDI wo gushyira Intara za Ituri n’Amajyaruguru ya Kivu mu bihe bidasanzwe, mu kiganiro na France 24 na RFI ;KAGAME noneho yashimye uyu mwanzuro, gusa avuga ko udahagije, ko ibihugu by’abaturanyi, n’u Rwanda rurimo, bifite byinshi byo gukora, mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Yanerekanye ko yizera ko we na TSHISEKEDI bashobora kuzagira ibyo bageraho ;bitandukanye na KABILA bagiranaga umugambi ugapfuba hadateye kabiri ! 

Ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centre Afrique, KAGAME yahamije ko amatora atajyaga gushoboka iyo zitabayo. Yasobanuye ko ziriyo mu buryo bubiri, izasabwe n’Umuryango w’Abibumbye zifite inshingano zigoranye –kubera ko zicunga umutekano w’abaturange ntizemererwe kurwana n’Inyeshyamba- n’izasabwe n’igihugu ubwacyo ku mubano wa byombi, zirwana aho rukomeye, zikarinda zijya z’Umuryango w’Abibumbye zitemerewe ibikorwa bimwe na bimwe. Prezida KAGAME kandi yahakanye yivuye inyuma ko kuba ingabo z’igihugu cye zarahuriyeyo n’iz’u Burusiya, nta banga riri hagati y’igihugu cye n’u Burusiya ;ari impurirane zidafite umugambi rwihishwa ibihugu byombi biziranyeho !

KAGAME abajijwe ku bana be babiri bakuru Ivan na Ange bashobora kuba bafite imyanya, yamushinja itonesha ;yasubije ko bakora ibisanzwe, imirimo itari mu nzego zo hejuru. Ngo ibi bikaba bitandukanye, n’uko abibona ku baprezida bagenzi be, baha abo mu miryango yabo ya hafi imyanya ikomeye mu gihugu. Yavuze ko uko biri kose, atakora ikosa ryo kwitaruza abana be…