IBITERO BY’AMAGRENADES I BUJUMBURA MU GIHE INAMA YA UNSAC IHARIMBANIJE ! NI NDE URI INYUMA YO GUTOBERA U BURUNDI?

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Mu ijoro ryakeye, i Burundi mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Bujumbura, haraye hagabwe ibitero bitandukanye ahahurira abantu benshi, cyane cyane aho abagenzi bategera imodoka. Ibitero nk’ibi bikaba byaherukaga, mu gihe cy’amatora y’umwaka ushize w’2020. Ibiro ntaramakuru bitandukanye mu mpande z’isi, bikaba byahise bitangaza aya makuru ! Nyamara abatangaje aya makuru bakaba basobwe ingingo y’ingenzi, yanakekerwaho kuba impamvu y’ibi bitero, yo kwibutsa ko ibi bitero byagabwe; mu gihe muri uwo mujyi wa Bujumbura harimbanije inama ya UNSAC (Réunion du Comité Consultatif Permanent des Nations Unies chargé des questions de Sécurité en Afrique Centrale) ku nshuro yayo ya 51, kuva kuwa 24 kugeza kuwa 28 Gicurasi 2021.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa XINHUA; izi grenades zikaba zahitanye abantu babiri, umwe wapfiriyeho, n’undi wapfiriye mu maboko y’abaganga, amaze kugezwa ku bitaro by’indembe, n’aho abandi benshi bo bakaba bakomeretse. Amakuru The Rwandan ikesha bamwe mu baturage yashoboye kuvugana nabo mu mujyi wa Bujumbura kandi, arahamya ko bamwe mu bateye ayo magrenades, bamaze gutabwa muri yombi.

Twakongera kwibutsa abasomyi bacu ko kuwa 24 Gicurasi, umunsi inama ya UNSAC yatangiriyeho ibikorwa mu mujyi wa Bujumbura; ari naho u Rwanda rwasohoye itangazo rirega u Burundi kuba indiri y’Umutwe rwita uw’iterabwoba wa FLN ururwanya, wari waraye uteye ibitero mu ijoro ryo kuwa 23 Gicurasi. U Burundi ntibwazuyaje gusubiza iri tangazo ku munsi wakurikiyeho wa 25 Gicurasi, bwamagana ibyo bwise ibinyoma bikwirakwizwa n’u Rwanda. 

Kwibwira ko iri tangazo ry’u Rwanda ku munsi w’iyi nama, ari amahurirane adafite icyiyihishe inyuma, byaba ukwibeshya cyane; tugendeye ku myitwarire u Rwanda rusanganywe mu buzima bwa politiki y’u Burundi. Iby’ibitero bya FLN byo kuwa 23 nabyo biracyarimo amayobera; u Rwanda rwatangaje igitero cyo mu Bweyeye, rushishikajwe cyane no kugaragaza uruhare rw’u Burundi muri icyo gitero, kurusha igitero nyirizina. Naho FLN itangaza ko yagabiye ibitero bibiri icyari mwe muri mu Bweyeye ya Rusizi n’i Nyabimata, muri Nyaruguru ! Iyi ngingo y’ibitero bya FLN ku Rwanda ku munsi wa 23 Gicurasi, ntitwayitindaho cyane; gusa na none amahurirane y’ibitero n’inama ya UNSAC, n’ubwega u Rwanda rwahise ruteza mu itangazo ryibasira u Burundi, ibitari biherutse, nabyo kubyibazaho, ntibyaba bibuze ishingiro !

Igihugu cy’u Rwanda cyakunze kugaragaza inyota yo gutobera intambwe y’u Burundi iyo ari yo yose, mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bwa politiki y’icyo gihugu. Iyi nama ya UNSAC ihuje abayobozi baturutse mu bihugu by’amahanga, ni ishema ku gihugu cy’u Burundi, kitahwemye kurwana n’isura y’igihugu kidafite umutekano, kuva mu 2015 ubwo hapfubaga kudeta, yakurikiwe n’imyigaragambyo y’abaturage bamwe, batifuzaga ko Prezida Pierre NKURUNZIZA yakiyamamariza indi manda. Prezida KAGAME yari yavugiye mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Ishyaka rya FPR Inkotanyi kuwa 30 Mata uyu mwaka, ko umubano n’igihugu cy’u Burundi ugenda uzahuka; ko ikibazo gisigariye kuri Uganda gusa. Aya magambo ya Prezida KAGAME akaba yarahinyujwe bidasubirwaho, n’urugendo Prezida w’u Burundi yagiriye muri Uganda mu minsi ishize, hagashyirwa umukono ku masezerano mu ngeri nyinshi zirimo n’umutekano, hakanavugirwamo n’amagambo ataryoheye u Rwanda, aho rwanenzwe kukuba rubangamira ubuhahirane mu Karere.

Nta shiti ko ibi bitero by’amagrenades mu gihe inama ya UNSAC irimbanije i Bujumbura, ari ukugerageza kumvisha abashyitsi bateraniye i Bujumbura; ko u Burundi bukiri inyuma mu mutekano. Ko butari bwaba nyabagendwa, bityo imishinga yose yaba itekerezwa n’ibihugu by’amahanga cyangwa se umuryango mpuzamahanga, yerekeza ku Burundi butekanye, ikaba yagakomwe mu nkokora ! Abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi bavugwaho guhabwa indaro, no guterwa inkunga isesuye n’u Rwanda. Uko byaba kose, gukeka ko ari bo cyangwa se abambari babo bihishe inyuma y’ibi bitero; ntibyaba bihabanye cyane n’ukuri! Mu Kinyarwanda baca umugani bati : “Umuturanyi mubi arutwa n’itongo!”